AmakuruIbidukikije

Musanze: Abaturage bagaragaza imbogamizi bagifite mu kwimakaza umuco w’isuku

Mu gihe Akarere ka Musanze gakomeje gushyira imbaraga mu kwimakaza isuku, abaturage batuye mu bice byunganira umujyi bagaragaza ko hakiri icyuho gikomeye mu micungire y’isuku mu midugudu, aho bavuga ko nabo bakwiye guhabwa ubwitabire bungana n’ubwo ku mihanda minini.

Aba baturage bavuga ko nubwo ku mihanda nyabagendwa hagaragara isuku ishimishije, mu duce batuyemo ho hakomeje kugaragara imyanda inyanyagiye ahantu hatandukanye, bityo bagasaba ko ibikorwa by’isuku byongerwa no muri ibyo bice kugira ngo hatagira aho bisigara inyuma.

Bagaragaza ko hari bamwe mu baturage bamaze guta umuco wo gukorana na kampani zishinzwe gukusanya no gutwara imyanda yo mu ngo, ahubwo bakajya bayijugunya muri za ruhurura, mu migezi, mu mihanda ndetse no mu mirima, cyane cyane mu ijoro cyangwa mu mvura.

Nyiramasano Laudencia yagize ati:“Mu by’ukuri ikibazo cy’isuku kiracyari ingorabahizi mu midugudu. Hari abantu batagitinya kujugunya imyanda aho babonye hose, cyane cyane nijoro cyangwa mu mvura, kuko baba bazi ko nta muntu ubabona. Ugasanga bayimennye muri ruhurura, mu migezi cyangwa mu nzira abaturage banyuramo. Ibi biduteye impungenge cyane kuko bidashobora guteza gusa umwanda ugaragara, ahubwo bishobora no guteza indwara zitandukanye, cyane cyane ku bana bato n’abageze mu zabukuru.”

Undi muturage, Turatsinze Emmanuel, nawe agaragaza uko ikibazo kirushaho gufata indi ntera mu bice byinshi:

Ati:“Ubu usigaye ubona ibintu bitari bisanzwe. Mu nzira abaturage banyuramo, usanga amacupa, amashashi n’indi myanda inyanyagiye hose. Ndetse hari n’aho usanga abantu batagifite n’isoni zo kujugunya imyanda hafi y’ingo zabo cyangwa mu nzira rusange. Ibi bigaragaza ko hakenewe ubukangurambaga bwimbitse kugira ngo abantu bongere basobanukirwe n’akamaro k’isuku, kuko bigaragara ko hari abamaze gutakaza uwo muco.”

Aba baturage banagaruka ku mugezi wa Rwebeya n’indi migezi, bavuga ko imvura imanuka iturutse mu birunga izana imyanda myinshi cyane, cyane cyane pampex z’abana n’ibindi bishobora guteza umwanda ukabije.

Nyiramasano yongeyeho ati:“Umugezi wa Rwebeya n’indi migezi iwushamikiyeho isigaye isa n’iyahindutse ibimoteri. Iyo imvura iguye, ihita imanukana imyanda myinshi cyane, harimo pampex z’abana, amashashi n’ibindi bintu byangiza. Ibi bituma amazi aba mabi cyane ku buryo ashobora guteza indwara ku bantu bayakoresha cyangwa abatuye hafi y’aho atemba. Turasaba ko hafatwa ingamba zihariye ku babyeyi bajugunya pampex mu buryo budakwiye, kuko bishobora guteza indwara zikomeye abaturage batazi aho zaturutse.”

Si imyanda gusa iteye impungenge, kuko abaturage banagaragaza ko hari ibizenga by’amazi byahindutse ikibazo gikomeye mu bice bitandukanye, bitewe n’imyubakire idateguwe neza.

Urugero ni ikizenga giherereye mu Murenge wa Musanze, mu Kagari ka Cyabagarura, hagati y’Imidugudu ya Ruvuma na Kageyo, cyamaze guhinduka igitogotogo mu nzira nyabagendwa.

Sebasore Anastase yagize ati:“Njye ndi umuhinzi hano kandi nkoresha iyi nzira kenshi njya gusarura no kugurisha umusaruro wanjye. Ariko iki kizenga cyaduteye ikibazo gikomeye cyane. Iyo imvura iguye kirushaho kuba kibi, ariko n’iyo izuba ryavuye nticyuma burundu. Ugasanga abantu banyura mu mazi cyangwa bagahitamo kinyura ahandi kugira ngo bakirengagize. Turasaba ubuyobozi kudufasha iki kibazo kigakemuka kuko kimaze kutubera imbogamizi ikomeye mu buzima bwa buri munsi.”

Abandi baturage bavuga ko iki kizenga gishobora no kuba indiri y’imibu n’utundi dukoko dutera indwara, cyane cyane ku bana bato.

Bati:“Ibi bizenga by’amazi ntabwo ari ikibazo cy’imigendekere gusa, ahubwo bishobora no kuba ikibazo cy’ubuzima. Iyo amazi ahagaze igihe kirekire, ahinduka indiri y’imibu n’utundi dukoko dutera indwara. Turatinya ko bishobora kuzatera indwara zitandukanye cyane cyane ku bana bato, kuko ari bo bakunze gukinira hafi y’aho hantu.”

Mu rwego rwo gukomeza kunoza isuku, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Mata 2026, ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze ku bufatanye n’Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri, bashyize ku muhanda udusanduku tujugunywamo imyanda (Puberi) turindwi.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Theobard, yavuze ko gahunda y’igitondo cy’isuku igomba gukomeza kandi igahabwa agaciro na buri muturage.

