AmakuruIbidukikijeUbuhinzi

Rwamagana: Abahinzi bagiye koroherezwa kuhira imyaka bakoresheje ingufu z’imirasire y’izuba

Abahinzi bo mu Karere ka Rwamagana baravuga ko gukoresha ingufu z’imirasire y’izuba mu kuhira imyaka bizabafasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, kugabanya amafaranga bashora mu bikorwa byo kuhira no kongera umusaruro, cyane cyane mu bihe by’impeshyi.

Ibi byagarutsweho mu mahugurwa n’ubukangurambaga byahuje abahinzi, abatanga ibikoresho bikoresha ingufu zisubira n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ingufu, hagamijwe gushishikariza abahinzi gukoresha ikoranabuhanga rishingiye ku mirasire y’izuba mu kuhira imyaka.

Mutemberezi Alphonse, umuhinzi ukorera mu gishanga cya Nyirabidibiri mu Karere ka Rwamagana, avuga ko ahinga ku buso bwa hegitari 1.5, akaba asanzwe akoresha amazi yo mu rugomero rwegereye icyo gishanga.

Yasobanuye ko mu gihembwe cy’ihinga C, ubwo izuba riba ryinshi kandi imvura ari nke, ahanini ahinga imiteja n’urusenda, bityo kuhira bikaba ingenzi kugira ngo abashe kubona umusaruro.

Ati: “Muri iki gishanga mpinga ku buso bwa hegitari 1.5. Mu by’ukuri kirimo amazi kuko dufite n’urugomero ruyatugezaho. Mu gihembwe cy’ihinga C, kubera ko ari bwo duhura n’izuba, duhinga imiteja n’urusenda. Naje muri iyi gahunda yo kuhira kuko ari na byo dukunze kwifashisha cyane mu gihe cy’izuba.”

Yakomeje avuga ko gukoresha imirasire y’izuba bizabafasha kuvoma amazi bakayageza mu mirima, kuko amazi bafite atari hafi y’ibihingwa byabo.

Ati: “Ubu buryo bwo gukoresha imirasire y’izuba buzadufasha cyane, kuko amazi dufite ntabwo yegereye imirima. Ni yo mpamvu izi ngufu zikomoka ku mirasire y’izuba zizadufasha kuyavoma no kuyakwirakwiza mu mirima yacu. Ni uburyo burambye kandi bufasha no kurengera ikirere.”

Abandi bahinzi bo muri aka karere na bo bagaragaza ko gukoresha ingufu z’izuba mu kuhira ari igisubizo gishobora kubafasha kugabanya ikiguzi cy’ibikorwa by’ubuhinzi. Gusa bavuga ko igiciro cy’ibikoresho bikenewe kikiri imbogamizi ku muhinzi ku giti cye.

Mbonyimana Providance, umuhinzi ukorera mu Murenge wa Gishari, avuga ko kugeza ubu bakoresha amapompe akoresha mazutu na lisansi mu kuvoma amazi, ibintu avuga ko bibasaba amafaranga menshi.

Ati: “Ubusanzwe dukoresha amapompe akoresha mazutu na lisansi mu gihe imvura itaguye. Kugeza ubu, nk’abahinzi, dufite imbogamizi y’uko ibikomoka kuri peteroli bihenze, bigatuma amafaranga dushora mu kuhira aruta inyungu tubona mu musaruro. Ni yo mpamvu twumva ko gukoresha imirasire y’izuba bizatubera igisubizo, kuko bitazajya bidusaba guhora tugura ibikomoka kuri peteroli kugira ngo tubone ingufu.”

Yagaragaje ko nubwo ubu buryo bufite inyungu, kugura ibikoresho bikenewe bikiri ikibazo kubera igiciro cyabyo, aho hari ibishobora kugura amafaranga asaga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda kuzamua.

Yasabye ko hashakwa uburyo bwo gushyigikira abahinzi, cyane cyane binyuze mu nkunga cyangwa inkunga-nguzanyo za Leta, kugira ngo n’abafite ubushobozi buke babashe kugerwaho n’iri koranabuhanga.

Ati: “Imbogamizi ni uko kugura ibi bikoresho bitoroshye kuko bihenze. Hari ibihagaze miliyoni imwe kuzamura. Umuhinzi ku giti cye ashobora kutabona ayo mafaranga mu bushobozi afite. Ni yo mpamvu dukomeza kwifuza ko haboneka nkunganire ya Leta kugira ngo bitugereho twese ku buryo bworoshye, natwe tubashe gukora ubuhinzi butanga umusaruro mu bihe byose.”

Rwamagana irashaka kwagura ubuhinzi buhira imyaka

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Rwamagana Kagabo Rwamunono Richard

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Rwamagana, Kagabo Rwamunono Richard, yavuze ko ubuyobozi bw’akarere bumaze amezi arenga arindwi bukorana n’ibigo bitandukanye mu gushaka uburyo abahinzi babona ibikoresho byo kuhira bikoresha ingufu zisubira.

Yasobanuye ko muri ubwo bufatanye bahuza abahinzi, abacuruza ibikoresho byo kuhira n’ibigo by’imari kugira ngo abahinzi babone inguzanyo ibafasha kubigura.

Yashimye kandi uburyo Energy Private Developers Association (EPD) yateguye uburyo bushobora korohereza abahinzi kubona ibyo bikoresho, aho ibigo bibicuruza bishobora kubibaha ku nguzanyo, bikaba n’ingwate ku mabanki, umuhinzi akazatangira kwishyura amaze kubona umusaruro.

Ati: “Ndashimira uburyo EPD yatekereje gufasha abahinzi kubona ibi bikoresho. Ababicuruza bemera kuba ingwate ku mabanki kugira ngo umuhinzi adasabwa kwishyura amafaranga yose icyarimwe, ahubwo agatangira kwishyura amaze gusarura.”

Kagabo yavuze ko Akarere ka Rwamagana gafite ubuso bwa hegitari zirenga 18.000 buhingwaho, muri bwo hakaba hari hafi hegitari 2.000 zikeneye kuhirwa mu buryo bwagutse.

Gusa kugeza ubu, hegitari zitarenga 300 ni zo zifite uburyo bwo kuhira, bingana n’ikigereranyo cya 15% by’ubuso bukenera kuhirwa. Ibi bigaragaza ko hakiri icyuho kinini mu kugeza ibikorwa remezo byo kuhira ku bahinzi.

Yagaragaje ko kugeza ubu kuhira bikorwa hifashishijwe ingomero z’amazi za Leta n’izindi gahunda zishyigikira ubuhinzi, ariko ko bikiri bike ugereranyije n’ubuso bukenera kuhirwa.

Yongeyeho ko abahinzi bo mu mirenge ya Nyakariro, Karenge na Nzige, yegereye Pariki y’Igihugu y’Akagera, hamwe n’abo mu gice cya Rubona, bakunze kwibasirwa cyane n’amapfa.

Yavuze ko imihindagurikire y’ikirere, irimo n’ingaruka z’icyiciro cya El Niño, ikomeje guteza impungenge ku musaruro w’ubuhinzi, bityo hakenewe ibisubizo birambye birimo no kwagura uburyo bwo kuhira.

Uyu muyobozi kandi yasabye abahinzi kwitabira ubwishingizi bw’ibihingwa kugira ngo barusheho kwirinda igihombo gituruka ku biza n’imihindagurikire y’ikirere.

Yavuze ko guhingisha no guhinga nta bwishingizi bishobora gutuma umuhinzi ahura n’igihombo gikomeye mu gihe ibihe bihindutse mu buryo butunguranye, mu gihe ubwishingizi bushobora kumufasha kwishyurwa igihe ibihingwa bye byangijwe n’ingaruka zishingirwa.

Ingufu zisubira mu buhinzi zitezweho kugabanya ikiguzi no kurengera ibidukikije

Serge Wilson Muhizi, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu rwego rw’ingufu n’amashanyarazi (Energy Private Developers Association – EPD), yavuze ko gahunda yo kugeza ku bahinzi n’aborozi ibikoresho bikoresha ingufu zisubira igamije kubafasha kunoza ibikorwa byabo no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Yasobanuye ko uru rwego rurimo ibigo by’ubucuruzi n’abikorera barenga 200, bakora mu bijyanye no guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu n’amashanyarazi mu Rwanda.

Ati: “Mu rwego rw’amashanyarazi harimo ibikorwa bitandukanye, harimo n’ibyo turimo uyu munsi byo kwegereza abahinzi n’aborozi ibisubizo bishingiye ku bikoresho bikoresha ingufu zisubira, cyane cyane imirasire y’izuba.”

Yavuze ko iki gikorwa kiri muri gahunda ya Power for Food Partnership, ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’umuryango SNV, ikaba ikorera mu bihugu bine birimo u Rwanda, Uganda, Kenya na Ethiopia.

Mu Rwanda, EPD n’abafatanyabikorwa bayo bafite inshingano zo kugeza ku bahinzi ikoranabuhanga ribafasha mu bikorwa byabo bya buri munsi, hagamijwe kongera umusaruro no kubongerera ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Muhizi yagaragaje ko ikoreshwa ry’imirasire y’izuba mu kuhira rifite inyungu zirimo kugabanya amafaranga abahinzi bakoresha mu kugura mazutu na lisansi, ndetse no kugabanya imyuka ihumanya ikirere iterwa n’ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli.

Inikoresho by’imirasire y’izuba byitezweho igisubizo mu buhinzi burambye

Aya mahugurwa n’ubukangurambaga byabereye mu Karere ka Rwamagana byitabiriwe n’abantu barenga 40, barimo abahinzi n’abafatanyabikorwa batandukanye. Abayitabiriye bagaragaje ko gukoresha ingufu zisubira mu kuhira ari kimwe mu bisubizo bitezeho kubafasha guhangana n’izuba ryinshi, kongera umusaruro no kurushaho gukora ubuhinzi budashingiye gusa ku mvura.

Iri koranabuhanga kandi ritegerejweho kugira uruhare mu guteza imbere ubuhinzi burambye, bugabanya ikiguzi cy’umusaruro, burengera ibidukikije kandi bugafasha abahinzi gukomeza kubona umusaruro n’igihe imvura yabaye nke.