AmakuruIbidukikije

Gicumbi: Guverineri Mugabowagahunde avuga ko hari gukorwa inyigo yatuma igishanga cy’ Urugezi, cyakongerwa muri Pariki z’ igihugu.

Umuyobozi w’ Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, ashima uruhare rwa RWCA mu kubungabunga ibidukikije, byiganjemo imisambi 378 iri mu gishanga cy’ Urugezi, ndetse no gutanga akazi katangiye guhindura imibereho y’abatuye mu Turere twa Gicumbi na Burera.

Yabigarutseho ku wa 19 Nzeri 2026, mu gikorwa cyo gutaha inyubako yiswe Rugezi Community center, ifasha abagore kwiga imyuga y’ubudozi ndetse no kuboha uduseke, hanatashywe aho abantu bashobora gufatira ikawa yo kunywa( Coffee shop)  bavuye mu bice bya Base berekeza Gicumbi- Nyagatare, bigizwemo uruhare na Rwanda Wildlife Conservation Association.

Uyu muryango ugira uruhare rukomeye mu kubungabunga urusobe rw’ ibinyabuzima, by’ umwihariko bakibanda cyane ku  gukurikirana imisambi iri mu bice bitandukanye by’ igihugu.

Usibye gutekereza ku misambi iri mu Gishanga cya Rugezi, banagaruka ku mibereho y’abahaturiye, dore ko RWCA itanga ubwisungane 500 buri mwaka, hagamijwe kwita ku mibereho y’abaturiye igishanga cy’ Urugezi.

Iki gishanga cyahoze cyonorwa n’abajyaga gutashyayo inkwi, abafuriragayo imyenda, no guca ibyatsi byo kuboha bigatuma umubare w’imisambi iri mu rugezi igenda igabanuka.

Umuyobozi w’ Intara y’Amajyaruguru avuga ko hari gukorwa inyigo izatuma abasura iyi ntara bashobora kuhakorera ubukerarugendo, nk’ uko basura ibinyabuzima biri muri za Pariki y’Akagera no mu birunga.

Agira Ati:” Turashima uruhare rukomeye mu kubungabunga ibidukikije bigizwemo uruhare na RWCA, mutanga akazi 1000 buri mwaka, mufite abakozi basaga 100 bahoraho, Mwita ku misambi kandi aha hantu haratuje. ku buryo hari gukorwa ubushakashatsi bwatuma hongerwa muri Pariki z’ igihugu naho hakajya hasurwa n’Abakerarugendo”.

Yongeraho ko mu bikorwa by’ iterambere bageza ku baturage bazazirikana n’imibereho y’abana b’abakozi babungabunga igishanga, hakarebwa uko hakubakwa irerero ry’ inshuke rizabafasha mu iterambere ry’ ejo hazaza habo.

Umuyobozi wa Rwanda Wirdlife Conservation Association, Dr Nsengimana  Olivier ashima ubufatanye bw’ abaturage bagira uruhare mu kubungabunga iki gishanga, asaba buri wese kuzirikana agaciro ko kubungabunga imisambi dore ko usibye ubwiza bwayo inagira uruhare mu kuvura indwara zibasira abantu.

Ati:” Twifuza ubufatanye bwa buri wese, iki gishanga tugitangira kukibungabunga hari imisambi 70 yonyine, kuri ubu hamaze kubarurwa imisambi igera kuri 378, dufite abakozi 116 bahoraho hagamijwe kubungabunga urusobe rw’ ibinyabuzima, by’ umwihariko bagakurikirana abajya kubangamira imisambi iri mu gishanga cy’ Urugezi”.

RWCA igaragaza ko mu gishanga cy’ Urugezi harimo urusobe rw’ ibinyabuzima 741, birimo imisambi 378, yatanze amashyiga 480 mu rwego rwo gukumira abajyaga gushakayo inkwi, ifasha abaturage gukora amaterasi y’indinganire hagamijwe gufata ubutaka bwatemberaga mu gishanga bikabangamira amazi ari mu gishanga ndetse itanga akazi ku bagera ku 1000 buri mwaka.

Guverineri Mugabowagahunde ashima ibikorwa bya RWCA
Ubwo basuraga ibice bigize igishanga cy’ Urugezi
Umuyobozi w’ Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel ashima uruhare rw’ abafatanyabikorwa
Batashye inzu yatwaye asaga Miyoni 260, irimo coffee shop naho abagore biga imyuga itandukanye