Wema Sepetu yabonye igitangaza kiruta ibindi
Nyampinga wa Tanzania wa 2006, Wema Isaac Sepetu yibarutse imfura ye nyuma y’igihe yivuza ashaka urubyaro.
Ni nyuma y’amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yakorewe ibirori byo kwitegura kwakira umwana bizwi nka “Bridal Shower.”
Gusa atarabyitangariza abantu benshi bari banze kubyizera kuko yari amaze igihe avuga ko afite igikomere gikomeye kuko abaganga bamubwiye ko ashobora kutazabyara.
Ibi uyu mukinnyi wa filime ukunzwe muri Tanzania muri 2020 yigize kubiragarukaho avuga agahinda afite ko kuba atabyara nyamara yarigeze gukuramo inda ebyiri za nyakwigendera, Steven Kanumba wahoze ari umukinnyi ukomeye wa filime muri iki gihugu.
Imana ikaba yamwibutse nubwo bamwe bavugaga ko atari byo, byemejwe n’umukunzi we w’umuhanzi, Whozu aho yavuze ko Imana yakoze ibitangaza.
Ati “Si uko turi beza mu maso yayo. Gusa birayishimisha kwerekana ubuntu bwayo mu maso y’Isi yose ko ibyo abantu batekereza bidakuraho imbaraga zayo. Imana yatugiriye ubuntu.”
“Ndashimira buri umwe wese wadusengeye. Imana iba iri kumwe n’abo bayizera. Ntitukarambirwe gukomeza kuba maso no gusenga kuko ari Nyirimpuhwe igihe cyose.”
Yasoje ubu butumwa bwe agira ati “tariki ya 12/06 ni ikiruhuko rusange.” Bivuze ko ari bwo bibarutse.
Aya ni amagambo yaherekezaga amafoto bifotoje agaragaza Wema Sepetu atwite ndetse n’iyo yari kwa muganga yagiye kubyara.
Wema Sepetu na we akaba yashyizeho ifoto agaragaza bibarutse imfura yabo.



