Gicumbi: Bagiye kuzurizwa ishuri ry’imyuga rizatwara asaga Miliyari 3
Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi by’ umwihariko mu Murenge wa Giti barishimira ko abana babo batazongera gukora ingendo bajya kwiga imyuga igezweho, mu tundi Turere.
Babigarutseho kuri uyu wa 19 Gicurasi 2026 ubwo Minisitiri w’ ibikorwa by’ ubutabazi yasuraga aho iri shuri riri kubakwa, abasaba gukora imirimo isigaye ku buryo ritazarenza ukwezi gukurikiraho.
Imirimo yo kubaka iri shuri irarimbanije dore ko igice cya mbere cy’ ubwubatsi cyamaze gutwara asaga Miliyari ebyiri, naho ikiciro cya Kabiri nacyo kikazatwara asaga Miliyari 1 y’amafaranga y’uRwanda.
Minisitiri w’ ibikorwa by’ ubutabazi Maj Gen Rtd Albert Murasira avuga ko hatagomba kubaho idindira ry’ imirimo ndetse ko haba ku ruhande rwa REG, Rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo kuryubaka, ndetse na Minisiteri y’ibikorwa by’ ubutabazi hagomba kubaho imikoranire, no gushyira hamwe ariko igihe cyateganijwe kuri aya mashuri kikabasha kubahirizwa.
Minisitiri w’ ibikorwa by’ ubutabazi avuga ko impamvu yamuzanye muri Gicumbi ari ukugira ngo imirimo yo kubaka iri shuri ikorwe neza, kugira ngo abo yubakiwe bazabashe kwiga imyuga nta zindi nzitizi zibayeho .
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel avuga ko ku itariki 30 Kamena 2026 umushinga wo kubaka iri shuri uzaba wamaze gushyirwa mu ngiro, gusa hakaba hagomba gukurikiranwa ngo niba hari ahabayeho imbogamizi bafatanye kubishakira ibisubizo.
Umwe mu bakurikirana bya hafi umushinga wo kubaka Giti TSS school, avuga ko bageze ku kiciro cya Kabiri baryubaka ndetse ko bari baratangiye inyigo kuri 30/ 09 2025, aribwo hari hasinywe amasezerano yo gutangiza inyubako ,gusa hamanje kureba ibikenewe.
Nubwo uyu mushinga wari uteganijwe gutangira mu kwa Cyenda, habayeho inzitizi zatumye batangira imirimo ku itariki 20 z’ ukwezi kwa Mutarama 2026, bivuge ko wadindiyeho amezi atatu utari watangira neza.
Ati:” Imirimo yo kubaka ishuri irarimbanije kandi igeze mu kubaka icyiciro cya Kabiri, hasigaye inzu igeretse, inzu z’ ubuyobozi, kubaka ikibuga cya Basketball kizafasha abanyeshuri kwidagadura”.
Ibindi bisigaye harimo ubwiherero bwo hanze, gutunganya imbuga zo hanze ndetse n’ibigega bizajya bifata amazi.
Nubwo uyu mushinga usigaje ukwezi kumwe ngo urangire, bavuga ko hari gutangwa ikizere kuko abashinzwe kuryubaka baticaye, rikaba rizigamo abifuza gukora umwuga w’ubwubatsi n’ubukanishi bw’ imodoka.








