AmakuruUburezi

Abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta biyongereye mu mashuri abanza n’ayisumbuye

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Dr. Bahati Bernard, yatangaje ko umusaruro w’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye wazamutse mu mwaka w’amashuri wa 2025/26.

Mu mashuri abanza, abanyeshuri 276,579 bo mu bigo 3,895 ni bo bakoze ibizamini, batsinda ku kigero cya 82,24%. Iki gipimo cyazamutse ugereranyije na 75,6% cyari cyagaragaye mu mwaka w’amashuri wa 2024/25.

Ku bakobwa, igipimo cy’abatsinze cyageze kuri 87,1%, mu gihe abahungu batsinze ku kigero cya 89,59%. Muri rusange, abakobwa bari 55,65% by’abakoze ibizamini, naho abahungu bangana na 44,35%.

Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, abanyeshuri 149,015 bakoze ibizamini, abatsinze baba 85,70%. Na ho umusaruro wiyongereye cyane kuko mu mwaka ushize abari batsinze bari 64%.

Abakobwa batsinze ku kigero cya 82,62%, mu gihe abahungu batsinze ku kigero cya 89,8%.

Abanyeshuri bagiye mu byiciro bitandukanye

Mu banyeshuri bemerewe gukomeza amashuri nyuma y’ibizamini, 17,412 bahawe imyanya mu mashuri acumbikira abanyeshuri, mu gihe abarenga 226,546 bazakomereza amasomo mu mashuri bigamo bataha.

Ku banyeshuri bajya mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, abagera kuri 18,944 baziga mu mashuri acumbikira abanyeshuri, naho 57,276 baziga bataha.

Mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, abanyeshuri 260,098 ni bo bagiye muri iki cyiciro, aho 17,000 baziga bataha. Abandi 7,497 baziga inyigisho mbonezamwuga bacumbikirwa, mu gihe 148 bazajya baziga bataha.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko muri rusange umusaruro w’abanyeshuri wateye imbere ugereranyije n’umwaka ushize, ndetse umubare w’abakoze ibizamini ukaba warazamutseho abarenga 50,000.

Yasobanuye ko ubwiyongere bw’umubare w’abanyeshuri ndetse n’imitsindire yabo bigira uruhare mu igenwa ry’amashuri abanyeshuri boherezwamo.

Icyakora, Minisiteri y’Uburezi yanenze abanyeshuri bagaragaye mu bikorwa byo gukopera no gukopezanya. Irere yavuze ko abagaragaye muri ibyo bikorwa bazahanwa hakurikijwe amabwiriza agenga ibizamini bya Leta, mu gihe ibizamini by’abakekwaho gukopera bibanza gukorwaho iperereza mbere yo gutangazwa kw’amanota.

NESA isanga imitsindire yarazamutse

Dr. Bahati yavuze ko imibare igaragaza ko abanyeshuri benshi bavuye mu byiciro by’amanota make bajya mu byiciro by’amanota menshi.

Yatanze urugero ku mashuri abanza, avuga ko mu mwaka ushize abanyeshuri bari bafite hagati ya 30% na 40% barengaga 10,000, ariko muri uyu mwaka bakagabanuka bakagera hafi ku 4,000.

Abari bafite hagati ya 40% na 50% na bo bavuye ku barenga 41,000 mu mwaka ushize bagera hafi ku 27,000 muri uyu mwaka.

NESA ivuga ko iri gabanuka ry’abari mu byiciro by’amanota ari make ryajyanye no kwiyongera kw’abanyeshuri bageze ku manota arenga 50%, kugeza no ku bafite amanota ari hejuru cyane. Ibi bigaragaza ko muri uyu mwaka abanyeshuri benshi bazamuye urwego rw’imitsindire yabo.