Green Africa Initiative

Iteganyagihe: Imvura irimo inkuba iragwa mu gihugu hose kuri uyu wa 27 Ugushyingo

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Ugushyingo 2026, mu gitondo hateganyijwe ibicu byinshi bidatanga imvura, ariko nyuma ya saa sita imvura irimo inkuba ikazagwa mu Turere twose tw’Igihugu.

Meteo Rwanda yatangaje ko hagati ya saa 06:00 na saa 12:00 hateganyijwe ibicu byiganje bidatanga imvura, hakazaba n’umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 6 ku isegonda. Ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe ni dogere 12°C mu Karere ka Nyabihu.

Hagati ya saa 12:00 na saa 18:00, mu gihugu hose hateganyijwe imvura irimo inkuba, iherekejwe n’umuyaga uringaniye ushobora kwiyongera ukagera ku muvuduko wa metero 5 kugeza kuri 10 ku isegonda.

Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe ni dogere 30°C mu Mujyi wa Kigali.

Abaturage barasabwa gukurikiranira hafi uko ikirere gihagaze no kwitwararika mu gihe cy’imvura n’inkuba.

Meteo Rwanda yatangaje ko nihagira impinduka ziba kuri iri teganyagihe izamenyesha abaturage. Ushaka andi makuru ashobora guhamagara umurongo utishyurwa wa 6080.