Menya umwihariko wa SPES NOVA Junior Academy, Ishuri ritanga uburezi n’uburere bihamye
Ishuri SPES NOVA Junior Academy, riherereye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Gacaca mu Kagari ka Gakoro mu Mudugudu wa Murunda muri Santere ya Gahunga yo muri Burera mu mahumbezi y’Ikirunga cya Muhabura hafi cyane y’umuhanda Cyanika-Musanze.
Iri Shuri rifite amashuri y’incuke n’abanza kandi mu myaka ine rimaze ritanga abakandida bakora ibizamini bya Leta babitsinze 100% ku buryo abenshi baba bafite amanota abajyana mu bigo by’indashyikirwa.
Umuyobozi w’Ishuri SPES NOVA Junior Academy, Igiraneza Naome, avuga ko iri Shuri ryabaye igisubizo muri kariya gace cyane cyane ko n’umusaruro ritanga ushimishije.
Yagize ati “Twararebye tubona abana bo mu cyaro nabo bagerwaho n’iterambere. Ubu tumaze imyaka ine dukora ibizamini bya Leta kandi abakandida bacu batsinze 100% muri izo nshuro zose kuko mu rwego rw’akarere twari aba 12 mu bigo 124 mu mwaka ushize naho mu Murenge ho turacyari aba mbere.”
Uyu muyobozi yakomeje agira ati “Umwihariko wacu ni ugukorana kw’ababyeyi n’abarezi kuko umurezi wigisha hano aba ari aunt cyangwa uncle. Tugira n’uburyo bw’imyidagaduro n’imikino inyuranye bifasha umwana kwiga atekanye kuko kumwigisha si uguhata ahubwo ni ukuganira nawe ukamwereka icyo azaba mu minsi iri imbere mbese ukamukundisha ahazaza he.”
Igiraneza yakomeje ashishikariza ababyeyi kubagana bakabarerera abana kuko uwize muri SPES NOVA Junior Academy aba afite ubumenyi n’uburere bihamye hakiyongeraho indangagaciro za Kinyarwanda na Gikiristu.
Ati “Ababyeyi turabashishikariza kuzana abana babo tukabarerera kuko imyanya iracyahari kandi tuba twifuza kuborohereza mu mikoranire. Kuba dutsinda neza ntibituma twirara ahubwo duharanira guhora turenzaho mu gukora neza.”
Yasabye a ashinzwe ibikorwa by’umuriro n’amazi ko babafasha bakajya babibagezaho ku gihe kuko arizo mbogamizi bagihura nazo kuri ubu.
Ati ” Imbogamizi tukigira, ni ikibazo cy’umuriro n’amazi kuko hari igihe bibura, ababishinzwe badufashije babinoza kugira ngo isuku inozwe ndetse n’ikoranabuhanga rikenera amashanyarazi bigerweho.”
Si uyu muyobozi gusa uvuga ku burezi n’uburere bya SPES NOVA Junior Academy wenyine, kuko n’ababyeyi baharerera nabo bavuga imvune bagiraga mbere y’uko iri Shuri rihagera ndetse n’uburyo abana babo bamaze gukanguka mu bwenge.
Mukandayisenga Pelagie, ni umwe muri bo akaba n’umukozi uhamaze imyaka 2 akora akazi k’isuku ndetse anaharerera.
Yagize ati “Umwana wanjye aho yigaga mbere ntabwo byagendaga neza kuko yari amaze gusibira kabiri. Hano bamwitayeho ubu ari kwiga neza kuko aratsinda n’amanota ya mbere. Iri Shuri ryaradushimishije kuko ubu nkanjye ku rugero rwanjye sinari kubona amafaranga y’ishuri n’ayo kumutegera ngo ajye mu mujyi no kumugaburirirayo byari ikibazo ntari gukemura ubwanjye.”
SPES NOVA Junior Academy imaze imyaka ine ikoresha ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, aho abarenga 100 bayinyuzemo bakomereje mu bigo by’amashuri yisumbuye ndetse ihora yiteguye kwakira abanyeshuri bifuza kuyirerererwamo mu byiciro by’amashuri y’incuke n’abanza mu myaka yose.



