AmakuruPolitiki

Abaturage bo muri Masaka bemerewe kugurisha ubutaka bwabo bugenewe kubakwaho inganda

Abaturage bo mu gace ka Gitaraga, mu Murenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro, bavuga ko bongeye kugira icyizere cyo kwiteza imbere nyuma yo gusobanurirwa gahunda yo kubaka icyanya cyahariwe inganda ku butaka bwabo, aho abashoramari bazajya babugura bumvikanye na ba nyirabwo.

Aba baturage bavuga ko bari bamaze imyaka igera kuri ibiri batemerewe kugira ibikorwa bashyira ku mitungo yabo itimukanwa, birimo no kuvugurura amazu ashaje, bitewe n’uko ako gace kari karateganyirijwe kubakwamo inganda.
Bavuga ko kuba ubu basobanuriwe ko bashobora kuganira n’abashoramari bifuza kugura ubutaka bwabo, bibahaye icyizere cy’uko bashobora kububyaza umusaruro no kubona amahirwe mashya y’iterambere.

Umwe muri bo yagize ati: “Nubwo tutari turi gutera imbere kandi dufite ubutaka bwakabaye buduteza imbere, ubu ubwo bakase za site hakaba hagiye kujya inganda, dufite ikizere ko tugiye gutera imbere nk’abaturage bahaturiye. Umwihariko dufite ni uko dufite uburenganzira ku butaka bwacu, tuzumvikana neza n’abashoramari batugurire uko tubishaka. Ikindi cyiza ni uko, kubera ko tuhaturiye, tuzahabona akazi.”

Gahunda yo kubaka inganda muri iki cyanya yamaze kwemezwa, ndetse abaturage basobanurirwa uko izashyirwa mu bikorwa n’amahirwe ishobora kubazanira.

Perezida wa Komite ya Site ya Gitaraga, Mclare Musoni Aloysious, yavuze ko abashoramari bifuza kuhakorera bemerewe gutangira kurambagiza ubutaka no kuganira na ba nyirabwo kugira ngo bumvikane ku igurwa ryabwo.

Yagaragaje ko iki cyanya gifite amahirwe yihariye ashingiye ku bikorwaremezo biteganyijwe kukigeramo, bishobora korohereza ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari.

Yagize ati: “Ni ahantu hazajya umuhanda uzajya ugera i Bugesera ku kibuga cy’indege, bizorohereza abashoramari kuzana ibikoresho bikenerwa mu nganda cyangwa kohereza ibicuruzwa byabo. Ikindi kandi ni ho hazajya sitasiyo ya gari ya moshi, na byo biri mu bituma iki cyanya kigira amahirwe, cyane cyane ku bashoramari. Ni yo mpamvu dukangurira abashoramari, baba abo mu gihugu cyangwa abo hanze yacyo, kuza bagashora imari kuko babateganyirijwe ahantu.”

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, iki cyanya cya Gitaraga kiri muri gahunda yo gushyiraho ibyanya by’inganda 13 bigenewe kwimurirwamo inganda zikorera mu bice bitagenewe ibikorwa byazo.

Shema Elisa, umukozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ushinzwe ibikorwaremezo mu byanya byahariwe inganda, yavuze ko iki cyanya ari amahirwe mashya y’ishoramari ku Murenge wa Masaka no ku karere muri rusange.

Yasobanuye ko igishushanyo mbonera cy’iki cyanya cyamaze kwemezwa, anagaragaza ko abaturage basabwa korohereza abashoramari n’igihugu mu ihererekanya ry’ubutaka, kugira ngo ibikorwa biteganyijwe bishobore gutangira.

Yagize ati: “Igishushanyo mbonera cyemejwe, ndetse tunabasaba ko bazorohereza igihugu n’abashoramari mu kubasha kubona ubutaka, ihererekanya ry’ubutaka riva ku muturage rijya ku mushoramari. Ariko nanone umuturage ufite ubutaka bwe hano akaba ashaka kugira umushinga ahakorera, na we yemerewe kuhakorera, akaba yahashyira ishoramari ry’uruganda ashaka.”

Iki cyanya cya Gitaraga giteganyijwe kuzaba gifite ibibanza 350, ku buso bwa hegitari 296. Biteganyijwe ko kizaba kimwe mu byanya bizafasha gutunganya imikoreshereze y’ubutaka, kwimura inganda zikorera ahatabugenewe no korohereza abashoramari kubona ahantu ho gukorera.

Mu Rwanda kandi hari ibindi byanya byahariwe inganda, birimo icyanya cy’i Masoro mu Mujyi wa Kigali n’icy’i Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba, hakiyongeraho ibindi biri mu mijyi yunganira Kigali ndetse n’ibyanya birenga 200 biri mu turere dutandukanye tw’igihugu.

Mu gihe gahunda yo kubaka icyanya cy’inganda cya Gitaraga ikomeje gutegurwa, abaturage baho bafite icyizere ko kizabafasha kubyaza umusaruro ubutaka bwabo, kubona akazi no kwagura amahirwe y’iterambere. Ku bashoramari na bo, iki cyanya gitegerejweho kuborohereza kubona ubutaka n’ibikorwaremezo bikenewe mu gushyiraho inganda.

Yanditswe na Zawadi Deborah Irakoze

Src:RBA