AmakuruPolitiki

Gicumbi: Hamenwe Litiro ibihumbi 10 by’ inzoga zitemewe, abacuruzi bazihishe nabo bahawe Gasopo ya Nyuma

Kuri uyu wa 17 Kanama 2026 ubuyobozi bw’ Akarere ka Gicumbi ku bufatanye n’inzego z’ umutekano bamennye Litiro zisaga ibihumbi 10 z’ inzoga zitujuje ubuziranenge, zari zifite agaciro ka Miliyoni 23,  gusa abakomeje kwinangira bakazigurisha rwihishwa baburirwa ko nibafatwa bazahanwa nk’ undi wese ushaka kwangiza ubuzima bw’ abaturage abishaka.

Icyemezo cyo guhagarika no kugenzura inzoga z’ inkorano ndetse n’ iziva mu nganda zitujuje ubuziranenge cyafashwe ku rwego rw’ igihugu, nyuma y’uko Minisiteri y’ubuzima yagaragaje imibare y’ababuze ubuzima bwabo kubera kunywa inzoga zicuruzwa, kuko harimo izarakoreshejwe n’ibinyabutabire byangiza ubuzima bw’ abaturage dore ko bamwe byabateje n’indwara y’ubuhumyi.

Ntabwo ari ubwa mbere Akarere ka Gicumbi gashyira mu bikorwa icyemezo cyo kumena inzoga zahagaritswe, dore ko no mu minsi ishize nabwo hamenwe Litiro ibihumbi 15, hahagaritswe inganda zikora ibinyuranije n’amabwiriza bemerewe hagamijwe gusigasira imibereho y’abaturage.

Iki cyemezo kandi cyakiriwe neza n’abaturage bavuga ko leta ari Umubyeyi. kuko itatekereje ku misoro gusa, ahubwo igashyira ubuzima bw’ abaturage ku isonga.

Gusa ku rundi ruhande hari abo byahombeje kuko hari inganda zahagaritswe kandi hari abakozi benshi bazikoreraga, kuri ubu bakaba bari mu bushomeri ndetse n’ abacuruzi baziranguraga badafite amakuru y’ uburyo zikorwamo nabo bavuga ko byabateje igihombo gikomeye.

Uwase Ange utuye mu Karere ka Gicumbi Umurenge wa Kageyo, avuga ko izi nzoga zangizaga ubuzima bw’ urubyiruko ndetse ko nta terambere ry’ ejo hazaza rwari kugira, kuko nta muntu wangijwe n’inzoga wabasha gutekerereza neza igihugu, cyangwa ngo abashe gukora imirimo isaba imbaraga kubera hari ibice by’ inyama z’ umubiri biba byarangiritse.

Ati:” Leta yadufashije kwita ku buzima bw’ abaturage harimo n’ urubyiruko, nta terambere twari kuzigezaho, nta musore wanyweye ibyuma ngo abashe gukora igisirikare cyangwa igi Polisi ngo acunge umutekano w’igihugu, ahubwo n’abazicuruza bihishe bamenye ko tuzabatangira amakuru nabo bagafatwa”.

Ngendahimana we Agira Ati:” Ubuzima bw’ umuturage bwatekerejweho kandi Niko byakagombye, nta kwita ku bukungu kandi abandi bari kuhapfira, ababikoraga bihangane bashake indi mirimo bakora, ariko habayeho gutekereza ku nyungu z’ amafaranga gusa byaba ari ukwikunda”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel avuga ko igikorwa cyo gushakisha ahari inzoga zitemewe gikomeje, ndetse ko uwakwigira inama yazerekana aho yazihishe zigafatwa zikamenwa kandi ntahanwe kuko ariwe uzaba yazerekanye, gusa uzafatwa n’ubuyobozi yari yazihishe azabihanirwa n’amategeko kuko azaba agamije kurenga ku mabwiriza no kwica ubuzima bw’ Abaturage”.

Agira Ati:”  Tumaze kumena inzoga z’ amoko atandukanye byagaragaye ko zangizaga ubuzima bw’ abaturage bacu, tuzikura mu Mirenge yose ariko abakomeje kuzicuruza bihishe bamenye ko igikorwa cyo kuzishakisha gikomeje, kandi uzafatwa yarenze ku mabwiriza azabihanirwa “.

Akarere ka Gicumbi kahagaritse inganda zasuzumwe bagasanga zikora inzoga zitujuje ubuziranenge, harimo izitwaga ibyuma ndetse n’ inzoga z’ inkorano z’ inzagwa babeshya ko ari iz’ibitoki kandi bashyiramo ibindi binyabutabir, nyuma y’uko abaturage aribo batanga amakuru hagamijwe kurengera ubuzima bwabo.