Arenga miliyari 4,9 Frw agiye gushorwa mu guteza imbere ubuvuzi bwifashisha amakuru y’uturemangingo muri Afurika
Mu nama mpuzamahanga World Health Summit Regional Meeting 2026 iri kubera i Nairobi muri Kenya, hatangarijwe ishoramari rya miliyoni 3,5 z’Amadolari ya Amerika, asaga miliyari 4,9 z’Amafaranga y’u Rwanda, rigamije guteza imbere ubuvuzi bugezweho bushingiye ku makuru y’uturemangingo, buzwi nka genomics na precision medicine, muri Afurika.
Iri shoramari ryatangajwe binyuze mu bufatanye hagati ya Biolinx Africa, YTO Foundation na Nextgen Molecular Lab, aho bavuga ko rizafasha Afurika kongera ubushobozi mu bushakashatsi ku turemangingo no guteza imbere ubuvuzi bwihariye bujyanye n’imiterere y’umubiri wa buri muntu.
Uyu mushinga uzatangirira muri Kenya no muri Côte d’Ivoire, aho biteganyijwe ko mu mezi 24 ya mbere hazashyirwa imbaraga mu kubaka ubushobozi bwa laboratwari zikora ubushakashatsi ku turemangingo, kongera ubushobozi bw’abashakashatsi b’Abanyafurika no guteza imbere uburyo bwo gutunganya no gusesengura amakuru akomoka muri Afurika.
Aba bafatanyabikorwa bazifashisha ikoranabuhanga rya NovaSeq X Plus ryakozwe na Illumina, rifite ubushobozi bwo gukora isesengura rinini kandi ryihuse ry’amakuru y’uturemangingo ku rwego rwo hejuru.
Nubwo Afurika ari yo mugabane ufite ubudasa bwinshi bw’uturemangingo tw’abantu ku Isi, abaturage bayo baracyari bake cyane mu bushakashatsi mpuzamahanga ndetse no mu bubiko bw’amakuru yifashishwa mu rwego rw’ubuvuzi.
Abahanga bavuga ko ibi bituma hari igihe abarwayi bo muri Afurika basuzumwa nabi cyangwa bagahabwa imiti idahura neza n’imiterere y’imibiri yabo, kuko amakuru menshi ashingirwaho mu bushakashatsi akomoka ku baturage bo hanze ya Afurika.
Mu myaka ishize, genomics n’ubuvuzi bushingiye ku makuru y’uturemangingo byatangiye gufatwa nk’inzira y’ingenzi mu guteza imbere ubuvuzi muri Afurika. AUDA-NEPAD yamaze gushyira genomics mu byihutirwa bya siyansi n’ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika, mu gihe Africa CDC itangaza ko ibihugu bitandatu bya Afurika byamaze gutangiza gahunda za leta zijyanye na genomics, mu gihe ibindi 11 byamaze gutegura igenamigambi ritegereje gushyirwa mu bikorwa.
Muri Gashyantare 2026 kandi, World Health Organization yemeye umwanzuro usaba ibihugu gushora imari mu bikorwa bya genomics, pharmacogenomics, laboratwari zigezweho, bioinformatics ndetse n’ububiko bw’amakuru y’uturemangingo.
Dr Robert Karanja, washinze akaba anayobora Biolinx Africa, yavuze ko igihe kigeze kugira ngo Afurika ive mu biganiro byinshi ijye mu bikorwa bifatika bishobora guhindura urwego rw’ubuvuzi. Yavuze ko ubu bufatanye bugamije gushyira hamwe ibikorwa remezo, ishoramari ndetse n’ubumenyi bw’abahanga b’Abanyafurika kugira ngo habeho ibisubizo birambye kandi bifatika.
Prof. David Téa Okou, umuhanga mu turemangingo akaba n’uwashinze YTO Foundation, yavuze ko abaturage ba Afurika bakomeje kuba inyuma mu makuru yifashishwa mu gufata ibyemezo by’ubuvuzi, nyamara ayo makuru ari ingenzi mu gukumira indwara, kuzisuzuma no kuzivura neza. Yavuze ko uyu mushinga uzafasha kubona amakuru ajyanye n’abaturage ba Afurika kugira ngo ubuvuzi bwabo burusheho kunoga.
Na ho Dr George Michuki, Umuyobozi Mukuru wa Nextgen Molecular Lab, yavuze ko pharmacogenomics ishobora gufasha gusobanukirwa impamvu abantu batandukanye bitabira imiti mu buryo butandukanye, cyane cyane mu kuvura indwara nka kanseri, bityo ubuvuzi bugatangira kujyana n’imiterere ya buri murwayi.
Abatangije uyu mushinga bavuga ko ubu bufatanye bwaturutse mu ihuriro rya African Voices of Science ryashinzwe na Speak Up Africa mu 2020 hagamijwe guhuza no guteza imbere ijwi ry’abahanga b’Abanyafurika mu rwego rw’ubuzima. Bavuga ko bafite intego yo gukomeza kwagura uyu mushinga no mu bindi bihugu bya Afurika uko ibikorwa remezo, ubushobozi n’ubufatanye bizagenda byiyongera.

