Nyabihu: Umuyobozi wa GS Gatagara arashinjwa gukubita umwarimu akamukomeretsa
Mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Karago, Akagari ka Gatagara, haravugwa ikibazo cy’umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri cya GS Gatagara, ushinjwa gukubita no gukomeretsa umwe mu bakozi bakorana.
Ibi bikubiye mu ibaruwa yanditswe ku wa 7 Gicurasi 2026, yagejejwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Jomba, isaba ko hakorwa iperereza ku rugomo bivugwa ko rwabereye muri icyo kigo cy’amashuri.
Iyo baruwa yanditswe na Niyonteze Corneille, uvuga ko umuyobozi wa GS Gatagara, witwa Manirakiza Innocent, akekwaho gukubita uy’umugore witwa Niyonteze Corneille, bikamuviramo gukomereka.
Mu ibaruwa handitsemo ko hari bamwe mu bakozi cyangwa abantu bivugwa ko baba barabonye ibyabaye cyangwa bafite amakuru ashobora gufasha iperereza. Abo barimo:
Irahari Philibert
Habarurema Appolinaire
Nizeyururema Diogene
Nsengiyumva Gaëtan
Niyonzima Schadrack
Uwanditse iyo baruwa yasabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha gukora iperereza ryimbitse kuri ayo makuru kugira ngo hamenyekane ukuri ku byavuzwe ndetse ababigizemo uruhare baryozwe ibyo bakoze mu buryo bw’amategeko.
Kugeza ubu, inzego bireba ntiziragira icyo zitangaza kuri iki kibazo, gusa amakuru akomeje gukurikiranwa kugira ngo hamenyekane aho iperereza rigeze n’icyo rizagaragaza.

