AmakuruUncategorized

Gicumbi: Utab yageze muri 1/2 mu mikino ihuza amashuri ya Kaminuza yo mu Rwanda

Kuri uyu wa 17/Gicurasi 2026 nibwo amakipe yahuriye mu Karere ka Nyarugenge muri Shampiona y’umukino wa Volleyball igeze muri 1/2, ngo agere ku musozo.

Aya marushanwa yitabiriwe n’amashuri atandukanye yo mu Rwanda, gusa kuri ubu ikipe zenda gutwara igikombe harimo Kaminuza ya Utab ( University of Technology and arts of Byumba) yamaze gutsinda Ines Ruhengeri bikayihesha amanota yo kujya muri 1/2 cya Shampiona.

Uyu mukino wabereye mu mujyi wa Kigali, waranzwe n’ishyaka rikomeye, gusa ikipe ya Utab itsinda Kaminuza ya Ines Ruhengeri amaseti 3/2 aribyo byayihesheje itike yo kugera muri 1/2.

Ubuyobozi bw’ iri shuri buvugwaho kugira indangagaciro ku isoko ry’ umurimo cyane cyane ku banyeshuri baharangije. gusa bakabihuriza hamwe no kwitabira amarushanwa y’imikino itandukanye.

Iri shuri rifite icyicaro gikuru mu Karere ka Gicumbi, ariko rikagira n’irindi shami mu ntara y’iburasirazuba mu Karere ka Gatsibo.

Iyi Kaminuza ifite amashami arimo Faculty of Social Sciences Management and Development Studies.
Faculty of Education,
Faculty of Agriculture, Environmental Management, and Renewable Energy.
Faculty of Technology.
Master’s of Rural and Urban, ritanga amasomo ku biga ku manywa, abiga ku mugoroba (evening program) ndetse no muri Week end .

Usibye umukino wayihuje na Ines Ruhengeri, iri shuri ryari yatsinze na UR ndetse na Kaminuza ya Utb ishami rya Rubavu, gusa iyi Kaminuza izamutse muri 1/2 ariyo iri mbere mu makipe ahuza Kaminuza zitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *