Gicumbi:” Umuvugizi wa Polisi yavuze ko abarembetsi binjiza Kanyanga mu gihugu, ngo niyo baba baturuka mu ijuru bagiye kubahanura!
Umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’ igihugu Afande ACP Rutikanga Boniface, yifatanije n’abaturage b’Umurenge wa Rubaya mu muganda rusange, ababwira ko hakomeje kongerwa imbaraga mu guhiga Abarembetsi, kuko banyura mu nzira zitemewe bagamije kwinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda.
Yabigarutseho mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Nzeri 2026, ubwo yari kumwe na Minisitiri wa Siporo Nerry Mukazayire, nawe washimangiye ko hagikenewe kubaho imiryango itekanye n’urubyiruko rushoboye.
Mu butumwa Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagejeje kubitabiriye umuganda, yihanangirije abahishira Abarembetsi, kuko usanga ababahishira bafitanye isano nabo, kuko iyo atari ababyeyi babo, usanga ari abana babo, abagabo babo cyangwa abaturanyi babo.
Yavuze ko igihugu kigamije gutunga abaturage batarangwa n’ibiyobyabwenge, ko nyuma yo guca inzoga zitujuje ubuziranenge byiganjemo ibyitwaga ibyuma, kuri ubu uwitwa ko agihirahira mu gucuruza Kanyanga nawe bakomeje kumuhiga bukware.
Yagize Ati:” Iyo tuvuga ngo tugire umutekano tuba tugamije umutekano wacu, Abarembetsi turabashaka kandi ntiduteze gucika intege, aho banyura hose bari kwangiza imiryango yacu, aho baha Kanyanga abantu ugasanga abagore barakubitwa, abana ntibiga, ndetse bamara gusinda bagasenya”.
Yongeye Ati:” Bava mu ijuru se? N’ubwo mubahishira ariko ni bamwe murimwe, ni abana bacu, abagabo bacu cyangwa abaturanyi, gusa abiyemeza kubicikaho hakiri kare turabafasha, ariko bamenye ko niyo baba bava mu ijuru tuzabahanurayo”.
Yongeyeho ko abaturage bagira ubwoba bwo gutanga amakuru bakeka ko bazabahohotera, bagomba kwegera Inzego zikabereka uko batanga amakuru mu ibanga kandi umutekano wabo ukabungwabungwa neza nta zindi ngaruka zizababaho.
Umurenge wa Rubaya wakorewemo umuganda uhana imbibi n’igihugu cy’ abaturanyi, kuko hari inzira zitemewe usanga binjirizaho ibiyobyabwenge byiganjemo Kanyanga, kandi ntibakoresha uburyo bwo kunyura ku mupaka wa Gatuna, ibi nabyo bifatwa nk’ icyaha gikomeye.
Minisitiri wa Siporo Nerry Mukazayire nawe yihanangirije abakomeje kwishora mu businzi, asaba ko abaturage bareka kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, harimo ibyuma, inzoga z’ inkorano kandi ko hagikenewe abantu bari Soba, bisobanuye umuntu muzima utarangwa n’ubusinzi.
Ati:” Mureke tugire Umuryango utekanye n’, urubyiruko rushoboye , ntitwifuza abaturage bakomeza kunywa ibyuma, tube Soba, kandi dukeneye abakora Siporo bazima, ubundi dufatanye kubaka u Rwanda twifuza”.
Umuganda rusange wakorewe mu Karere ka Gicumbi wibanze ku bikorwa byo gucukura imirwanyasuri, guca imiyoboro y’amazi ndetse no gucukura ibyobo biyafata, hagamijwe kwirinda ibiza biterwa n’imvura imanura amazi ku misozi.
Abatuye mu Murenge wa Rubaya bemerewe inkunga y’ikibuga cyiza, bagomba gukoreraho Siporo bakareka ibiyobyabwenge, harimo no gukorerwa amazamu agezweho kuruta uko bajyaga mu ishyamba bashaka amapoto y’ibiti, bagafatanya n’ubuyobozi gusigasira ibyagezweho banirinda kwishora mu businzi.








