AmakuruUtuntu n'utundi

Usengimana Faustin yagaragaje imyumvire ibera abakinnyi b’Abanyarwanda imbogamizi

Usengimana Faustin, umukinnyi w’umupira w’amaguru wakiniye amakipe atandukanye ndetse n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yavuze ko imyumvire bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bafite ku bijyanye no gukorana n’ababareberera inyungu ari imwe mu mpamvu zituma batagera ku rwego rwifuzwa.

Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Kimenyi Yves, wahoze ari umunyezamu ariko ubu akaba akora ibiganiro bigamije gufasha abakinnyi n’abandi bakora siporo guhindura imyumvire. Ibi abikorera kuri YouTube binyuze kuri gahunda yise ‘Beyond 90 Initiative’.

Mu kiganiro, Kimenyi yabajije Usengimana impamvu abakinnyi bo mu Rwanda batabona ubufasha buhagije ku bantu babashakira amakipe n’amahirwe yo gukina hanze. Usengimana yasobanuye ko ikibazo kiri no ku ruhande rw’abakinnyi, cyane cyane ku myumvire yabo ku bijyanye n’inyungu z’igihe kirekire.

Yatanze urugero rw’abakinnyi bo mu bihugu bimwe na bimwe bya Afurika, avuga ko hari abemera gutanga igice kinini cyangwa amafaranga yose babonye mu igurwa ryabo kugira ngo umuntu ubareberera inyungu abone ubushobozi bwo gukomeza kubashakira amakipe n’amahirwe meza.

Usengimana yavuze ko umukinnyi ashobora kugurwa amafaranga menshi ariko agahitamo kuyatanga yose ku muntu umufasha kubona ikipe, kuko aba yizeye ko uwo muntu azamufasha kubona andi mahirwe amwinjiriza amafaranga menshi mu gihe kiri imbere.

Ku bwe, bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bo usanga bibanda cyane ku mafaranga bahabwa ako kanya, aho kureba ku nyungu bashobora kubona nyuma y’imyaka myinshi binyuze mu bufatanye burambye n’ababareberera inyungu.

Yagaragaje kandi ko umureberera inyungu na we aba akeneye kubona inyungu mu kazi akora, kuko ari we ushaka amakipe, akavugana n’abatoza n’abayobozi b’amakipe ndetse akanashakira umukinnyi andi mahirwe yo gukomeza kuzamuka.

Usengimana asanga iyo umukinnyi adashaka gusangira inyungu n’abamufasha, bishobora gutuma abo bashobora kumufasha bahitamo gukorana n’abandi bakinnyi bafite ubushake bwo kubaha umwanya n’uburyo bwo gukora akazi kabo.

Usengimana Faustin wakinnye mu kibuga hagati y’abugarira, yanyuze mu makipe arimo Masafi Al-Wasat yo muri Baghdad mu cyiciro cya kabiri muri Iraq, Al-Qasim SC, Buildcon, Khaitan SC, Rayon Sports, APR FC na Police FC. Yigeze kandi guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.