Gusuhuzanya muri Uganda byahawe ubundi buryo
Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yashyizeho amabwiriza abuza abantu guhana ibiganza ndetse n’ubundi buryo butuma abantu bakoranaho, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola gikomeje kugenda cyaguka muri iki gihugu.
Ibi iyi minisiteri yabitangaje nyuma yo kugaragaza ko hari abantu babiri banduye icyorezo cya Ebola bakuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse ko umwe muri bo yitabye Imana.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda, Dr Diana Atwine, yasabye abaturage b’iki gihugu kwirinda gusuhuzanya bifashishije ibiganza, guhoberana ndetse n’ibindi bishobora gutuma bakoranaho kubera ko iki cyorezo cyandurira mu matembabuzi abantu bahanye.
Yatanze urugero agereranya Ebola na Covid-19, avuga ko iki cyorezo cya Ebola kitandurira mu mwuka ahubwo ko cyo cyandura bitewe n’uko wakoze ku muntu waba uyanduye.
Yavuze ko igihe umuntu ayifite mwicaye mu cyumba kimwe ntimukoraneho udashobora kuyandura, gusa ngo igihe wamusuhuje n’ibiganza byawe ushobora guhita uyandura.
Ati “Icyo turi kuvuga ni uko mukwiriye kurekera guhana ibiganza cyangwa guhoberana kubera ko niba ufite Ebola uyanduza mugenzi wawe […] iyo nkoze ku matembabuzi yawe arimo ibyuya, amarira, inkari, ibirutsi, amaraso n’ibindi bishobora kuyinyanduza.”
Yakomeje asaba abaturage kuzajya bibuka gukaraba intoki inshuro nyinshi bakoresheje amazi cyangwa imiti yagenewe kwica udukoko.
Yababwiye ko igihe hari umuntu wakumva afite ibimenyetso by’iki cyorezo birimo umuriro mwinshi, kuruka, kuva amaraso ndetse n’ibindi akwiriye guhita ajya kwa muganga.
Virusi nshya ya Ebola yagaragaye muri RDC na Uganda yitwa Bundibugyo, yibasira abantu ndetse n’inyamanswa z’inyamabere zo mu ishyamba nk’impara, isha, inguge (ingagi, inkende, ibitera, n’izindi…).
Indwara ya Ebola, irandura cyane ndetse ikanica cyane ku buryo ishobora kwica hagati ya 50% – 90% by’abayirwaye.

