AmakuruPolitiki

Rwanda: Urubyiruko rwibukijwe kumenya uko ababohoye igihugu bari bato, rusabwa kurushaho kubaka ubumwe n’ubudaheranwa

Urubyiruko ruturutse mu Turere twa Gatsibo, Gicumbi na Nyagatare rwitabiriye inama nyunguranabitekerezo igamije kurebera hamwe aho igipimo cy’ ubumwe n’ubudaheranwa kigeze, mu rwego rwo gushimangira ubumwe, kureba ahakiri imbogamizi, no kubaka igihugu kizira ingengabitekerezo n’amacakubiri byateje icuraburindi mu gihugu cy’ u Rwanda.

Babigarutseho kuri uyu wa 06 Ukwakira 2026, mu nama yahuje inzego zitandukanye yabereye mu Karere ka Nyagatare, insanganyamatsiko y’ iyi nama ikaba igira iti:” Ubumwe n’ubudaheranwa amahitamo yacu”.

Abitabiriye iyi nama beretswe ko by’ umwihariko nubwo baturutse mu turere dutatu ubushakashatsi bwagaragaje ko Akarere ka Nyagatare kageze ku gipimo cya 96% mu kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, naho Uturere twa Gatsibo na Gicumbi tugeze kuri 95%, bakaba basabwa kongera ubukangurambaga kugeza ubwo 5% gasigaye nako kazagerwaho hakubakwa igihugu kizira amacakubiri 100%.

Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye iyi nama basabye inzego zitandukanye kurushaho gutanga ibiganiro mu bigo by’ amashuri haba ayisumbuye na Kaminuza,kuko ariho bazasanga urubyiruko rwinshi ndetse bakabigisha ubutwari bw’ ababohoye uko bari biganjemo urubyiruko, kandi bagahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi nta bikoresho bafite nyuma y’ivangura ryari ryaracengejwe n’abakoroni b’abanyamahanga.

Uwera Peace wiga muri Kaminuza ya East Africa ishami rya Nyagatare Yagize Ati:” Bamwe mu rubyiruko tubona aho u Rwanda rwavuye ndetse naho ruri kugana, gusa hakenewe kongera imbaraga inzego zitandukanye zikongera ubukangurambaga mu bigo by’ amashuri, hakabaho ibiganiro bigamije kubaka ubumwe buzira amacakubiri no kwamagana ingengabitekerezo akenshi yifashishwa hakoreshejwe imbugankoranyambaga”.

Ikindi cyagarutsweho ni ukwegera ababyeyi b’abana bagifite ingengabitekerezo y’amacakubiri iri kw’ishyiga, ugasanga bashaka kuyigisha abana babo kandi bihabanye n’igihugu cyubaka ubumwe n’ubudaheranwa kuko ubufatanye bw’ abanya Rwanda aribwo buzatuma bubaka igihugu bifuza.

Hon Angelina Muganza uri mu baganirije abitabiriye iyi nama avuga ko amateka y’igihugu cyabibaga amacakubiri yatumye hari abenegihugu bahunze urwababyeye, bagahera ishyanga babaho nabi kandi bari bafite uburenganzira mu gihugu cyabo.

Ati:” Ndibuka tukiri muri Kenya guhuza abanyarwanda bari hanze y’igihugu byasabye imbaraga zikomeye, kuri ubu guhuza abanyarwanda muri gahunda ya Rwanda day biri gushimisha benshi, hagamijwe kubana no kubaka amahame y’ubumwe igihugu kigenderaho”.

Yongera Ati:” Twishimire ko twese dufite amahirwe angana muri Politiki y’igihugu, gusa tunasaba urubyiruko ruri mu gihugu cyacu kwita ku bibazo byaranzwe n’ingaruka zateje igihombo n’ ubucyene bwaturutse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, turusheho kubaka ubumwe bwatuma tugera kuri ejo heza hacu”.

Prof Shyaka Anastase avuga ko nta cyaruta ubumwe, abatekereza gushyira imbaraga ahandi ntaho batandukaniye n’abashyize igihugu mu icuraburindi, asaba abarimu kurushaho kubaka ubumwe kuko n’ubwo batanga uburezi banatanga uburere n’indangagaciro za ndi umunya Rwanda.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’ igihugu avuga ko ibiganiro byatanzwe muri iyi nama byatanze umusaruro gusa asaba ko barushaho kongera ibiganiro mu baturage.

Ati:” Abazungu baratuvangiye ariko kandi natwe twarivangiye ubwacu, igikomeye n”uko hari abo tubona batari mu murongo mwiza ariko nibo bacye cyane, tubegere tubagereho nubwo bitoroshye, n’ ubwo bitagerwaho umunsi umwe ariko ibiganiro bigomba guhozaho”.

Yongeyeho ko gutakaza umunya Rwanda umwe atari ibyo kwemera, ahubwo hakabaho ubufatanye bwa buri wese aho akomoka bakarushaho kwigisha ubumwe n’ubudaheranwa bw’ abaturage bazira amacakubiri.