AmakuruPolitiki

Amajyaruguru: Guverineri Mugabowagahunde yacyebuye abashaka kugarura amacakubiri mu Rwanda

Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yasabye abaturage kwirinda gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ko uzatekereza kugarura ingengabitekerezo y’amacakubiri azakurikiranwa n’ubutabera.

Ni ubutumwa yagarutseho  ku wa 10 Mata 2026 ubwo yifatanyaga n’abaturage b’Akarere ka Gicumbi mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi bishwe mu Murenge wa Mutete, ahari urwibutso rushyinguwemo imibiri igera kuri 1906.

Yavuze ko kwibuka Abatutsi bishwe muri 1994 biri mu nshingano z’ abanya Rwanda bose, hagamijwe kuzirikana amateka mabi yabaye mu gihugu, ariko hakabaho no gukumira abafite ingengabitekerezo yo kubiba amacakubiri cyane cyane abapfobya bifashishije imbugankoranyambaga.

Yagize Ati:” Twe nk’abaturage b’Intara y’Amajyaruguru dusabwa gukumira no kurwanya abagifite ingebabitekerezo y’amacakubiri, kandi uwo bizagaragaraho amategeko azakurikizwa”.

Ati:” Duharanire gufatana mu nda, tugume ku bumwe bwacu, turacyabona abantu batema amatungo, ndetse no kurandura imyaka muri iki gihe cy’ iminsi 100, hari abantu bandika inyandiko ndetse n’abanga gutanga amakuru y’ ahari imibiri ngo ishyingurwe mu cyubahiro, nk’aha mu ntara yacu kuri 17 tuzashyingura imibiri igera ku 176 kandi yari ahantu banyura bajya gusenga, mureke twamagane amacakubiri dufatanye gukumira abapfobya n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside “.

Yasabye urubyiruko kwitandukanya n’ubugome bwaranzwe n’ababyeyi babo, ndetse bakarushaho kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rw’ ejo rwifuzwa, ariko kandi bakagira uruhare mu gukumira abashaka kurwanya ubumwe bw’abanya Rwanda, kuko amacakubiri ariyo yazanye amahano yo kwica Abatutsi kuva muri 1959 kugera 1994 hicwa Abasaga Miliyoni.

Mu gikorwa cyo kwibuka Banaganirijwe na Senateri Gasana Alfred wasabye abatuye mu Murenge wa Mutete kwitandukanya n’abashaka gupfobya no kugoreka amateka yaranzwe n’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri 1994.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gicumbi Kamizikunze Anastase nawe yagarutse ku guharanira ubumwe n’ubudaheranwa, kwita ku mibereho y’abacitse ku icumu no gufatana mu mugongo ahari imbogamizi bakarushaho kuzicyemurira hamwe nk’ abanya Rwanda bunze ubumwe.

Akarere ka Gicumbi kiyemeje kurwanya ingengabitekerezo kimwe n’ahandi hose mu gihugu, bavuga ko bazabikora bifashishije udushya bise Duhurire mu isibo n’ingoga, ndetse n’akitwa Muturanyi ngirankugire, hagamijwe guhanahana amakuru yahaboneka imbogamizi ngo bafatanye kuzikemura

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *