NISR: Iyandikwa ry’abapfuye mu irangamimerere ryakomeje kuzamuka mu 2025
Ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda (NISR),cyatangaje ko mu mwaka wa 2025 abantu bandikishijwe mu irangamimerere ko bapfuye bageze kuri 50,5% by’abitabye Imana bose, bikaba ari izamuka rigaragara ugereranyije na 46,1% byariho mu 2024.
Imibare yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Gicurasi 2026, igaragaza ko abantu 39 355 ari bo banditswe mu buryo bwemewe n’amategeko ko bapfuye mu mwaka ushize.
NISR yavuze ko iri zamuka rya 4,4% rigaragaza uburyo abaturage bagenda barushaho kumva akamaro ko kwandikisha abitabye Imana mu irangamimerere.
Iyo mibare kandi yerekana ko mu myaka ishize uburyo bwo kwandikisha abapfuye bwagiye buhindagurika. Mu 2019 abandikishijwe bari ku kigero cya 31,4%, mu 2020 baramanuka bagera kuri 29,9%, naho mu 2021 bongera kugabanuka bagera kuri 26,2%.
Mu 2022 imibare yongeye kuzamuka igera kuri 31,1%, mbere y’uko mu myaka itatu yakurikiyeho habaho izamuka rikomeza. Mu 2023 abandikishijwe bageze kuri 41,8%, mu 2024 bagera kuri 46,1%, naho mu 2025 bagera kuri 50,5%.
NISR igaragaza ko mu ntego z’iterambere rirambye za SDG, hateganyijwe ko nibura mu mwaka wa 2030 abantu 80% bitabye Imana bazajya baba bandikishijwe mu irangamimerere.
Inzego za Leta zishimangira ko kwandikisha abapfuye bifasha igihugu kugira imibare yizewe ikoreshwa mu igenamigambi no gutegura ibikorwa bya Leta bijyanye n’umubare nyawo w’abaturage.

