Amakuru

Rulindo: Gategura wihebeye ubworozi bw’ inkwavu, anenga abishora mu bucuruzi bw’ ibiyobyabwenge

Umusaza uri mu kigero cy’ imyaka 60 yitwa Gategura, avuga ko ubu bworozi bwazamura imibereho y’abaturage babishaka  bagakora uyu mwuga ukabateza imbere, bitandukanye no gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse n’ ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’ abaturage.

Mu kiganiro yagiranye na Green Africa, avuga ko inkwavu ari amatungo akenerwa cyane ku isoko, ko atagoranye kuyorora, kuko haba mu tubari, amahoteri ndetse no mu ngo z’ abaturage hari abakunda kurya akaboga k’iri tungo, bikabazanira amafaranga.

N’ubwo yabitangiye nta gishoro gihambaye afite, kuri ubu amaze koroza abaturage bagera kuri 800, kuko iyo amaze kuguha urukwavu aruguhera ubuntu nta kiguzi, gusa iyo rumaze kubyara urongera ukarumugarurira mu rwego rwo kubashishikariza kwihangira imirimo, bitandukanye no gukora ibitemewe mu gihugu.

Usibye abaturage yoroza, uyu musaza ajya no mu bigo by’ amashuri akoroza abanyeshuri batsinze neza bikabafasha kwiga babona ibikoresho bakenera umunsi k’umunsi.

Nk’ uko n’abandi bose batabura imbogamizi mu gutangira imishinga, Gategura yagiye ahura n’imbogamizi z’ abajura basimbukaga mu rugo rwe n’ijoro bakamwiba inkwavu ariko ntacike intege, ibi nabyo biri mu byatumye yifuza ko n’abajura bashobora gucika kuri iyo ngeso, ababishaka bamwegera akaboroza nabo bagacika ku byaha byo kwiba, kuko iyo ukoze umurimo uwukunze bitandukanye no kujya kwiba kuko iyo ufashwe usanga biguteranya n’inzego z’ umutekano.

Agira Ati:” Ubworozi nabutangiye nta gishoro gifatika mfite ariko nabikoze mbikunze, inkwavu ntizisaba ibintu bihambaye usibye kuziha ibyatsi gusa, haba hari izarwaye ugahangana no kuzivuza, namaze kubona bikunda ( korora) ntangira koroza bagenzi banjye, ubwo rero n’abakora ibitemewe, abashyize amaboko mu mifuka, abacuruza ibiyobyabwenge ndetse n’ abari mu ngeso zitabahesha agaciro, bakwitabira ubworozi bw’ inkwavu kandi ababishaka iyo tubonye bafite gahunda turabafasha”.

Uyu mworozi asaba ubuyobozi kumwegera  cyangwa  abafatanyabikorwa bakareba urwego agezeho, byaba ngombwa bakajya bamuzanira abaturage afasha kubona amahugurwa y’ubu bworozi cyangwa bakamwongerera ubumenyi bagakora uyu mwuga yihebeye ukabateza imbere badakomeje kwishora mu bikorwa bitemewe.