AmakuruUtuntu n'utundi

French Montana yerekanye icyumba cyo muri Dubai ari gukodesha $50,000 ku ijoro rimwe

Umuraperi w’Umunyamerika ukomoka muri Maroc, French Montana, yerekanye icyumba cy’akataraboneka arimo gukodesha muri Dubai, avuga ko ijoro rimwe muri iki cyumba cyo mu mazi yishyura amadolari ya Amerika 50.000.

Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Unforgettable’, yagaragaje amashusho agaragaza uko iki cyumba giteye, aho umuntu ashobora kuruhukira yitegereza ibiremwa byo mu mazi binyura imbere y’ibirahure binini byacyo.

Iki cyumba gitandukanye n’ibyumba bisanzwe byo muri hoteli, kuko cyubatse ku buryo uwakirayemo abona amafi n’ibindi binyabuzima byo mu mazi, bikamwumva nk’uri mu isi yihariye yo munsi y’amazi.

French Montana yavuze ko ubukode bw’iki cyumba bugera ku madolari 50.000 ku ijoro rimwe, amafaranga agaragaza urwego rwo hejuru rw’ubuzima bw’akataraboneka uyu muhanzi yisangiza.

Dubai ni umwe mu mijyi izwiho kugira amahoteli n’inyubako zidasanzwe, zirimo n’ibyumba byagenewe abantu bashaka kuruhukira ahantu hafite isura idasanzwe.

Mu mahoteri azwiho kugira ibyumba nk’ibi harimo Atlantis, The Palm, ifite ibyumba byihariye byubatswe ku buryo abashyitsi bareba ibiremwa byo mu mazi biri muri aquarium nini ya hoteli.

Ibi bituma umuntu aryama cyangwa akaruhukira areba amafi n’ibindi binyabuzima byo mu mazi, bitandukanye n’uko bisanzwe bigenda mu byumba bisanzwe by’amahoteli.