AmakuruUbuhinzi

Abashakashatsi berekana ibyiza byo gukoresha ubuhinzi bwa Agroecology.

Agroecology ni bumwe mu buryo bwo guhingana ifumbire y’umwimerere bwagaragaje ko butanga umusaruro ushimishije, ndetse hakaboneka n’ amafaranga menshi ku isoko ryo mu Rwanda no hanze yarwo.

Abahinzi barenga ibihumbi 12 bamaze kwiteza imbere biturutse ku ikoreshwa ry’ ubu buhinzi, aho bakoresha ifumbire y’imborera gusa kandi bigatanga ibihingwa byujuje ubuziranenge, nubwo hari abavuga ko batari bakamenye uko ubu buryo butanga agatubutse ku isoko mpuzamahanga.

Byagaragajwe ku wa 23 Nzeri 2026 mu nama yahuje Abashakashatsi, abahinzi n’inzobere zitandukanye hagamijwe kwerekana uburyo bwarushaho kongera ubumenyi, n’ingaruka zo gukoresha ubu buhinzi bufite isoko cyane cyane mu bihugu byo hanze.

Ubushakashatsi kandi bwerekana ko iyo ibihingwa  bibonye ifumbire y’imborera ihagije, bigasasirwa ndetse bigaterwa imiti irwanya ibyonnyi bitanga umusaruro kandi ko bitagorana kubona isoko.

Muhire Gilbert avuga ko nyuma yo guhugura Koperative yabo bahawe impamyabumenyi, kuri ubu batangiye kohereza ikawa ndetse ko bagemura kontineri zirenga eshanu ku mwaka Kandi bamaze kubona amasoko ahoraho bohereza hanze y’igihugu.

Ubu buhinzi bukoreshwa ku bihingwa byose cyane cyane iyo ababikora babonye amahugurwa ahagije.

Dusabe Chantal uyobora Rwanda Organic Agriculture Movement (ROAM) igira uruhare mu guteza imbere ubuhinzi bw’ y’umwimerere, avuga ko iyo abahinzi bahuguwe neza uburyo bukoreshwa muri ubu buhinzi bibafasha kubona amasoko atandukanye, kandi ibihingwa byabo ntibiteze ingaruka ku buzima bw’ abaturage, ndetse ko umusaruro w’ibihingwa byabo uba wujuje ubuziranenge 100%.

Izamuhaye Jean Claude ukora mu kigo cy’ ubuhinzi n’ubworozi (RAB) ashimangira ko ubu buhinzi buteza imbere cyane cyane abafite amatungo kuko babona ifumbire y’imborera bitagoranye, ndetse bakamenya n’uburyo bwo gutubura ifumbire bigateza ubukungu ku bahinzi mu gihe baba babikoze nk’ umwuga.

Ati:” Ni uburyo bugezweho kandi butanga umusaruro ushimishije , kuri ubu buhinzi iyo umaze guhabwa impamyabumenyi yo kubukora ntushobora kubura isoko ry’ abaguzi kuko abatanga amahugurwa banafasha abahinzi gushakirwa amasoko”.

Abahinzi basabwa guhuza ubutaka hifashishijwe uburyo bwa FOBASI, kuko byongera umusaruro nyuma y’uko baba babonye ubutaka buhagije bigatuma batera ibihingwa bitubutse mu murima.