AmakuruIbidukikije

Gicumbi: Minisitiri w’ibidukikije yeretse abahinzi ibintu bitanu byabafasha kwizamura mu bukungu

Minisitiri w’ibidukikije Dr Arakwiye Bernadette, yasabye abahinzi kubyaza umusaruro imvura igiye kugwa mu bihe bizaza, bakamenya kubungabunga ubutaka no kuzirikana ingaruka zikunze kwibasira ibihingwa, biturutse ku mihindagurikire y’ibihe.

Yabigarutseho kuri uyu wa 10/ Ukwakira/ 2026, ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ ihinga 2027.A. igikorwa cyabanjirijwe no gutera ingano ku buso bwa Hegitari 30, cyabereye mu Murenge wa Kaniga, avuga ko iki gihembwe aricyo kitezweho umusaruro mwinshi bikagira ingaruka ku baturage no ku gihugu cyabo.

Yavuze ko icya mbere ari uguhinga ubutaka bwabo bwose, haba uburi ku misozi, mu bibaya ndetse no mu bishanga bakarushaho kuhabyaza umusaruro.

Avuga ko bagomba kwihutisha igihe cy’ ihinga n’itera, bakabikorera ku gihe bikazabafasha gusarura neza kandi bigakorerwa igihe gikwiye.

Minisitiri Dr Arakwiye, yasabye ko bakoresha neza amazi bafite ndetse bakamenya gufata aturuka ku misozi, hagamijwe kurwanya isuri no kubungabunga ubutaka.

Icya kane yasabye abahinzi, ni ukwita ku matungo nk’ uko bita ku bihingwa byabo,  kuko amatungo ariyo abaha ifumbire y’imborera bakabona umusaruro mwiza ubafasha kwihaza mu biribwa.

Yasabye kandi ko bagomba gutegura neza aho bazahunikira umusaruro wabo, ukabikwa neza ku buryo ibihingwa byabo bitazangirika.

Yagize Ati:” Nimubikurikiza neza mugahingira igihe, mugakoresha ifumbire ikwiye, mukarwanya ibyonnyi, tuzabasha gusarura imyaka twifuza, twihaze mu bukungu bwacu ndetse no ku gihugu cyacu”.

Uhagarariye abahinzi kuri site iri mu Kagari ka Rukurura, yashimye uburyo boroherezwa mu kubona ifumbire n’imbuto binyuze muri Gahunda ya nkunganire, bigatuma babasha kwihaza mu biribwa, bagasagurira amasoko, ndetse bakabona n’imbuto n’imyaka bazakoresha mu bihe bizaza.

Umuyobozi w’ Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yijeje abaturage ko bazafatanya umunsi ku munsi hagamijwe kuborohereza guhinga neza, aho bagize imbogamizi bakegera abafashamyumvire mu by’ ubuhinzi, ndetse byaba ngombwa bakegera ubuyobozi bagafatanya guhinga neza, kandi ko ibizakorwa byose bazibanda no ku guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Minisitiri w’ibidukikije Dr Arakwiye afashe Indobo atera ingano, ari kumwe n’inzego z’ umutekano na Meya Nzabonimpa bafasha abaturage gutangiza igihembwe cy’ ihinga
Minisitiri Dr Arakwiye Bernadette yaganirije abaturage b’Umurenge wa Kaniga mu Kagari ka Rukurura
Umuyobozi w’ Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yijeje abaturage ubufatanye aho bazagira imbogamizi hose