Musanze: Ahahoze hatorezwa ingabo za Leta ya mbere hahindutse igicumbi cy’ubumenyi n’icyizere cy’ejo hazaza
Mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Muhabura (MIPC) riherereye mu Karere ka Musanze, habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho hibanzwe ku gusobanurira urubyiruko amateka igihugu cyanyuzemo no kurushishikariza kuba umusingi w’u Rwanda ruzira Jenoside n’amacakubiri.
Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 22 Gicurasi 2026, cyabanjirijwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Court d’Appel mu Karere ka Musanze, aharuhukiye imibiri y’Abatutsi barenga 800 bishwe muri Jenoside bazira uko bavutse.
Abanyeshuri, abayobozi n’abatumirwa bitabiriye iki gikorwa bibukijwe ko amateka mabi igihugu cyanyuzemo akwiye kubera isomo urubyiruko kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Mu kiganiro cyatanzwe, hagarutswe cyane ku ngaruka z’urwango, ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside byagejeje igihugu mu icuraburindi, bigasenya imiryango myinshi ndetse bigasigira abarokotse ibikomere bikomeye.
Hanibukijwe ko muri iki gihe hari abantu bagikoresha imbuga nkoranyambaga bakwirakwiza ibitekerezo bigamije gupfobya cyangwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo urubyiruko rugasabwa gukoresha izo mbuga mu guharanira ukuri no kubaka igihugu.
Abanyeshuri ba MIPC bagaragaje ko biteguye kuba imbaraga zubaka igihugu no gukoresha ubumenyi bahabwa mu guteza imbere ubumwe n’iterambere.
RUTI Frank uhagarariye IBUKA muri iri shuri hamwe na Kanyana, bavuze ko kuba ahahoze harigishirizwa ibikorwa bya gisirikare bya Leta ya mbere, ubu hahindutse ishuri ritanga ubumenyi n’imyuga, ari ikimenyetso gikomeye cy’uko u Rwanda rwashoboye kwiyubaka nyuma ya Jenoside.
Bagize bati: “Ni ikimenyetso cy’intsinzi y’u Rwanda rushya. Ahahoze hategurirwa ibikorwa byo kwica Abanyarwanda, ubu hahindutse ahubakira ejo hazaza h’urubyiruko.”
Ubutumwa bwatanzwe muri iki gikorwa bwanagarutse ku mateka y’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’inshingano urubyiruko rufite mu kurwanya ingengabitekerezo yayo.
Kayitare Aniceti wari uhagarariye IBUKA mu Karere ka Musanze, yasabye urubyiruko kurangwa n’indangagaciro z’ubumwe no guharanira kuba abayobozi beza b’ejo hazaza.
Yagize ati: “Urubyiruko rugomba kuba umusemburo w’impinduka nziza. Mukwiye gukoresha amahirwe mufite mu kwiga no kumenya amateka kugira ngo murinde igihugu cyacu.”
Umuyobozi w’agateganyo wa MIPC, Manzi Innocent, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya mwiza wo gufasha abanyeshuri gusobanukirwa amateka igihugu cyanyuzemo no kubategura kuzavamo abayobozi bafite indangagaciro nziza.
Yagize ati: “Biratanga icyizere kubona ahahoze haratorezwaga ingabo zagize uruhare mu bikorwa bibi, ubu harahindutse ishuri ryigisha urubyiruko kubaka igihugu no kwiteza imbere.”
Yakomeje avuga ko MIPC izakomeza guha abanyeshuri ubumenyi butuma baba abaturage bafite uruhare mu kubaka igihugu gitekanye kandi kirangwa n’ubumwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yasabye abaturage n’urubyiruko by’umwihariko gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kwirinda ibikorwa byose bishobora gusubiza igihugu mu mateka mabi.
Ati: “Kubaka igihugu bisaba buri wese kugira uruhare mu kwimakaza ubumwe n’amahoro. Jenoside ntizongera ukundi niba twese duhagurukiye kuyirwanya.”
Yahumurije imiryango yabuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko u Rwanda rwiyubatse kandi rukaba rukomeje gutera imbere kubera ubuyobozi bwiza.
Yanashishikarije abanyeshuri gukoresha neza ubumenyi bahabwa mu guteza imbere igihugu no guhanga udushya, aho kubukoresha mu bikorwa bibiba urwango n’amacakubiri.
Urubyiruko rwibukijwe kandi ko rufite uruhare rukomeye mu gukoresha neza imbuga nkoranyambaga, ruzibyaza umusaruro mu gukwirakwiza ubutumwa bw’amahoro, ubumwe n’ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.









