Gicumbi: Urubyiruko ruri mu biruhuko rwatunguwe n’amazina y’inzoga z’ inkorano, rwihanangirizwa kutishora mu biyobyabwenge
Urubyiruko rwa Gicumbi kandi rwasobanuriwe amoko y’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo, aho muri ubu bukangurambaga bwahawe insanganyamatsiko igira Iti:” Imyitwarire myiza Ubuzima bwiza”.
Mu biruhuko by’ abanyeshuri by’ umwaka 2026 biri kuba mu gihugu hose, hashyizweho uburyo bwo gufasha abanyeshuri bakazajya bahura iminsi itatu mu cyumweru, hagamijwe kubarinda kujya mu ngeso mbi, kubigisha indangagaciro zitandukanye no kwirinda kwishora mu biyobyabwenge.
Mu Karere ka Gicumbi naho ubu bukangurambaga burarimbanije, ndetse buri gukorerwa mu Tugari 109 tugize Akarere ka Gicumbi kose, hagamijwe kubarinda gukora ingendo ndende bajya kwitabira ubutumwa bw’ abarimu biyemeje kubafasha mu biruhuko by’ umwaka wa 2026 bajya kwigishirizwa mu yindi Mirenge.
Usibye ubwoko bw’ ibiyobyabwenge butandukanye basobanuriwe, banigishijwe ububi bw’ inzoga z’ inkorano ziri kwangiza ubuzima bw’ abaturage, banagirwa inama zo kutishora mu kunywa inzoga batarageza imyaka y’ ubukure, ndetse bagirwa n’inama yo kunywa nkeya mu gihe hari abarengeje imyaka 18 y’ubukure.
Ngamije Sept uri mu rubyiruko rwatangiye ibiruhuko, avuga ko babwiwe amoko y’ibiyobyabwenge birimo Kanyanga Urumogi, Rwiziringa, Cocaine, Mugo n’ibindi bikunze kwinjizwa mu gihugu, ariko bigakomeza kudindiza iterambere ry’ abaturage, no kwica ubuzima bwabo.
Ibindi basobanuriwe n’inzoga z’ inkorano zikorerwa mu Rwanda kandi zitujuje ubuziranenge, usanga harimo izitwa :” Nzoga ejo, Dunda ubwonko, Muriture, Umumanurajipo, Yewe muntu, iyambarire byanze, Magwingi n’izindi”. ku buryo usanga hari izikorwa hifashishijwe amatafari, n’ibinyabutabire byifashishwa mu gufumbira imyaka yo mu murima, usanga biteza ingaruka mbi ku buzima bw’ abaturage higanjemo n’urubyiruko.
Undi witwa Kanyange aganiriza Green Africa, yashimangiye ko urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge arirwo rukunze kugaragaraho imico yo kwiba (Ubujura) ndetse bamwe bagaterwa inda zitateganijwe bikabaviramo gutakaza amashuri no kubura iterambere ry’ ejo heza habo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza Mbonyintwari Jean Marie Vianney asaba inzego zitandukanye gufatanya kwita ku burere bw’ uru rubyiruko, mu rwego rwo kubategurira ejo hazaza.
Agira Ati:” Mureke inzego zose dufatanye, twifashishe agashya kacu ka “Muturanyi Ngirankugire tugeraneyo mu iterambere” rubyiruko rwacu turabasaba gutekereza neza no gutegura ejo hanyu, mwirinde ibiyobyabwenge ndetse n’ inzoga z” inkorano usanga zitujuje ubuziranenge kuko zirica ubuzima bwacu, turasaba intore zo ku rugerero kubasobanurira indangagaciro za ndi umunya Rwanda, kandi mushishikazwe no gukunda umurimo mukure amaboko mu mufuka “.
Akarere ka Gicumbi gasaba urubyiruko kurushaho kwibumbira mu makoperative kuko nabyo bifasha mu kubona inkunga z’ igishoro, mu gihe baba berekanye imishinga ifatika bagafashwa kubona igishoro.

