AmakuruUbuhinzi

Musanze: Abahinzi barasabwa kwimakaza ubuhinzi bwubaka ubutaka kandi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere

Ubuhinzi bwo mu Ntara y’Amajyaruguru, cyane cyane mu turere twa Musanze, Burera, Nyabihu na Rubavu, bufatwa nk’uburi mu butaka butanga umusaruro mwinshi mu Rwanda, bitewe n’uburumbuke bw’ubutaka n’ikirere kibereye ibikorwa by’ubuhinzi. Icyakora, aka gace gakomeje guhura n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere zirimo imvura idahinduka ku buryo busanzwe, isuri, inkangu ndetse no kugabanuka k’uburumbuke bw’ubutaka.

Izi mbogamizi ziyongera ku bikorwa by’ubuhinzi bidaharanira kubungabunga umutungo kamere, cyane cyane ikoreshwa ryinshi ry’inyongeramusaruro mvaruganda. Abahinzi benshi mu Karere ka Musanze no mu bice bigize agace k’ibirunga bakoresha ifumbire mvaruganda kugira ngo bongere umusaruro, ariko hari impungenge ku ngaruka z’igihe kirekire ku buzima bw’ubutaka, cyane cyane iyo ikoreshwa riherekejwe no kutongera ibinyabuzima n’ifumbire mvaruganda mu butaka.

Mu rwego rwo kugira uruhare mu gukemura izi mbogamizi, Umuryango Appui aux Paysans Vulnerables pour la Protection de l’Environnement (APPE/ESAFF Rwanda) watangije umushinga wibanda ku guteza imbere ibikorwa by’ubuhinzi bw’ibidukikije (agroecology), ku nkunga ya Agroecology Fund, binyuze muri Trust Africa.

Uyu mushinga ugamije gukomeza ubushobozi bw’abahinzi n’ibikorwa bishingiye ku baturage bigamije guteza imbere ubuhinzi burambye, hifashishijwe ifumbire y’imborera, gusubiza ubutaka ubuzima, guteza imbere ubuhinzi bw’ibiti buvanze n’imyaka ndetse no gukoresha neza amazi.

Mu bikorwa by’ingenzi by’umushinga harimo guteza imbere ikoreshwa ry’ifumbire ikomoka ku bisigazwa by’ibimera n’amatungo, gukora ifumbire y’imborera, gukoresha ibimera bifumbira ubutaka ndetse no gukoresha uburyo bwo gusubiza ubutaka intungamubiri binyuze mu bikorwa biyobowe n’abahinzi ubwabo.

Umushinga uzamara amezi 12, ukazagera ku bahinzi borozi bagera kuri 400, hibandwa cyane ku kongera uruhare rw’abagore n’urubyiruko. Bazahabwa amahugurwa binyuze mu buryo bwo guhugurana hagati y’abahinzi, gushyiraho imirima y’icyitegererezo no guteza imbere ubufatanye mu gushaka amasoko no gucuruza umusaruro.

Uretse ibikorwa bigamije kongera umusaruro no kubungabunga ubutaka, uyu mushinga unibanda ku kongera uruhare rw’abahinzi mu biganiro bya politiki n’ingamba zigamije guteza imbere ubuhinzi bw’ibidukikije ku rwego rw’uturere no ku rwego rw’igihugu.

Kuva ku wa 12 Kanama 2026, APPE/ESAFF Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa uyu mushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi bushobora guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, kugabanya iyangirika ry’ibidukikije no kubaka uburyo burambye bwo kubona no gutunganya ibiribwa.

Ku wa 2 Nzeri 2026, mu Karere ka Musanze habereye ikiganiro kigamije kungurana ibitekerezo kuri politiki n’ingamba z’ubuhinzi bw’ibidukikije. Cyitabiriwe n’abayobozi b’Akarere ka Musanze, abahinzi ndetse n’imiryango n’ibigo bitandukanye bifite uruhare mu guteza imbere ubuhinzi burambye.

Muri abo harimo Sabyinyo Community Livelihood Association (SACOLA), Rwanda Organic Agriculture Movement (ROAM), Rwanda Pyrethrum Cooperatives’ Union (RPCU), IMBARAGA Farmers’ Organization ndetse na Seed Potato Fund, n’abandi bafatanyabikorwa.

Umuhuzabikorwa wa APPE/ESAFF Rwanda, Oscar Mpiranya, yagaragaje ko uyu mushinga ari ingenzi mu guteza imbere ubuhinzi bw’ibidukikije no guhindura uburyo bw’imirire n’ubuhinzi mu Rwanda bukaba bushingiye ku buryo burambye kandi bushobora guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Yashimangiye kandi ko gahunda z’ubuhinzi bw’ibidukikije zigomba kuba izigera kuri bose, cyane cyane abahinzi bato, abagore n’urubyiruko, kugira ngo uruhare rwabo mu guhindura gahunda z’imirire n’ubuhinzi rurusheho kwiyongera.

Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere, Ngendahayo Jean, yavuze ko ubufatanye hagati y’Akarere na APPE mu mahugurwa ajyanye no kubungabunga ubutaka no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere butangiye gutanga umusaruro ugaragara.

Ati: “Tumaze iminsi dukorana amahugurwa na APPE ku buhinzi bubungabunga ubutaka kandi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Muri iki gihe tumaze, biragaragara ko abahuguwe bose n’abanyamuryango ba APPE hari icyo bakuramo gifatika, kigahindura aho batuye ndetse kigahindura na sosiyete.”

Ngendahayo yavuze ko amahugurwa bahawe atuma abahinzi batangira guhindura uburyo bakoramo ubuhinzi, bagakoresha ibisubizo biboneka hafi yabo mu kubungabunga ubutaka n’ibidukikije.

Yatanze urugero rw’amacupa ya pulasitiki yakoreshwaga mu kubaka uturima tw’imboga n’ubusitani, aho yavuze ko ubu ari umutungo ushobora kongera gukoreshwa aho kuba imyanda ibangamira ibidukikije.

Ati: “Ariya macupa ya pulasitiki twafataga nk’atagira akamaro yifashishwa mu kubaka ubusitani bwiza n’uturima tw’igikoni. Nyuma yo guhugurwa, buri wese agerageza kugera aho atuye akabikora, bigatuma adakomeza kwangiza ibidukikije cyangwa ngo avange mu butaka, ndetse bigatuma twihaza mu mirire y’umwimerere, tubona imboga n’ibindi biribwa hafi.”

Yongeyeho ko abitabiriye amahugurwa bagaragaza ubushake bwo kugeza ubu bumenyi ku bandi bahinzi, kugira ngo ubuhinzi bubungabunga ubutaka n’ibidukikije bwaguke mu baturage.

Ati: “Abitabiriye aya mahugurwa bagaragaza ko yabafashije kujyanira ubutumwa bagenzi babo no kubasobanurira uburyo bwo gukora ubuhinzi butangiza ubutaka n’ibidukikije, kandi nabo bukabateza imbere. Dusangira ibiganiro bitandukanye bisobanura neza uburyo ubwo buhinzi bukorwa, bakabumenya bihagije ndetse n’akamaro kabwo.”

Uyu mushinga uteganya ko ubumenyi n’uburyo bushya bwo gucunga ubutaka, amazi n’umusaruro bizafasha abahinzi bo mu gace k’ibirunga kongera ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, mu gihe barushaho kubaka ubuhinzi burambye kandi bubungabunga umutungo kamere.

Ku ruhande rw’abahinzi, kwimakaza ifumbire y’imborera, gufata neza ubutaka, kurwanya isuri, kongera ibinyabuzima mu butaka no guhuza ubuhinzi n’ubworozi bishobora kugira uruhare mu kubaka ubutaka burumbuka kandi butanga umusaruro mu gihe kirekire.

Greenafrica.rw