AmakuruPolitiki

Kwibuka 32:Ibitaro bya Gatonde byibutse Abatutsi bazize Jenoside by’umwihariko abaguye aho bagakiriye

Ibitaro by’akarere ka Gakenke bya Gatonde,byibutse ku nshuro ya 32 Abatutsi biciwe mu bitaro n’amavuriro,hakomeza kuzirikanwa kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside no gukumira ko aya marorerwa yazongera kubaho ukundi mu Banyarwanda.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Mata 2026 mu busitani bw’ibi bitaro,ariko habanza gushyirwa indabo ahahoze hashyinguwe imibiri mu murenge wa Janja mbere y’uko yimurirwa mu rwibutso rw’akarere rwa Buranga.

Mu biganiro n’ubuhamya byatanzwe,bagarutse ku mateka ashaririye y’ubwicanyi bwakorewe mu bitaro aho benshi bajya kwivuriza bashaka ubuzima buzima ariko akaba ariho abandi biciwe kandi bahashakaga ubuzima.
Bavuze ko byari amarorerwa aho umuganga atatinyaga kwica umurwayi yagakwiye kuvura cyangwa se ugasanga umurwayi nawe yishe muganga waruje kumuvura ndetse ugasanga hari n’umurwaza wishe umurwayi,ibyo benshi bumva nk’agahomamunwa mu mateka ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabereye aha hantu.

Akimanizanye Salama warokokeye muri aka gace avuga ko ubwo bahigwaga cyane n’Interahamwe, bahungiraga ku bitaro bumva ko baraharokokera ariko bisanga ariho bicirwa.

Ati:”Umuntu wese wari umututsi yumvaga ko yahungira muri ibi bitaro akahabona ubuzima ariko ntibyashobotse, twahungiyeyo ariko abenshi babiciye ku bitaro. N’uwari wakomerekeye mu matongo,yazaga ku bitaro ngo bamuvure aho kumuvura bakamwica,twibwiraga aka wa mugani ngo imbabazi ziba kwa muganga ariko icyo gihe siko byagenze.”

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gakenke TWAGIRIMANA Hamdoun,yagaragaje ko ubwicanyi bwo mu bitaro bwagaragaye mu mavuriro atandukanye yo muri aka gace harimo ibitaro by’Inemba muri komine ya Nyarutovu ndetse na santere de sante yabaga hafi ya paruwasi ya Janja hari abahiciwe bose bagwa mu maboko yakagombye kubaha ubuzima.

Ati:” Ibi bigaragaza uburemere bwa jenoside yakorewe Abatutsi n’ingufu yakoranywe kugira ngo icyitwa umututsi arimburwe mu gihugu kugira ngo hatazasigara n’ubara inkuru. Ibi kandi n’ibishimangira uburyo jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe igashyirwa mu bikorwa n’inzego zose. Ababeshya ko yakozwe kubera ihanurwa ry’indege,ntabwo jenoside yari kuba mu bitaro,ntiyari kuba mu nsengero,ntiyari kuba mu rukiko cyangwa ahandi hantu hagomba gufasha abantu,ahubwo ni uko yateguwe igashyirwa mu bikorwa na buri rwego ”

Muri iki gikorwa kandi ibitaro bya Gatonde byatanze inkunga yo gukoresha habungabungwa amateka yo muri aka gace kugira ngo atazazima cyangwa akangirika.

Umuyobozi w’ibitaro bya Karere bya Gatonde Dukundane Dieudonne yavuze ko kuba bibuka nk’abari muri segiteri y’ubuzima ari uburyo bwo kuzirikana abaganga,abarwayi n’abandi biciwe mu mavuriro muri rusange.

Ati:”Uyu munsi dukomeje kwifatanya n’Abanyarwanda bose n’Isi muri rusange kwibuka ku nshuro ya 32 jenoside yakorewe Abatutsi kuko natwe nk’abakora muri segiteri y’ubuzima tuba tugomba gufata umwanya,tukibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi, haba abakoraga muri serivise z’ubuvuzi,abarwayi cyangwa abarwaza baba baraguye mu bitaro kugira ngo tubibuke kandi tubahe icyubahiro bambuwe mu 1994.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine mu butumwa mva mutima yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, yashimangiye ko abantu bakwiye kumva uburemere bwa jenoside yakorewe Abatutsi no kurwanya abapfobya amateka yayo.

Ati:”Akenshi mu bihe nk’ibi byo kwibuka,hari ubwo twibagirwa abakora mu nzego z’ubuzima kandi ibiganiro n’ibikorwa igihugu kiba cyaraduteguriye nabo biba bibareba,cyane ko hari amateka ashaririye yabereye mu bigo by’ubuzima haba ibigo nderabuzima cyangwa ibitaro bitandukanye aho wasangaga abagakwiye gufashanya aribo bicanaga.”

Yakomeje ati:”Iyo twibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu nzego z’ubuzima,dushimangira ko uwari we wese ukora mu bigo nk’ibi yumva ko inshingano ze ari ugutanga ubuzima,kandi akamenya ukuri ku mateka yabaye akaba umwe mu bagendera kure abapfobya aya mateka bitwikiriye imbuga nkoranyambaga bakayagireka bavuga ko jenoside itabayeho.”

Abatuye muri aka gace,bagaragaza ko ubu bari mu rugendo rwo gukomeza kwiyubaka no guhanga imirimo ibateza imbere,nyuma yo kubona intambwe igihugu kimaze gutera muri iyi myaka 32 ishize jenoside yakorewe Abatutsi ikozwe.

Bavuga ko biyemeje gusenyera umugozi umwe bakiyubaka kandi bakubaka igihugu bakirinda ko cyazongera guhura n’akaga cyanyuzemo mu mwaka w’1994. Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ubwo yari gutangiza icyumweru cya mbere cyo kwibuka ku nshuro ya 32 muri iyi minsi 100 kuwa 07 Mata 2026, yavuze ko nta Munyarwanda uzongera gupfa nk’uko abishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi bishwe, yavuze kandi ko u Rwanda rutazongera gupfa kabiri,ibishimangira intego ihamye igihugu kigezeho.

KANDA HANO UREBE INKURU MU MASHUSHO

Akimanizanye Salama warokokeye muri aka gace avuga ko ubwo bahigwaga cyane n’Interahamwe, bahungiraga ku bitaro bumva ko baraharokokera
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine mu butumwa mva mutima yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, yashimangiye ko abantu bakwiye kumva uburemere bwa jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi w’ibitaro bya Karere bya Gatonde Dukundane Dieudonne yavuze ko kuba bibuka nk’abari muri segiteri y’ubuzima ari uburyo bwo kuzirikana abaganga,abarwayi n’abandi biciwe mu mavuriro muri rusange.
Iki gikorwa cyabanjirijwe no gushyira indabo ahahoze hashyinguwe imibiri y’abishwe

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *