Gicumbi: Abasaga 30 bafatiwe mu mukwabo, bakekwaho guhungabanya umutekano
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 9 Gicurasi, Polisi ikorera mu karere ka Gicumbi k’ubufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’iz’ibanze bakoze umukwabu mu murenge wa Muko mu karere ka Gicumbi, hafatwa abantu 32 bakekwaho uruhare mu byaha by’ubujura, ubwambuzi, ibiyobyabwenge, urugomo n’ibindi bihungabanya umutekano.
Polisi y’u Rwanda itangaza ko izakomeza gufatanya n’izindi nzego mu gukumira no kurwanya icyahungabanya umutekano hagamijwe kurwanya ibyaha bitandukanye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru CIP Ignace Ngirabakunzi aburira abishora mu byaha ati “ Nta mwanya abakora ibyaha bafite ndetse bamenye ko nibadahinduka bazakomeza gufatwa kugira ngo babazwe ibyo bakora.”
“By’umwihariko abakiri bato bagomba gukoresha imbaraga bafite mu bikorwa by’iterambere aho kuzishora mu gukora ibyaha kuko nibo bagaragara cyane mu bikorwa by’ubujura, urugomo no gushikuza.”
“Ubufatanye n’abaturage ni ingenzi mu gukumira no kurwanya ibyaha niyo mpamvu tubasaba kurushaho guteza imbere imikoranire yacu hagamijwe kurwanya abishora mu byaha n’ibikorwa bibi.”
Uyu mukwabo wafatiwemo n’ukekwaho uruhare mu kwica umuntu, wakozwe nyuma yaho mu murenge wa Muko, havuzwe ibikorwa by’urugomo, ubujura butandukanye, ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage.

