Gicumbi: Minisitiri Uwimana yihanangirije ingo zifite amakimbirane, bigateza ingaruka ku mashuri y’abana
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’ umuryango Uwimana Console, ubwo yifatanyaga n’ubuyobozi bw’ Intara y’Amajyaruguru gusezeranya imiryango igera kuri 37 yari itarasezerana, ariko hakabamo n’isanzwe ibana mu buryo butemewe n’amategeko, yatanze ubutumwa bugamije gukumira amakimbirane.
Yabigarutseho kuri uyu wa 22 Nzeri 2026, mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe ubukangurambaga bwo kubaka Umuryango ufite ireme kandi ushoboye, insanganyamatsiko y’ ubu bukangurambaga ikaba igira Iti:” Turengere Umuryango turwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina”.
Ubu butumwa bukaba bugamije gukorerwa mu bice byose bigize igihugu, guhera Tariki 22 Nzeri 2026 kugera kuri 30 Nzeri 2026.
Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu Turere tuvugwaho iterambere rikataje ariko hakabaho ikibazo cy’ imyumvire ku baturage bamwe na bamwe, usanga bafite ibikorwa bigaragara ariko kubera amakimbirane ntibabone uko buzuza inshingano zo kwita ku bana babo.
Mu butumwa Minisitiri Uwimana Console yageneye abatuye i Gicumbi, yagize Ati:” Twaje mu Ntara y’Amajyaruguru by’ umwihariko mu Karere ka Gicumbi, turasaba kugira urukundo hagati y’imiryango yanyu, mwirinde amakimbirane arimo ihohotera rishingiye ku gitsina, mwubaka ibiganiro hagati mu muryango, ndetse munazirikane kwita ku mashuri y’abana mubyara kuko aribo Rwanda rw’ ejo”.
Yongeyeho ko nibaramuka bitandukanije n’amakimbirane cyane cyane ashingiye ku gitsina, bizatuma habaho uburinganire buri wese akuzuza inshingano ze bigatuma n’abana babakomokaho biga neza, nta mbogamizi bahuye nazo.
Umuyobozi w’ Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice nawe ashimangira igitekerezo cyo kubahiriza ihame ry’ uburinganire, ndetse bagashyira imbaraga mu kubaka amarerero y’ikitegerezo kuko bizafasha kurwanya imirire mibi n’igwingira muri aka Karere.
Umuyobozi w’ Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel ashimangira ko hari impinduka zigaragara mu baturage kuko hashyizwe imbaraga mu bukangurambaga bwo gukoresha udushya bise, “Muturanyi Ngirankugire tugeraneyo” Duhurire mu isibo n’ingoga, Gicumbi yaba iya mbere kubera njye” ….utu dushya dukoreshwa hagamijwe gushishikariza abaturage gufatanya no gushyigikirana mu iterambere ry’ imibereho, ariko hakabaho no gutanga amakuru ku miryango isaba ubufasha buri hejuru.
Akarere ka Gicumbi niko katangirijwemo icyumweru cyahariwe kubaka umuryango, ariko hakibandwa cyane ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu rwego rwo gukumira amakimbirane, hakaba hasezeranijwe imiryango 37 mu rwego rwo kubahiriza kubaka ingo zemewe mu buryo bw’ amategeko.



