AmakuruPolitikiUbuzima

Umujyi wa Kigali urasaba ubufatanye bw’inzego zose mu kurwanya imirire mibi mu bana

Kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2026, Umujyi wa Kigali wahuje abafatanyabikorwa batandukanye mu nama igamije gushimangira ingamba zo kurwanya imirire mibi mu bana. Iyi nama yibanze ku kunoza gahunda z’imirire, kongera uruhare rw’ababyeyi muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri no gushimangira ubufatanye hagati y’inzego za Leta, abafatanyabikorwa mu iterambere n’abaturage.

Imirire mibi mu bana iracyari imwe mu mbogamizi zikomeye ku buzima n’imikurire yabo. Kuyirwanya bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye, guhera ku rwego rw’umuryango kugeza ku nzego z’ubuyobozi n’izindi zishinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Evaliste Murwanashyaka, Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya CLADHO ku rwego rw’igihugu no gukurikirana iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umwana, yavuze ko iyi ari inama ya gatanu ibaye mu gihugu hose, ku bufatanye na NCDA, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP), World Vision, CLADHO n’abandi bafatanyabikorwa.

Yasobanuye ko izi nama zateguwe nyuma y’ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) bwagaragaje ko igwingira mu bana riri ku kigero cya 27% ku rwego rw’igihugu, mu gihe u Rwanda rwihaye intego yo kugabanya iki gipimo mu myaka itanu iri imbere.

Yavuze ko nyuma yo kuzenguruka intara zose z’igihugu, bageze mu Mujyi wa Kigali na wo ugaragaramo abana bafite igwingira, imirire mibi ndetse n’abafite ibiro birenze urugero, ibintu na byo bishobora kugira ingaruka ku buzima n’imikurire yabo.

Yagaragaje ko iyi nama yahuje inzego zitandukanye kugira ngo ziganire ku ngamba zihuriweho zo kugabanya imirire mibi no guteza imbere imikurire myiza y’abana mu Mujyi wa Kigali.

Mu ngingo zaganiriweho, hagaragajwe ko hakenewe kurushaho guhuza gahunda z’imirire n’izindi gahunda z’iterambere, gushyira imirire myiza muri gahunda zita ku mikurire y’abana bato no mu bikorwa bifasha imiryango itishoboye, kunoza igenamigambi n’ikoreshwa ry’ingengo y’imari, ndetse no kongerera ubushobozi abakozi batanga serivisi zijyanye n’imirire.

Abitabiriye iyi nama banagaragaje akamaro ko kunoza uburyo ibiribwa bitunganywa kandi bigashyirwa ku masoko yo mu mijyi, guteza imbere indyo yuzuye, kongera ubukangurambaga mu baturage no korohereza abantu kubona ibiribwa bifite intungamubiri kandi bifitiye umubiri akamaro.

Banashimangiye ko hakenewe ubufatanye hagati y’inzego za Leta n’iz’abikorera kugira ngo ingamba zishyirwa mu bikorwa zitange umusaruro ugaragara ku buzima bw’abana.

UWAMAHORO Odette, wari uhagarariye World Vision, yavuze ko imibare igaragaza ko mu Rwanda abana 27% bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cy’igwingira riterwa n’imirire mibi.

Yagize ati: “Kugira ngo iki kibazo gikemuke, hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu guteza imbere imirire iboneye, ubuzima, amazi meza, isuku n’uburezi.

“Tugomba kandi kwita ku miryango itishoboye, guha abana ubumenyi ku mirire n’isuku, no kubagira abafatanyabikorwa mu gufata ibyemezo bibareba, kugira ngo buri mwana akure neza kandi agire ubuzima bwiza.”

Gahunda yo kugaburira abana ku bigo by’irerero n’iterambere ry’abana bato (Early Childhood Development – ECD) na yo yari imwe mu ngingo z’ingenzi zaganiriweho, hibandwa ku nshingano za Leta n’iz’ababyeyi mu kuyishyigikira.

Mu rwego rwo guteza imbere imikurire myiza y’abana bato, Umujyi wa Kigali ukomeje gushimangira gahunda za ECD, aho hagaragajwe ko ibigo byinshi bitanga serivisi zo kwita ku bana bato bikiri iby’abikorera.

Imibare yatanzwe igaragaza ko ibigo by’iterambere ry’abana bato bikorera mu rwego rw’abikorera bingana na 75% mu Karere ka Kicukiro na 72% mu Karere ka Nyarugenge. Ibi bigaragaza ko hakiri icyuho mu kubona serivisi za ECD, cyane cyane ku miryango imwe n’imwe ifite ubushobozi buke.

Mu mbogamizi enye z’ingenzi zagaragajwe harimo ibikorwaremezo bidahagije mu bigo byita ku bana bato, ubushobozi buke bw’ababyeyi mu by’ubukungu, igihe gito ababyeyi bamara bari kumwe n’abana babo, ndetse no gukenera kongerera ubushobozi abakozi bashinzwe kwita ku mikurire y’abana.

