AmakuruPolitiki

Gicumbi: Musabende wubakiwe inzu akorozwa n’inka, yagarutse ku kigero cy’ ubumwe n’ubudaheranwa bw’ abanya Rwanda

Musabende Saverine ni umubyeyi wari ubayeho mu buzima bugoye kuko ajya guca inshuro agahingira abandi, dore ko arera abana wenyine ndetse uwo bashakanye yamaze kwitaba Imana. gusa kuri ubu ashima ko yorojwe inka muri Gahunda ya Girinka, ndetse n’ubushobozi bwo gukodesha inzu bwari bwamushizeho, ashimangira ko ubumwe bw’ abanya Rwanda bugamije kubaka urukundo, bwamufashije mu  iterambere no kuzamura imibereho ye n’abana be.

Yabigarutseho kuri uyu wa 01 Ukwakira 2026, ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe ubumwe  n’ubudaheranwa bw’ abanya Rwanda mu Murenge wa Giti, insanganyamatsiko y’ uku kwezi ikaba igira Iti:” Twigire ku mateka twimakaze ubumwe bwacu”.

Musabende wubakiwe inzu mu gutangiza ukwezi kw’ubumwe n’ubudaheranwa, ashima abiganjemo urubyiruko rw’ abakorerabushake( Youth Volunteer) babumye amatafari, dore ko uyu munsi wanahujwe no gutangiza ukwezi kw’ibikorwa by’ ubukorerabushake aho urubyiruko rwari rumaze igihe rubumba amatafari rukamwubakira inzu, gusa kuri uyu munsi igikorwa cyo kumuremera cyasojwe bari kuzuza igikoni azajya atekeremo ibyo kurya by’ abana be.

Agira Ati:” Mu kwa Kabiri nari mu nzu ishaje, maze imvura iragwa bankorera umuganda wo kubumba amatafari, ndashima ko banyoroje n’inka, ariko iya mbere yari yabyaye imwe irapfa ariko nari naramaze kwitura mugenzi wanjye, ubumwe bw’ abanya Rwanda buri ku kigero gishimishije kuko twese nidufatanya bizatuzanira iterambere tukava mu bwigunge”.

Uhagarariye urubyiruko rw’ abakorerabushake mu Karere ka Gicumbi  Nganeyezu Emmanuel, avuga ko batangije ukwezi kw’ibikorwa by’ ubukorerabushake kandi ko bizagera mu Mirenge 21 igize aka Karere, ndetse ko hazabaho iminsi yagenewe ubukangurambaga bugamije gufasha abaturage guhindura imyumvire, ndetse bagateganya n’imirimo y’amaboko aho bazajya batanga umuganda ku miryango igaragaraho intege nke.

Ati: “Muri uku kwezi kuva tariki ya 01 kugera kuri 15 tuzatanganga ubukangurambaga butandukanye harimo kwirinda ibiyobyabwenge, kwitabira imirimo abantu bagakura amaboko mu mifuka, isuku, n’ibindi bitandukanye, ariko kuva Tariki 15- 30 hazabaho ibikorwa byo gukoresha amaboko twubakira abatishoboye amazu , uturima tw’igikoni hagamijwe kuzamura imibereho y’abaturage, kuko urubyiruko nk’imbaraga z’ igihugu ntitugikeneye kureba icyo igihugu cyatumariye, ahubwo tugomba kumenya icyo twebwe twamariye igihugu “.

Nshongoza Protais uhagarariye abakangurambaga b’ubumwe n’ubudaheranwa mu Karere ka Gicumbi ashima uruhare rw’ inkotanyi zabohoye igihugu, kandi hakabaho ubuyobozi butandukanye n’abakoroni ahubwo hakimakazwa ubumwe bw’ abanya Rwanda, n’ubwo habiri urugendo ngo ubumwe n’ubudaheranwa bwuzuze 100%.

Mu Rwanda mu mwaka wa 2018 hagaragajwe abafite ingengabitekerezo y’amacakubiri bagera ku 3361, gusa mu mwaka ushize abagaragayeho ingengabitekerezo ntibarenze 237, byerekana intambwe ikomeye no guhindura imyumvire y’abaturage bitandukanije n’abakoroni bari baracengeje Pokitiki y’amacakubiri, bigateza urwangano hagati y’abanya Rwanda.

Umuyobozi w’ Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel asaba abaturage kwitandukanya n’amacakubiri bakubaka ubumwe, bagahurira mu isibo hagamijwe gufashanya gukemura ibibazo byabo, kuko ikibazo cyatejwe n’abakoroni cyateje imbogamizi kugeza ubwo u Rwanda rwageze mu gihe cy’ icuraburindi.

Ati:” Dushimirire umukuru w’igihugu kuba dufite u Rwanda dufite ubu, amahitamo y’igihugu cyacu harimo ubumwe, impamvu byatekerejweho n’uko amateka y’abakoroni yari yaradusenye, dukomeze dufatanye ku buryo byose tubihuriraho nk’ abanya Rwanda buri wese abe igisubizo cya mugenzi we”.

Mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe ubumwe n’ubudaheranwa bagarutse ku babyeyi bagifite ingengabitekerezo bashaka kuyicengeza mu bana babo, basabwa kubicikaho ndetse ko uwo bizagaragaraho azabibazwa, basaba buri wese gutanga umusanzu mu kurwanya ababiba amacakubiri hifashishijwe imbugankoranyambaga.

Urubyiruko rwakoze umuganda rwubakira utishoboye
Babumye amatafari
Umuyobozi w’ Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel afatanya n’urubyiruko gutera ibitunguru mu karima k’igikoni
Inzego zitandukanye zafatanije n’urubyiruko mu bukangurambaga bw’ ubumwe n’ubudaheranwa
Inzego zitandukanye zasabye abaturage kureka amacakubiri
Umubyeyi wubakiwe inzu agahabwa n’inka, ashima ubuyobozi bwamutekerejeho
Meya Nzabonimpa asaba abaturage gukorera hamwe