Utuntu n'utundi

M.Iréné ahakanye ko yashimuse Ouedraogo akamujyana mu bukwe bwe

Umunyamakuru Murindahabi Iréné, uzwi cyane mu itangazamakuru ry’imyidagaduro nka M.Iréné, yahakanye yivuye inyuma ibyo Ouedraogo aherutse kuvuga ko yigeze gushimutwa akajyanwa ku ngufu mu bukwe bw’uyu munyamakuru.

Ouedraogo, wigeze gushakana na Ishimwe Vestine wari usanzwe ahagarariwe mu bijyanye n’akazi na M.Iréné, yavuze ko amaze igihe agerageza kuvugana n’uyu munyamakuru ariko ubutumwa amwoherereza ntabusubizwe.

Ibi byongeye kuvugwa mu gihe cy’urubanza Ouedraogo afitanye na Ishimwe Vestine, rwaburanishijwe mu muhezo ku wa 2 Ukwakira 2026. Nyuma y’iburanisha, Ouedraogo yagiranye ibiganiro n’abanyamakuru bakorera kuri YouTube, ariko abasaba kutamufatira amajwi cyangwa amashusho.

Mu byo yabasobanuriye, yavuze ko ngo hari igihe M.Iréné yamushimuse, maze umuntu ukomeye akamushyira mu modoka akajyanwa mu bukwe bw’uyu munyamakuru. Yavuze ko atari afite ubushake bwo kujyayo ndetse ko nta butumire yari afite. Yongeyeho ko amaze kohereza ubutumwa bwinshi kuri M.Iréné ariko akaba ataramusubiza.

M.Iréné yabiteye utwatsi ubwo yari mu kiganiro ‘The Choice Live’ cya Isibo TV mu ijoro ryo ku wa 4 rishyira ku wa 5 Ukwakira 2026.

Yagaragaje ko ibyo bivugwa bidafite ishingiro, ashingira cyane ku kuba ubukwe bwe bwari igikorwa cyari kiri mu ruhame kandi cyafashwe amashusho ndetse kinyuzwa kuri kamera.

Yagize ati: “Ubu ngushimuse nakujyana mu ruhame? Nkagushimuta nkakujyana mu bukwe burimo camera iri gutambutsa amashusho imbonankubone?”

M.Iréné yakomeje asaba ko ibyo birebana n’ubuzima bwe bitavangwa n’ibibazo bya Ouedraogo, avuga ko atumva impamvu yashinjwa igikorwa nk’icyo.

Phil Peter wari kumwe na M.Iréné muri icyo kiganiro, ndetse akaba yari yanambariye uyu munyamakuru mu bukwe bwe, na we yavuze ko ubwo Ouedraogo yari muri ubwo bukwe yagaragaraga nk’utameze neza, ashingiye ku isura ye.

Ku bijyanye n’akazi Ouedraogo akora mu Rwanda, M.Iréné yavuze ko atarumenya neza. Yavuze ko hari igihe yagerageje kubaza amakuru kuri uwo mugabo, ariko ibisubizo yahawe bikaba bitandukanye.

Ubukwe bwa M.Iréné na Nishimwe Liliane bwabaye ku wa 15 Kanama 2026, bubera ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali. Muri uwo muhango hari hateraniye abantu batandukanye bazwi mu myidagaduro n’umuco, barimo Chriss Eazy, Rocky Kimomo, Edouard Bamporiki, Mariya Yohana na Inkindi Aisha, ndetse n’abandi batandukanye.