Gukemura izi mbogamizi bizafasha kongera amahirwe ku bana bose yo kubona uburere bwiza, kwitabwaho no gutangira ubuzima bafite urufatiro rukomeye rw’iterambere.

Umuyobozi Mukuru wa NCDA, INGABIRE Assoumpta, yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe mu rwego rw’ubuzima n’imibereho y’ingo (DHS) bugaragaza ko zimwe mu mpamvu zitera imirire mibi mu bana zishingiye ku bumenyi buke bw’ababyeyi ku mirire iboneye.

Yagaragaje ko hari ababyeyi badaha abana amashereka yonyine mu minsi 1,000 ya mbere y’ubuzima bwabo, ndetse hakaba n’abagaburira abana ibiribwa bidafite ireme n’intungamubiri zikenewe.

Ku bijyanye na gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri, ababyeyi barasabwa kunganira Leta batanga ibindi bikenerwa, birimo umunyu, ibicanishwa mu gikoni, imbuto, imboga, ibikomoka ku matungo n’ibikoresho byo mu gikoni.

Nubwo iyi gahunda isaba uruhare rw’ababyeyi, imibare yatanzwe muri iyi nama igaragaza ko umusanzu wabo utaragerwaho ku rwego rwari rwitezwe.

Umujyi wa Kigali wari witezweho kwakira amafaranga agera kuri miliyari imwe na miliyoni 720 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko wari umaze kwakira miliyari imwe na miliyoni 100 gusa, hasigara icyuho cy’amafaranga agera kuri miliyoni 626.

Mu turere tugize Umujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo ni ko gafite icyuho kinini kingana na miliyoni 281 z’amafaranga y’u Rwanda, kagakurikirwa na Kicukiro gafite miliyoni 179 n’ibihumbi 400, mu gihe Nyarugenge gafite miliyoni 165 n’ibihumbi 600.

Imibare yatanzwe kandi igaragaza ko ababyeyi bangana na 71.6% mu bafite abana biga mu mashuri bari bamaze gutanga umusanzu, bangana n’abagera ku bihumbi 213 na 400 mu banyeshuri 297,872.

Iki cyuho mu mafaranga akusanywa gishobora kugira ingaruka ku bwiza no ku bwoko bw’ibiribwa bihabwa abanyeshuri ku mashuri. Iyo amafaranga atabonetse uko bikwiye, bishobora gutuma imboga, imbuto n’ibiribwa bikungahaye kuri poroteyine bitaboneka ku rugero rukenewe mu mafunguro y’abanyeshuri.

Imibare yatanzwe muri iyi nama igaragaza ko abana bari munsi y’imyaka itanu mu Mujyi wa Kigali bangana na 14% bafite ikibazo cy’igwingira riterwa n’imirire mibi, bakaba bagera ku bihumbi 42 na 211.

Ibi bigaragaza ko kurwanya imirire mibi bidakwiye kugarukira ku mashuri gusa, ahubwo hakenewe no kunoza imirire mu ngo, kwita ku mikurire y’abana bakiri bato no kongera ubufasha buhabwa imiryango ku rwego rw’abaturage.

Mu rwego rwo gukemura izi mbogamizi, abitabiriye inama bagaragaje akamaro ka gahunda y’Imihigo mu gukurikirana inshingano no gusuzuma umusaruro w’ibikorwa mu nzego zitandukanye.

Iyi gahunda ikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano kuva ku rwego rw’igihugu, Umujyi wa Kigali, uturere, imirenge, utugari n’imidugudu, kugeza no ku mashuri.

Imibare yatanzwe igaragaza ko umubare w’uturere tutari twageze ku ntego ya 70% mu gutanga imisanzu y’ababyeyi wagabanutse, uva ku turere icyenda ugera kuri dutanu, nyuma ugera kuri tune mu bihe bitatu bitandukanye by’igenzura.

Mu gihe Umujyi wa Kigali ukomeje gushaka ibisubizo birambye ku kibazo cy’imirire mibi mu bana, abitabiriye iyi nama bashimangiye ko ingamba za Leta zonyine zidahagije. Bagaragaje ko uruhare ruhoraho rw’ababyeyi, ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye, kubona ingengo y’imari ihagije no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano ari bimwe mu bizafasha abana kubona indyo yuzuye, kugira ubuzima bwiza no gukura neza.

Evaliste Murwanashyaka, Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya CLADHO ku rwego rw’igihugu no gukurikirana iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umwana,
Umuyobozi Mukuru wa NCDA, INGABIRE Assoumpta, yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe mu rwego rw’ubuzima n’imibereho y’ingo (DHS) bugaragaza ko zimwe mu mpamvu zitera imirire mibi mu bana zishingiye ku bumenyi buke bw’ababyeyi ku mirire iboneye.

Yanditswe na Zawadi Deborah Irakoze