AmakuruUtuntu n'utundi

Gicumbi: Akamwenyu ni kose nyuma y’uko bakorewe stade igezweho irimo Tapis!

Abatuye n’abakomoka mu Karere ka Gicumbi bavuga ko ibyishimo ari byose nyuma y’uko stade yabo ivuguruwe ku buryo bugezweho, bakabisanisha n’agahinda bari bafite nyuma y’uko ikipe yabo ya Gicumbi FC yari yageze mu kiciro cya mbere ariko imikino yayo n’imyitozo bakajya bayikorera mu mujyi wa Kigali.

Imbamutima z’ abakunzi b’imikino muri aka Karere, zatumye bashimira umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame kuko hari iterambere ryinshi bamaze kugeraho, by’ umwihariko Stade ya Gicumbi bavuga ko ari amateka ya mbere ahageze kubona stade irimo Tapis.

Bifuza koiyi stade izakorerwa amatara atuma bakora imyitozo ya nimugorob ndetse n’ imikino imwe nimwe ikaba yakinwa n’ijoro, dore ko ifite intebe z’ abasimbura zigezweho nk’ izo tumenyereye mu bihugu byateye imbere, bikaba ari bimwe mu bizabatera ishyaka ryo kuzamura impano z’ abana bakiri bato bakina umupira w’amaguru .

Ariko kandi bavuga ko itazakoreshwa na buri wese uko yishakiye, kuko biyemeje kuyifata neza no kuyibyaza umusaruro mu rwego rwo kuyibungabunga.

Ikindi bagarukaho n’ibyishimo ku bakunzi b’umupira w’amaguru bazajya bareba amakipe yaturutse mu mujyi wa Kigali ndetse no mu zindi ntara, kuko bazajya bareba imikino yayo badakoze ingendo zabasabaga ubushobozi bugoranye, ndetse bamwe ntibabone uko basiga imirimo ibatunga umunsi ku munsi bitewe n’igihe byabafataga bari mu rugendo .

Ku ikubitiro abakunzi ba Gicumbi FC bafite inzozi z’ uko umukino uzabahuza na Mukura FC wazabera kuri iyi stade yabo bakayitaha, banareba aho ikipe yabo igeze dore ko n’ubwo akenshi bayitera inkunga irimo n’uduhimbazamusyi, ariko abakurikirana imikinire yayo usanga ari mbarwa .

Harerimana Eric uri kuzamura impano z’ abakiri bato mu mupira w’amaguru muri aka Karere, avuga ko iki gikorwa kiri mu byibanze bari gushimira umukuru w’igihugu.

Ubuyobozi bw’ Akarere ka Gicumbi buvuga ko iyi stade izafasha kuzamura ibyishimo by’ abaturage, ariko ikagira uburyo ikoreshwamo hagamijwe  kuyibyaza umusaruro mu gihe kirambye, ndetse ko izafasha no kuzamura iterambere ry’ abikorera cyane cyane ku bafite amacumbi, uburiro( Restaurant ) na za Hotel, mu gihe hari amakipe aturutse ahandi azajya aza gukinira mu Karere ka Gicumbi.

Mayor wa Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel asaba abaturage kwishimira ibyagezweho ariko hakabaho no kubibungabunga nabyo bakabigira inshingano, bikazabafasha gushyigikira Gicumbi FC no kurwanya ko yazongera gusubira mu cyiciro cya Kabiri.

Amakuru y’ igihe iyi stade izatahwa ku mugaragaro ntaratangazwa neza, ariko abaturage barifuza ko byakwihutishwa indi mikino Gicumbi FC isigaje ikazayikina iri imbere y’abakunzi bayo, ndetse ko bizafasha kurushaho kongera umubare w’abafana bikayongerera imbaraga zo kwitwara neza mu kibuga, harimo no kongera ubunini (Tribune) bwaho abafana bazajya bicara mu gihe imvura izaba iri kugwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *