AmakuruUbukerarugendo

Afurika ihamagarira gukosora ikarita y’isi mu gihe AU ishyigikiye ubukangurambaga bwa “Correct The Map”

Nyuma ya Aziya, Afurika ni umugabane wa kabiri mu bunini ku isi, ufite ubuso bungana na kilometero kare zigera kuri miliyoni 30. Ariko ku ikarita izwi nka “Mercator Projection”, Afurika igaragazwa mu buryo bugoretswe ku buryo isa nk’aho ingana na Greenland, kirwa cyigeze no kwifuzwa na Donald Trump, nyamara gifite ubuso buri munsi ya kilometero kare miliyoni 2.5.

Ibi si uguhuzagurika gusa kw’ikarita, ahubwo ni igorekwa ry’ubunini nyakuri bwa Afurika rigira ingaruka ku buryo isi iyibona, rikunze gutuma igaragara nk’aho ari nto ugereranyije n’uko iri koko.

Ni muri urwo rwego Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (UA/AU) ushyigikiye ubukangurambaga bwiswe “Correct The Map” cyangwa se “Kosora ikarita”, bugamije gusaba ko Afurika igaragazwa uko ingana mu by’ukuri, hatabayeho kuyigabanya cyangwa kuyigira nto mu buryo bw’ikarita.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi gahunda, Togo yahawe inshingano n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika zo kuyobora ubu bukangurambaga. Igiye gusaba ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye (ONU) ko hakwifashishwa amakarita agaragaza neza ubunini nyakuri bw’umugabane wa Afurika.

Abahanga mu by’amakarita (cartographers) basobanura ko ikarita ya Mercator yakoreshwaga cyane mu mateka mu gutwara amato (navigation), ariko igira ikibazo cyo kugoreka ubuso bw’ibice biri hafi y’ipoto, igatuma ibihugu byo hafi yazo bigaragara binini cyane, mu gihe ibiri hafi y’uburinganire (equator) nka Afurika bigaragara bito kurushaho.

Abashyigikiye iri vugurura bavuga ko ikarita atari igikoresho cy’ubumenyi gusa, ahubwo igira uruhare mu mitekerereze n’imyumvire y’abantu, kuko ishobora kugira ingaruka ku buryo ibihugu n’imigabane bifatwa mu rwego mpuzamahanga.

Niba ubu bukangurambaga bugize icyo bugeraho, bishobora guhindura cyane uburyo Afurika igaragazwa mu mashuri, mu bitangazamakuru no mu biganiro mpuzamahanga, bigatuma isi ibona umugabane wa Afurika mu ishusho y’ukuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *