AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yatanze imbabazi ku bantu 5 barimo Brig Gen (Rtd) Muziraguharara Fred na Lt Col (Rtd) Nkusi Robert

Perezida Paul Kagame yatanze imbabazi ku bantu batanu, barimo Brig Gen (Rtd) Muziraguharara Fred na Lt Col (Rtd) Nkusi Robert, nk’uko bigaragara mu iteka rya Perezida ryo ku wa 10 Mata 2026.

Abandi bagiriwe imbabazi ni Dilan Berat Mete, Kanamugire Emmanuel ndetse na Mujawamariya, bose bari barahamijwe ibyaha bitandukanye birimo gukoresha nabi umutungo wa rubanda no gutanga sheki zitazigamiye.

Mbere yo guhabwa imbabazi, Mete yari yarakatiwe gufungwa umwaka umwe anacibwa ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda. Kanamugire yari yaraciwe ihazabu irenga miliyoni 154 Frw, mu gihe Mujawamariya yari yaraciwe ihazabu ya miliyoni 84 Frw.

Ku ruhande rwa Lt Col (Rtd) Nkusi, yari yarahamijwe ubufatanyacyaha mu gukoresha nabi umutungo wa rubanda, akatirwa igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse n’ihazabu ya miliyoni imwe. Na Brig Gen (Rtd) Muziraguharara yari yarakatiwe igifungo cy’umwaka umwe, nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo gukoresha nabi umutungo wa rubanda no kudatanga amakuru ku cyaha gikomeye.

Brig Gen (Rtd) Muziraguharara Fred ni umwe mu basirikare bagize uruhare rukomeye mu Ngabo z’u Rwanda, aho yakoze imirimo itandukanye mu bihe binyuranye. Yabaye umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi hagati ya 1998 na 2000, nyuma ayobora amasomo mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako mu 2005–2006.

Mu 2007–2008 yabaye umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu ngabo, nyuma yoherezwa mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye i Darfur muri Sudani, aho yari ashinzwe igenamigambi.

Yakomeje izindi nshingano zirimo kuyobora igenamigambi mu Ngabo z’u Rwanda hagati ya 2010 na 2012, mbere yo guhagararira RDF mu nama y’akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR). Kuva mu 2013 kugeza mu 2018, yari umuyobozi mukuru ushinzwe ubutegetsi n’imari mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza.

Ku wa 29 Nyakanga 2025, Muziraguharara yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru hamwe n’abandi basirikare barenga 1000.

Izi mbabazi zitanzwe zikaba zigaragaza ububasha bw’Umukuru w’Igihugu bwo kugabanyiriza cyangwa gukuraho ibihano ku babihamijwe n’inkiko, hashingiwe ku mategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *