AmakuruPolitiki

Gicumbi: Imiryango 109 isanzwe ibana neza, yongerewe amahugurwa Ntyazabwenge ku buringanire

Abaturage baturutse mu Tugari 109 tugize Akarere ka Gicumbi, bamaze iminsi ine mu mahugurwa agamije kwimakaza ihame ry’ uburinganire, kuzuzanya, hagamijwe gufasha abatuye mu Tugari dutandukanye baturutsemo.

Babigarutseho kuri uyu wa  24 Mata 2026 mu Karere ka Gicumbi, bashimangira ko biteguye kubaka imiryango itarangwamo amakimbirane, kwita ku bafite ubumuga, ndetse no gusaranganya inshingano zo kubaka iterambere ry’ umuryango ukomeye kandi utekanye.

Insanganyamatsiko yaya mahugurwa ntyazabwenge igira iti:” Ibiganiro byiza ireme ry’ umuryango”.

Bamwe mu bahuguwe bavuga ko nubwo babarirwa mu miryango y’ikitegerezo mu Tugari batuyemo, ariko hari byinshi bungukiye mu mahugurwa kuko babanaga mu buryo bwo kubaka amahoro mu ngo zabo, ariko banasobanuriwe uko bagomba kurushaho kuzuza inshingano zo mu rugo, ndetse bikazabafasha no guhugura bagenzi babo bahagarariye mu Tugari.

Bimwe mu biganiro bagejejweho byibanze ku kumenya uburinganire bw’abashakanye,  kugira agasanduku k’uburinganire, ubumenyi bw’ ibanze ku bubasha n’imikoreshereze yabwo no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ibindi bagarutseho ni ukumenya uruhare rw’ ababyeyi banjye ku myitwarire yanjye, gufatanya inshingano zo mu rugo, kuba Umubyeyi w’umugabo,, kumenya ubuzima bwiza bw’ Umubyeyi n’umwana atwite.

Mukandaruhutse Marriane washakanye na Karimba Claude muri 1992, bavuga ko nubwo babyaranye abana 6 ariko basanzwe b’abana nk’ umuryango uzira amakimbirane, ariko umugore akazirikana ko umugabo ari umutware bigatuma hari ibyemezo ashobora gufata ( Umugabo) mu rugo ariko akabikora atagishije inama umugore we bashakanye.

Karimba Claude we Ati: Njye n’ubwo twabanaga nta makimbirane dufitanye, ariko muri iyi minsi ine twasobanuriwe uko twahuza inshingano zo kubaka umuryango kandi tugafatanya hose, mu gufata ibyemezo byerekeza ku iterambere ry’ umuryango “.

Mukandaruhutse we, Ati:” Mbere numvaga ko ngomba kubyuka ngahanagura inkweto z’umutware cyangwa gutegura n’ibindi byose bigakorwa nanjye gusa, ariko nyuma yaya mahugurwa nabyutse nsanga nawe yarangije guhanagura inkweto zanjye birushaho kunshimisha no kumenya ko nawe hari ibyo yasobanuriwe atari azi”.

Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’ umuryango, ubuyobozi bw’ Akarere ka Gicumbi, inama y’igihugu y’abagore hagamijwe kurushaho kubaka imiryango ikomeye kandi itekanye.

Umunyamabanganshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’ igihugu Umubyeyi Marie Mediatrice , avuga ko ikigamijwe ari uko bahuguwe bagomba gufasha inzego z’ ibanze bakagira imiryango ifite ubwuzuzanye mu Tugari twose.

Yagize Ati:” Umuryango niwo shingiro ry’ iterambere ry’ igihugu, turabasaba kurushaho kuduhagararira bakajya baganiriza bagenzi babo, kubaka uburinganire n’ubwuzuzanye bizatuma buri wese arushaho kumenya inshingano ze, hari ibyo usanga bataganiraho mu rugo ariko bamenye ko ibiganiro mu muryango no kudahishanya gahunda zo mu rugo bizatuma hari irindi terambere bageraho”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel avuga ko muri aka Karere hahoze imiryango isaga 1100 yari ifitanye amakimbirane,ariko kuri ubu hasigaye imiryango igera kuri 700 gusa, ariko nayo ikaba igiye kwegerwa na bagenzi babo bakabasangiza ku mahugurwa bahawe na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’ umuryango.

Abahuguwe basabwe kurushaho kugirana ibiganiro mu miryango yabo, ntibahishanye ku mutungo wo mu rugo, kuko hari igihe usanga bamwe bandikisha imitungo bwihishwa, kudasuzugurana, ndetse bikazabafasha no kurera abana babakomokaho, bakubaka imiryango izira igwingira, ikomeye kandi itekanye.

Imiryango y’ikitegerezo yahawe imfashanyigisho zo gusobanurira abaturage mu Tugari
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’ igihugu Umubyeyi Marie Mediatrice
Imiryango 109 yongerewe amahugurwa Ntyazabwenge
Mayor wa Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yavuze ko hari imiryango ikomeje kwitabwaho ngo ive mu makimbirane
Abahuguwe bahawe ibitabo bazifashisha bajya guhugura abandi mu Tugari
Mu bahuguwe harimo n’ abashinzwe imiyoborere myiza ku rwego rw’ imirenge

Greenafrica.rw

One thought on “Gicumbi: Imiryango 109 isanzwe ibana neza, yongerewe amahugurwa Ntyazabwenge ku buringanire

  • Aya mahugurwa azagere mu turere twose byafasha kugira imiryango itekanye.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *