Imvura irimo inkuba iteganyijwe mu Turere twose tw’u Rwanda kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2026
Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere mu Rwanda (Meteo Rwanda) cyatangaje ko kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2026, hateganyijwe imvura mu bice bitandukanye by’Igihugu, ikaza kugera mu Turere twose nyuma ya saa sita, irimo n’inkuba.
Mu iteganyagihe ryo hagati ya saa 06:00 na saa 12:00, imvura iteganyijwe mu Turere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Gisagara, Huye no mu Ntara y’Iburengerazuba, mu gihe ahandi hasigaye hateganyijwe ibicu byiganje.
Muri iki gihe, umuyaga uteganyijwe kuba uringaniye, ufite umuvuduko uri hagati ya metero enye na esheshatu ku isegonda (4–6 m/s). Ubushyuhe bwo hasi buzaba ari dogere Celsius 11 mu Karere ka Nyabihu.
Hagati ya saa 12:00 na saa 18:00, imvura irimo inkuba iteganyijwe mu Turere twose tw’Igihugu. Umuyaga na wo uteganyijwe kwiyongera, ukava ku uringaniye ukagera ku mwinshi, ufite umuvuduko uri hagati ya metero eshanu na 10 ku isegonda (5–10 m/s).
Muri iki gihe, ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe ni dogere Celsius 29 mu Karere ka Nyagatare.
Meteo Rwanda ivuga ko nihagira izindi mpinduka ziboneka muri iri teganyagihe, abaturage bazazimenyeshwa.
Abifuza andi makuru ajyanye n’iteganyagihe bashobora guhamagara umurongo utishyurwa wa 6080.

