AmakuruPolitiki

Gicumbi: Bibutse abakoreraga Perefegitura ya Byumba, bavuga ko iyo hatabaho Inkotanyi, ntawari kubara inkuru

Ubuhamya bushariye bw’ abarokokeye mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba bavuga ko bamwe mu bakozi ba leta bicaga bagenzi babo kandi barakoranaga neza nta kibazo bafitanye mu kazi, gusa nyuma bakabatera amacumu kugeza ubwo bamwe bayambukanaga mu mubiri bajya guhingira mu gihugu cy’ abaturanyi, abandi bakicishwa intwaro gakondo.

Mu Karere ka Gicumbi kuri uyu wa 08 Gicurasi 2026, bibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’icyari Perefegitura ya Byumba
bakoreraga mu makomini atandukanye bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. igikorwa cyo kwibuka cyabereye ku biro by’ Akarere ka Gicumbi ahari ikimenyetso cy’ amazina 41 y’ Abatutsi bishwe kandi bari abakozi ba leta.

Akarere ka Gicumbi kahoze kitwa Perefegitura ya Byumba, yari ifite amakomini 17, gusa abaho bagize umwihariko wo kwicwa n’abayobozi babo babayoboraga bwite, kurusha uko hari aho abandi bakoreshaga ubwicanyi bifashishije urubyiruko.

Abarokotse muri aka Karere basaba ko imiryango yabo yakwerekwa aho abishwe bashyizwe, bagashyingurwa mu cyubahiro , kuko bituma bagira ikizere cyaho bari bakabona uko bajya kubibuka no kubashyiraho indabo,  bakabunamira kuko bishwe bazira uko bavutse.

Amwe mu Makomini yari agize Perefegitura ya Byumba yaranzwemo ubwicanyi ndengakamere, Ni: Komini Bwisigye, Buyoga, Cyumba, Cyungo, Giti, Gituza, Kibari, Kinyami, Kivuye, Kiyombe, Mukarange, Rutare, Muhura, Tumba, Ngarama, Muvumba na Murambi, gusa bamwe mu bayobozi bicaga bikomeye harimo abakatiwe bafungiye muri Gereza ya Miyove iri mu Karere ka Gicumbi, harimo nk’ uwitwaga Rutobo ariko kugeza ubu ntibatanga amakuru yo kwerekana aho bajugunyaga Abatutsi ngo bashyinguwe mu cyubahiro.

Umutangabuhamya Musabyemariya Beatrice avuga ko nubwo umugabo we yakoraga mu nzego z’ ubutabera yari umwe mu basabanaga cyane n’abandi bakozi, ariko bamwishe urwagashinyaguro kugeza ubwo bamucagaguyemo ibice ngo babashe kumushyira mu kiringiti bajya kumujugunya, kandi ko kugeza ubu atari yamushyingura mu cyubahiro.

Avuga ko ikintu kibabaza abarokotse ari ukubura uwawe uzi neza ko yishwe, asaba abafite amakuru gukorana n’inzego bashaka ariko bakerekana aho umugabo we yatawe kugira ngo ashyingurwe mu cyubahiro nk’ abandi.

Agira Ati:” Agahinda gakomeye ni ukubura uwawe, njye umugabo wanjye yansigiye abana bakiri bato ndetse n’undi nari ntwite, ariko kuri ubu Imana yaraturinze uwo nari ntwite yaramundindiye aravuka abandi barakuze, barangije za kaminuza ndetse bamwe barashatse, ariko batubabariye (abishe), bakerekana aho bamujugunye byadufasha kuruhuka mu mutima, turasaba inzego zacu kandi twizeye ko zizadufasha akaboneka agashyingurwa aho abandi bari, gusa turashima Inkotanyi zaturokoye kuko iyo zitabaho ntawari kubara inkuru”.

Umuyobozi w’inama njyanama y’Akarere ka Gicumbi wari umushyitsi mukuru mu gikorwa cyo kwibuka abahoze ari abakozi,  Ntagungira Alex avuga ko umunsi wo kwibuka abahoze ari abakozi utandukanye n’indi minsi, kuko ari ukuzirikana ubugome ndengakamere bicanywe kandi barakoreraga igihugu cyabo kandi neza.

Ati: ” Twibuke ko aba twunamira bagiraga imiryango, bafite inshuti, n’abafatanyabikorwa bafite icyerecyezo n’iterambere, kwibuka ni inshingano za buri wese nk’ umunya Rwanda, kandi bitwubakemo imbaraga zo gukumira ingengabitekerezo, ndetse bidufashe kwigisha urubyiruko no gufata iya mbere mu kubaka igihugu”.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gicumbi Kamizikunze Anastase avuga ko kuri ubu hakenewe kubaka igihugu kizira amacakubiri, abafite amakuru bakerekana aho abo bishe babajugunyaga, ariko nabo bagashyingurwa mu cyubahiro.

Agira Ati:” Ibyabaye muri Gicumbi ni ubugome ndengakamere, ariko tuzirikane ko bitazasubira ukundi, turashima Inkotanyi zaturokoye, turasaba urubyiruko gufatanya kubaka igihugu kizira Jenoside no kugira uruhare mu kwamagana abagifite ingebabitekerezo yo gupfobya no guhakana bifashishije imbugankoranyambaga, kuko bagihari kandi bagifite urwango no kubiba amacakubiri “.

Akarere ka Gicumbi kuri ubu gafite imirenge 21, abahatuye biyemeje kubaka ubumwe no kuzamura iterambere ry’ igihugu, bitandukanye n’icyahoze ari Perefegitura ya Byumba yari igizwe  n’amakomini 17 yaranzwemo ubwicanyi n’amacakubiri.

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *