Musanze: Abantu 28 mu nzego zitandukanye bari guhugurwa ku mategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu
Kuwa Mbere, tariki ya 2 Ugushyingo 2026, mu kigo cy’amahoro cy’u Rwanda (Rwanda Peace Academy-RPA), giherereye i Nyakinama mu karere ka Musanze hatangijwe amahugurwa agamije kongerera abasirikare, abapolisi n’abasivili ubumenyi ku mategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Aya mahugurwa yiswe International Human Rights Law in Peace Support Operations Course, yitabiriwe n’abantu 28 baturutse mu Rwanda, barimo abasirikare, abapolisi n’abasivili bakorera mu nzego zitandukanye.
Agamije guha abayitabiriye ubumenyi ku mategeko mpuzamahanga, amahame agenga uburenganzira bwa muntu n’ubumenyi ngiro bizabafasha kubahiriza no kurengera ubwo burenganzira mu gihe cy’ibikorwa byo kubungabunga amahoro, haba mu butumwa bw’imbere mu gihugu no mu mahanga.
Kizito Jean Pierre, umukozi wa Minisiteri y’Ubutabera witabiriye aya mahugurwa, yavuze ko azabafasha kurushaho gusobanukirwa uko uburenganzira bwa muntu bugomba kubahirizwa mu bihe bitandukanye.
Yagize ati: “Uburenganzira bwa muntu bugomba kubahirizwa haba mu gihe cy’amahoro, mu gihe cy’intambara ndetse na nyuma yayo. Amasomo tuziga hano azadufasha kurushaho gusobanukirwa uko ubwo burenganzira burengerwa no kubahirizwa mu nshingano zacu za buri munsi.”

Yakomeje avuga ko kuba aya mahugurwa ahuriyemo abasirikare, abapolisi n’abasivili ari ingenzi, kuko bituma inzego zitandukanye zisangira ubumenyi kandi zikagira imyumvire ihuriweho ku bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Yagaragaje kandi ko kimwe mu bikwiye kwitabwaho ari ukongera ubukangurambaga kugira ngo abaturage barusheho kumenya uburenganzira bwabo, aho butangirira n’aho bugarukira.
Ku ruhande rw’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Marie Chantal Umuhoza yavuze ko aya mahugurwa azafasha abasirikare kunoza inshingano zabo, cyane cyane mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bakorera mu bihugu bitandukanye.
Yagize ati: “Aya mahugurwa azadufasha kurushaho gusobanukirwa uko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa mu byiciro bitandukanye by’abantu, haba abo dukorana, abo dukorera ndetse n’abaturage muri rusange.”
Yongeyeho ko mu butumwa bw’amahoro, Ingabo z’u Rwanda zihura n’abaturage n’inzego z’ibihugu bitandukanye, bityo kubahiriza uburenganzira bwa muntu bikaba ari imwe mu nkingi z’ingenzi zigomba kuranga imikorere yabo.
Ngabirano Michael , Umujyanama Mukuru w’Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda ku bijyanye n’Uburenganzira bwa Muntu, akaba anayobora Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, yavuze ko ubufatanye na Rwanda Peace Academy ari ingenzi mu gutegura abajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.
Yasobanuye ko u Rwanda rufite uruhare rukomeye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro butegurwa n’Umuryango w’Abibumbye n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, bityo ko ari ngombwa ko abasirikare, abapolisi n’abasivili bajya muri ubwo butumwa baba bafite ubumenyi buhagije ku burenganzira bwa muntu.
Yagaragaje ko mu byo aya mahugurwa azibandaho harimo uburenganzira bw’abagore, abana, abakomeretse n’abaturage bavuye mu byabo bitewe n’intambara cyangwa ibiza.
Yagize ati: “Ni ingenzi ko abasirikare, abapolisi n’abasivili bahurira mu mahugurwa amwe, kuko iyo bageze mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bakorana. Bagomba kuba bafite imyumvire n’ubumenyi bihuriweho kugira ngo bashobore gukora neza, bubahiriza uburenganzira bw’abagore, abana n’abandi baturage.”

Ngabirano Michael yanagarutse ku kamaro ko gusobanukirwa amategeko mpuzamahanga agenga ibikorwa by’ubutabazi, harimo kumenya gutandukanya abasivili n’ibyitwa ibirindiro cyangwa ibikoresho bya gisirikare, ndetse n’uko abantu bafashwe cyangwa bishyize mu maboko y’ababarwanya bagomba gufatwa hubahirizwa amategeko.
Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, Rtd Col Jill Rutaremara, yasabye abitabiriye aya mahugurwa kuyakurikirana babyitayeho, kugira ngo bazayavemo ubumenyi n’ubushobozi bazifashisha mu kazi kabo, bakanabugeza ku bandi.
Yagize ati: “Turabasaba gukurikirana neza aya mahugurwa, mukagira ubumenyi n’ubuhanga mu rwego mwahuguriwe. Ndabakangurira kubyaza umusaruro uyu mwanya, mukigira ku bandi kandi namwe mukazabasangiza ubumenyi muzahakura.”
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bigira uruhare rukomeye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku rwego mpuzamahanga, aho rutanga abasirikare n’abapolisi bajya mu butumwa butandukanye. Ruvugwaho kuba rufite abasirikare bagera ku 5.000 mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, rukaba ruri mu bihugu bya mbere muri Afurika muri uru rwego.
Aya mahugurwa azamara iminsi itanu, kuva ku wa 2 kugeza ku wa 6 Ugushyingo 2026, akaba ategurwa ku bufatanye bwa Rwanda Peace Academy (RPA), Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda (UN Human Rights Office in Rwanda) n’Ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye cyita ku Bana (UNICEF).
Ni igikorwa kigamije kongerera ubushobozi inzego za gisirikare, iz’umutekano n’iza gisivili, kugira ngo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro zirusheho gukorera hamwe, kubahiriza amategeko mpuzamahanga no kurengera uburenganzira bwa muntu.



