Yirunga Ltd yatangaje gahunda ya Kivu Beach Expo & Festival na Yirunga Festivals 2026
Sosiyete ya Yirunga Ltd yatangaje ku mugaragaro gahunda y’ibikorwa bikomeye by’imyidagaduro, ubukerarugendo n’umuco biteganyijwe mu mwaka wa 2026, birimo Kivu Beach Expo & Festival ndetse na Yirunga Festivals 2026, bizabera mu turere dutandukanye tw’u Rwanda.
Ibi bikorwa byateguwe hagamijwe guteza imbere ubukerarugendo, umuco nyarwanda, imyidagaduro, siporo, ubucuruzi ndetse no gukomeza kwimakaza ubumwe n’ubusabane hagati y’abaturage.
Abategura ibi birori bavuga ko uyu mwaka uzarangwa n’ibikorwa byinshi bizahuza ibihumbi n’ibihumbi by’abitabira, birimo ibitaramo by’umuziki, imurikabikorwa, amarushanwa ya siporo n’ibikorwa ndangamuco bizabera mu bice bitandukanye by’igihugu.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Celebrate Culture, Tourism & Togetherness”, bishimangira kwimakaza umuco, guteza imbere ubukerarugendo no guhuza abantu binyuze mu myidagaduro n’ibikorwa rusange.
Yirunga Ltd itangaza ko abantu barenga miliyoni 10 bo mu Rwanda no hanze yarwo bazagerwaho n’iyi gahunda binyuze mu bitangazamakuru, imbuga nkoranyambaga, radiyo, televiziyo ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Gahunda ya Kivu Beach Expo & Festival 2026
Ibikorwa bya Kivu Beach Expo & Festival bizabera mu turere dutandukanye dukora ku kiyaga cya Kivu, ku matariki akurikira:
Karongi: kuva tariki ya 12 kugeza ku ya 21 Kamena 2026, kuri Bwishyura Ground.
Rubavu: kuva tariki ya 09 kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026, kuri Gisenyi Public Beach.
Rusizi: kuva tariki ya 24 Nyakanga kugeza ku ya 02 Kanama 2026, kuri Rusizi Taxi Park.
Rutsiro: kuva tariki ya 14 kugeza ku ya 17 Kanama 2026, kuri Rutsiro Kivu Beach.
Abategura bavuga ko ibi bikorwa bizitabirwa n’abaturage benshi, ba mukerarugendo, abahanzi, abacuruzi, abakunzi ba siporo ndetse n’imiryango itandukanye ikorera mu Rwanda no hanze yarwo.
Gahunda ya Yirunga Expo & Festival 2026
Yirunga Expo & Festival, yibanda cyane ku muco n’ubusabane hagati y’abaturage, nayo iteganyijwe kubera mu turere dutandukanye tw’igihugu.
Iyi gahunda izabera:
Nyagatare: kuva tariki ya 20 kugeza ku ya 23 Kanama 2026, i Hollywood/Rwiniriyaga Nyagatare.
Rwamagana: kuva tariki ya 01 kugeza ku ya 04 Nzeri 2026, kuri Avega Motel Ground.
Musanze: kuva tariki ya 24 kugeza ku ya 26 Ukuboza 2026, kuri Ubworohereane Stadium.
Ibikorwa bizaranga ibi birori
Abazitabira ibi birori bazahabwa amahirwe yo kwitabira ibikorwa byinshi bitandukanye birimo:
Ibitaramo by’abahanzi, DJs na MCs buri munsi.
Imurikabikorwa n’imurikagurisha ry’ibigo n’abacuruzi.
Amarushanwa ya siporo arimo triathlon, badminton, volleyball, kayaking na boat racing.
Ibikorwa ndangamuco n’imyidagaduro.
Ibitaramo bikomeye n’ibikorwa byo gusabana.
Abategura bavuga ko ibi birori bizafasha cyane cyane urubyiruko kubona urubuga rwo kugaragaza impano zarwo, guteza imbere ubucuruzi ndetse no kuzamura ubukerarugendo bw’u Rwanda.
Amahirwe ku baterankunga n’abafatanyabikorwa
Yirunga Ltd irahamagarira ibigo byigenga, amakompanyi, ibigo by’imari ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye kwifatanya muri ibi bikorwa nk’abaterankunga cyangwa abafatanyabikorwa bemewe.
Abazafatanya n’iyi gahunda bavuga ko bazungukira mu:
Kwamamaza ibikorwa byabo ku rwego rw’igihugu no hanze yarwo.
Kugaragara cyane mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Kumenyekanisha ibicuruzwa na serivisi zabo.
Kugera ku bantu benshi kandi b’ingeri zitandukanye.
Gushyigikira iterambere ry’ubukerarugendo n’umuco nyarwanda.
Abategura Kivu Beach Expo & Festival na Yirunga Festivals bavuga ko bafite intego yo gukora ibikorwa birambye bifasha guhuza abantu, guteza imbere ubukerarugendo ndetse no kuzamura umuco nyarwanda.
Bagaragaza ko ibi bikorwa atari imyidagaduro gusa, ahubwo ari urubuga rwo guteza imbere ubucuruzi, ubukerarugendo, impano z’urubyiruko n’ubusabane bw’abaturage.Yirunga Ltd ni sosiyete itegura ibikorwa by’imyidagaduro, imurikagurisha n’ibikorwa ndangamuco bigamije guteza imbere ubukerarugendo, impano, ubumwe n’iterambere ry’abaturage.

