AmakuruIbidukikije

“Ubu dufite umwuga uduha icyizere cyo kwiteza imbere” — Abagore bo muri Nyange bashimira FROM GREEN

Abagore n’abakobwa babyariye i wabo bo mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Musanze, bavuga ko gahunda za FROM GREEN zabafashije kubona ubumenyi bushya n’ibikorwa bibaha icyizere cyo kwiteza imbere, mu gihe banagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Muri uyu mushinga, abagore barimo kwigishwa imyuga itandukanye ishobora kubafasha kwihangira imirimo no kubona amafaranga, aho kuri ubu batangiye kwiga kuboha ibikoresho bitandukanye birimo uduseke bakoresheje ibyatsi.

Uyu murimo w’ububoshyi uri mu bikorwa FROM GREEN ikoresha mu guhuza iterambere ry’umuryango no kubungabunga ibidukikije, kuko abagore banashishikarizwa gutera ibiti, kubibungabunga no kubibyaza umusaruro.

Dusengimana Chantal, umwe mu bagore bitabiriye uyu mushinga, avuga ko ibyo bamaze guhabwa byatumye atangira kubona ko ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije bishobora kujyana n’ubukungu bw’umuryango.

Ati: “Nyuma yo kuba umwe wo muri uyu mushinga, ubu nateye igiti cya avoka, kiri gukura. Nahawe n’intama, nayo yamaze kubyara imfizi. None uyu munsi twatangiye no kuboha igiseke. Twagitangiye twishimye kuko kubona ko nitumara kubimenya neza bizadufasha cyane. Natwe tuzabyigisha abandi kugira ngo ubu bumenyi bwacu bwaguke.”

Chantal avuga ko kwiga umwuga wo kuboha bizabafasha kubona igikorwa bashobora gukora buri munsi, bityo bakagira ubushobozi bwo kubona amafaranga yo gukemura ibibazo bitandukanye by’imibereho.

Kuri aba bagore, iyi gahunda ntabwo ireba gusa kubona amafaranga, ahubwo inabafasha guhindura imyumvire ku bijyanye no kwihangira imirimo, kwizigamira no gukoresha neza amahirwe bafite.

Nyirabariyanga Vestine, na we uri muri uyu mushinga, avuga ko hari byinshi bamaze kunguka birimo umuco wo kwizigamira no guteganyiriza ejo hazaza. Yemeza ko bafite intego yo gukomeza korora amatungo bahawe no kubibyaza umusaruro.

Ati: “Uyu mushinga watwigishije kwizigamira no kwiha intego. Kuba twarahaye buri munyamuryango intama ni igikorwa kidufasha gutekereza ku hazaza no gushaka uburyo bwo kwiteza imbere.”

Aba bagore bavuga ko ubumenyi bwo kuboha bushobora no gufasha abana n’abakobwa batiga cyangwa ababyariye iwabo kubona umwuga bashobora gukoresha mu kwinjiza amafaranga, aho kuba inzererezi cyangwa ngo babure icyerekezo cy’ubuzima.

FROM GREEN ivuga ko gufasha abakobwa babyariye iwabo, cyane cyane abo mu cyaro, kubona ubumenyi ngiro ari imwe mu nzira zo kubongerera ubushobozi bwo kwita ku bana babo no kongera icyizere mu miryango yabo.

Umuyobozi wa FROM GREEN Rwanda, Namahirwe Immaculee, avuga ko igikorwa cyo kuboha cyashyizweho kugira ngo abagore babone igikorwa kibinjiriza amafaranga mu gihe bategereje umusaruro w’ibindi bikorwa by’igihe kirekire, birimo ibiti by’avoka n’amatungo.

Ati: “Avoka twateye zifata igihe kugira ngo zere, n’intama na zo ntizihita zibyara. Ni yo mpamvu twashatse n’ibikorwa bishobora gufasha aba bagore kubona amafaranga mu gihe gito. Kubaha ubumenyi bwo kuboha bizabafasha kugira icyo bakora umunsi ku munsi no kubona amafaranga yo gukemura ibibazo bitandukanye.”

Immaculee avuga ko FROM GREEN ishyira imbere uruhare rw’umugore mu bikorwa byo kurengera ibidukikije, kuko imihindagurikire y’ibihe n’iyangirika ry’ibidukikije bishobora kongera umutwaro w’imirimo usanzwe uri ku bagore, cyane cyane mu ngo no mu buhinzi.

FROM GREEN Rwanda, umuryango utegamiye kuri Leta ukorera mu Rwanda by’umwihariko mu Karere ka Musanze, ugamije guha abagore ubushobozi, guteza imbere imirimo ibungabunga ibidukikije no guteza imbere ubuhinzi bubungabunzwe (agroforestry), harimo gutera ibiti by’avoka no kubibyaza umusaruro.

Aba bagore bo muri Nyange bavuga ko ibyo bikorwa byabafashije gusobanukirwa ko kurengera ibidukikije bishobora kujyana no guteza imbere imibereho y’imiryango yabo. Bavuga ko gutera igiti, korora itungo, kwizigamira no kwiga umwuga ari ibikorwa bishobora kubaka ubuzima burambye.

Ku bijyanye n’abakobwa babyariye iwabo, bavuga ko kubona ubumenyi ngiro bishobora kubafasha kongera ubushobozi bwo kwita ku bana babo no kwigirira icyizere, cyane cyane mu gihe bashobora kubona igikorwa kibinjiriza amafaranga.

Immaculee asanga guha umugore ubumenyi n’amahirwe yo kwihangira imirimo ari n’uburyo bwo kumugira umufatanyabikorwa ukomeye mu kurengera ibidukikije.

Ati: “Iyo umugore afite ubumenyi n’ubushobozi bwo kwiteza imbere, abasha no kugira uruhare runini mu kubungabunga ibidukikije no gufasha umuryango we guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.”

Ni igitekerezo gihura n’ubushakashatsi n’ibikorwa bitandukanye byo mu Rwanda bigaragaza ko abagore bashobora kugira uruhare rukomeye mu bikorwa by’imihindagurikire y’ibihe, mu gihe bahawe ubumenyi, ubushobozi n’amahirwe yo kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere rirambye.

Ku bagore bo muri Nyange, intego ni uko ubumenyi batangiye kubona butazagarukira kuri bo gusa, ahubwo ko bazabukoresha mu kwiteza imbere no kubusangiza abandi.

“Kwiga umwuga ni uguhabwa amahirwe yo kugira icyo ukora; kurengera ibidukikije na byo ni ukubaka ejo hazaza. Iyo ibyo byombi bihujwe, umugore ashobora kwiteza imbere ari na ko arinda ibidukikije by’umuryango we n’igihugu.”

Umuyobozi wa FROM GREEN Rwanda Namahirwe Immaculee avuga ko uyu mushinga witezweho guteza imbere aba bagore