Amajyaruguru: Abagore bariyemerera ko hari abumvishe ihame ry’ uburinganire nabi bagateshuka ku nshingano z’ urugo
Intara y’Amajyaruguru igizwe n’uturere dutanu, kuri ubu ifite ingo zamaze gusaba Gatanya (divorce) zisaga ibihumbi bitatu( 3000) bitewe n’imyumvire itandukanye cyane cyane hakazamo n’amakimbirane aturuka ku bagore bumvishe nabi ihame ry’ uburinganire, bigatuma hari inshingano bavuyeho bakaziharira abagabo babo.
Babigarutseho mu nama rusange y’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’ Intara y’Amajyaruguru, iherutse kuba kuri uyu wa 18 Kanama 2026 ikitabirwa n’abagore bahagarariye abandi mu majyaruguru, yabereye mu nzu mberabyombi y’Akarere ka Gicumbi mu Murenge wa Byumba.
Muri iyi nama Kandi yari yitabiriwe n’umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, yabasabye kwisubiraho bakikubita agashyi mu rwego rwo kwisuzuma bakareba aho bitagenda neza, hagamijwe guteza imbere imiryango itandukanye ibarizwa mu Ntara y’Amajyaruguru.
Insanganyamatsiko y’ iyi nama yagiraga iti:” Twubake Umuryango ushoboye kandi utekanye”. Gusa bimwe mu byaganiriweho harimo kwita ku bana bataye amashuri, kwamagana ubusinzi kuri bose by’ umwihariko bakanenga abagore bakirara mu tubari, kurwanya imirire mibi n’igwingira, kugira isuku ndetse no kumva indangagaciro ziranga ba Mutimawurugo nk’uko byahozeho mu muco nya Rwanda.
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu ntara y’Amajyaruguru Nyirasafari Diane avuga ko bimwe mu bibangamiye iterambere ry’ umuryango harimo no kuba abagore barumvishe nabi ihame ry’ uburinganire.
Agira Ati:” Twatunga cyane itoroshi mu bibazo bibangamiye umuryango, bagarutse cyane ku bijyanye n’amakimbirane agaragazwa n’uko abagore dusigaye twarumvishe ihame ry’ uburinganire nabi, aho baduhaye intebe aho kugira ngo tuyicareho tuyibyaze umusaruro ahubwo tukihagararaho”.
Yongera Ati:” Aho twikubita agashyi twasubira hasi kubo dushinzwe duhagarariye, kuko twasanze ipfundo ry’ ubuzima bw’ urugo ari umugore , bivuze ko nitugira uruhare mu kubaka umuryango wacu tugacika ku ngeso mbi twarezwe muri iriya nama, imico mibi twarezwe bitagaragara nk’ indangagaciro k’umugore tuzagira umutekano”.
Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice avuga ko hagikenewe ibiganiro mu miryango, abagabo n’abagore bakajya baganira kuko ari bimwe mu bizafasha kugabanya amakimbirane.
Ati:” Inteko rusange yari igamije kubaka Umuryango ushoboye kandi utekanye, imihigo biyemeje muri iyi nama hagomba kubaho ubufatanye ariko ikagerwaho, twagarutse ku bibangamiye umuryango harimo guta indangagaciro, twiyemeje ko nk’ ababyeyi ba Mutimawurugo bagomba kugira uruhare rwisumbuyeho mu muryango bakarwanya ubusinzi mu bana bacu, kuko biba bigaragara ko twatakaje inshingano “.
Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru kandi asaba abagore bahagarariye abandi muri iyi ntara kugira uruhare rukomeye mu kurwanya imirire mibi n’igwingira, kugarura abana batakaje amashuri, kwitandukanya n’ubusinzi bukigaragara ku bagore bajya mu tubar, ndetse no gutekereza imishinga ibafasha kujya mu iterambere ry’ ejo hazaza.



