Gicumbi: Minisitiri w’ ubutegetsi bw’igihugu yasabye abaturage gukomereza ku byagezweho n’umushinga Green Gicumbi
Abaturage b’Akarere ka Gicumbi bavuze ko uyu mushinga usize ubasazuriye amashyamba ku rwego rushimishije kandi ku buntu, ndetse ukaba waragize n’uruhare rukomeye mu gufata ubutaka bwabo no kubungabunga ibidukikije.
Babigarutseho kuri uyu wa 29 Gicurasi 2026 mu muhango wo gusoza ibikorwa bya Green Gicumbi, wari witabiriwe na Minisitiri w’ ubutegetsi bw’ igihugu Habimana Dominique ari kumwe na Minisitiri w’ ibidukikije Hon Dr Arakwiye Bernadette , ndetse n’ umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice .
Abagezweho n’uyu mushinga bavuga ko ibikorwa byaranzwe n’umushinga Green Gicumbi byibandaga ku kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ndetse ko byagezweho ku kigero kiri hejuru 100%.
Mu myaka itandatu uyu mushinga umaze mu Karere ka Gicumbi wibandaga cyane ku bikorwa byo kurwanya isuri, gutera amashyamba, gukora amaterasi, kwimura abari batuye mu manegeka ndetse no kububakira imidugudu y’ikitegerezo ifite ubudahangarwa mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Ibindi bikorwa byaranzwe n’uyu mushinga kandi, harimo kubungabunga icyogogo cy’ umuvumba, gutera icyayi ku musozi, gutera imigano hagamijwe kubungabunga umugezi uca mu gishanga cya Gatuna, koroza inka abatishoboye ,no gutanga akazi ku baturage bibumbiye mu makoperative, nyuma y’uko bari bahawe amahugurwa azabafasha kwizigama ngo biteze imbere, ariko bakabikora banabunganga ibidukikije mu Mirenge batuyemo.
Mupendaraha Theoneste avuga ko yakorewe amaterasi ku buryo imyaka ye itagitwarwa n’isuri.
Celestin avuga ko uyu mushinga wamufashije gukora ubuvumvu bw’ inzuki, akaba ageze ku rwego rw’ uruganda ndetse abona amasoko mpuzamahanga amufasha kugura ubucyi n’ibishashara bibukomokaho.
Akarere ka Gicumbi gafite Imirenge 21, icyenda muriyo niyo yagezwemo n’umushinga Green Gicumbi, hakaba hasigaye imirenge 11 iri gutekerezwaho ngo harebwe niba nayo yagerwamo n’ibikorwa byo kurengera ibidukikije.
Umuyobozi mukuru w’ikigega cy’ igihugu gishinzwe gutera inkunga imishinga ibungabunga ibidukikije (Rwanda Green Fund)Teddy Mugabo avuga ko uyu mushinga wabaye urugero rwiza mu kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, asaba abakora irindi shoramari kujya buzuza inshingano kuko byihutisha iterambere ry’ igihugu.
Minisitiri w’ ibidukikije Dr Arakwiye Bernadette nawe yashimangiye ko abagize ubufatanye mu gushyira mu ngiro ibikorwa by’ uyu mushinga berekanye gushyira imbere imibereho myiza igamije kubungabunga ibidukikije, no gufasha abaturage guhangana n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe.
Ati:” Mu myaka itandatu uyu mushinga umaze wakoreye mu Mirenge icyenda, kandi ibikorwa bifatika byagezweho birivugira, dukeneye ko n’indi mishinga yajya igira uruhare mu gushyira imbere imibereho y’abaturage no kubafasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Minisitiri w’ ubutegetsi bw’ igihugu Habimana Dominique yagize Ati:” Abaturage turabasaba gusigasira ibikorwa bagejejweho n’umushinga Green Gicumbi, abaterewe amashyamba,imirima ndetse n’ amazu mwubakiwe murusheho kuyafata neza”.
Umuyobozi w’ Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel avuga ko ibikorwa bagezweho bazakomeza gufatanya n’abaturage bakabisigasira, ndetse naho umushinga utageze bazakomeza kwigira ku bikorwa byakozwe mu myaka itandatu ishize.











Green Gicumbi yadukoreye byinshi byiza. Nge green Gicumbi yantereye ubwatsi bw’amatungo igihe nzagira ubushobozi bwo kugura Inka nzahita mba umuntu ukomeye