Minisitiri Murasira yashimye uruhare rwa IOM mu gufasha u Rwanda guhangana n’ibiza no kwita ku bimukira
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi no guhangana n’ibiza, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira, yakiriye mu biro bye Carl Ash, uhagarariye International Organization for Migration mu Rwanda, mu biganiro byari bigamije gusuzuma ubufatanye buri hagati y’impande zombi.
Muri ibi biganiro byabaye kuwa 06 Givurasi 2026, hibanzwe ku bikorwa bimaze kugerwaho binyuze mu bufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na IOM, cyane cyane mu rwego rwo guhangana n’ibiza, gufasha abatahuka kongera kwisanga mu buzima busanzwe, korohereza ibikorwa byo kwimura impunzi no gushyira mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga ajyanye n’abimukira azwi nka Global Compact on Migration.
Minisitiri Murasira yashimye uruhare rwa IOM mu guteza imbere ibikorwa byagezweho kugeza ubu, anashimangira ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gufatanya n’uyu muryango mu gushyira mu bikorwa imishinga iri gukorwa ndetse n’iteganyijwe mu gihe kiri imbere.
Iyi nama kandi yabaye umwanya wo gusezera kuri Carl Ash, usoje manda ye nk’Umuyobozi wa IOM mu Rwanda, aho yashimiwe uruhare yagize mu guteza imbere ubufatanye hagati ya IOM n’u Rwanda mu myaka amaze akorera muri iki gihugu.