Yagize ati:“Iyi gahunda y’igitondo cy’isuku ni ingenzi cyane kandi igomba gukomeza gushyirwa mu bikorwa mu buryo buhoraho. Ariko si gahunda igenewe abayobozi gusa; buri muturage agomba kuyigira iye. Tugomba kwimakaza umuco w’isuku ku buryo umuntu atagomba kubanza kubwirizwa kugira ngo akore isuku, ahubwo akumva ko ari inshingano ze za buri munsi. Ibi nibyo bizatuma tugera ku ntego yo kugira akarere gafite isuku irambye.”

Yanagarutse ku kamaro k’ubufatanye na INES-Ruhengeri aho yagize Ati:“Kuba twakoranye na INES-Ruhengeri ni intambwe ikomeye cyane. Aba banyeshuri n’ubuyobozi bw’iri shuri bagomba kumva ko bafite uruhare mu kubaka igihugu gifite isuku. By’umwihariko ko ni ishuri ryigamo n’abanyamahanga benshi, twizera ko baziga ubumenyi ariko banige n’umuco mwiza wo kwimakaza isuku, bakazawusangiza n’aho baturutse.”

Yakomeje ashimangira ko isuku itagomba kugarukira ku mihanda minini gusa:

Ati:“Ntitwifuza ko isuku igarukira ku mihanda nyabagendwa gusa. Turashaka ko igera no mu midugudu yose, aho abaturage batuye. Buri muturage agomba kumva ko agomba gukorana na kampani zishinzwe gutwara imyanda, akayishyira ahabugenewe. Kuko kujugunya imyanda aho babonye hose ntabwo byangiza gusa isura y’aho hantu, ahubwo binangiza ibidukikije muri rusange.”

Ku bijyanye n’amande ku bangiza isuku, yavuze ko ari imwe mu ngamba zikomeje gushyirwa mu bikorwa:

Ati:“Twashyizeho ingamba zirimo no guca amande ku bantu bangiza isuku. Ibi bigamije gutuma buri wese yumva akamaro ko kubahiriza gahunda z’isuku. Kugeza ubu hari amafaranga amaze gukusanywa aturutse ku bahamwe n’iki cyaha, kandi turizera ko ibi bizafasha kugabanya imyitwarire mibi.”

Yongeyeho ko buri muturage akwiye kubahiriza isaha y’isuku: Ati:“Isaha imwe y’isuku ni ingenzi cyane. Buri muturage agomba kuyigira iye, kuko ifasha kwirinda indwara ziterwa n’umwanda ndetse n’ibindi byorezo. Iyo buri wese abigizemo uruhare, bituma tugira aho tugarukira mu kubaka igihugu gifite isuku.”

Nubwo hari intambwe imaze guterwa, haracyari imbogamizi zirimo kuba bamwe mu baturage bataramenya gukoresha neza Puberi, aho usanga batandukanya nabi imyanda ibora n’itabora.

Kayiranga ati:“Yego byo, turacyafite ikibazo cy’uko bamwe mu baturage batandukanya nabi imyanda ibora n’itabora. Ibi bituma bigora abayitunganya mbere yo kuyijyana ku kimoteri. Ariko turakomeza ubukangurambaga no kwigisha, kandi twizeye ko buhoro buhoro abaturage bazabyumva neza bagahindura imyumvire.”

Muri rusange, ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bukomeje ubukangurambaga bwo kwimakaza isuku mu bice byose by’ubuzima bw’abaturage, mu ngo, mu mihanda, ku mubiri ndetse no mu mibereho ya buri munsi.

Abaturage nabo basaba ko isuku itaba iy’aho abantu banyura gusa, ahubwo igahinduka umuco ugera muri buri rugo, kugira ngo Musanze ikomeze kuba akarere k’isuku, karengera ubuzima bw’abagatuye n’ibidukikije muri rusange.

Abaturage bagaragaza ko hari bagenzi babo bakiri ikibazo kuko bokamwe no kumena imyanda mu migezi n’ahandi babonye
2
Bamwe mu baturage bavuga ko hari abamena imyanda inyuma y’inzu z’abandi
2
Mu kagari ka Cyabagaruraho ngo ikizenga cy’amazi cyababereye umwanda uhoraho
Ngo iki kizenga cyahindutse urubobi ntikivaho haba mu mvura no ku izuba
Imyanda imenywa mu migezi ngo niyo imanuka ikanduza ibindi bice
Bamwe bavuga ko bakora isuku,abandi bakabazambiriza
Mu bice byo mu murenge wa Cyuve urenze ahitwa ku Ngage naho ntibatinya kunyanyagiza amacupa mu nzira
Usibye kwanduza,amacupa na plastic muri rusange ni ikibazo ku buhinzi n’ibidukikije
Pampex z’abana zifatwa nk’imbogamizi karahabutaka mu migezi,mu masambu no mu mirima
Basabwa ko hashyirwaho ingamba kubajugunya amacupa aho babonye
Abaturage bashima Ubuyobozi bw’Akarere ko mu mihanda nyabagendwa no mu mujyi,umwanda bawukubise ishoti
Vice Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayiranga Theobard yavuze ko barikongera imbaraga mu bukangurambaga ndetse ko hari n’ibihano byashyizweho
Abayobozi batandukanye bitabiriye Isaha imwe y’igitindo cy’isuku muri Musanze,Akagari ka Rwambogo
Vice Meya ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Musanze Uwanyirigira Clarisse yitabiriye iki gikorwa cyo gushyira Puberi ku mihanda
2
Bavuga ko hakwiye kongerwa ubukangurambaga kugira ngo isuku ibe intego ya buri wese

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *