Gicumbi: Baravugwaho kutabura ibyo kurya, bakazira kutamenya gutegura indyo yuzuye y’abana
Abaturage b’Akarere ka Gicumbi batunze inka nyinshi babonamo n’umukamo uhagije kurusha ahandi mu gihugu, gusa barahinga bakeza ndetse baje mu Turere tune dufite ubukungu bwinshi mu gihugu ariko baracyafite abana bafite imirire mibi n’igwingira.
Babigarutseho mu bukangurambaga bwakozwe kuri uyu wa 11Kanama 2026 mu Murenge wa Muko ku bufatanye na Duhamic Adri ndetse no mu Murenge wa Kageyo bifashishije abazwi mu ikinamico Urunana ku bufatanye na Word Vision hagamijwe kwigisha gutegura indyo yuzuye no kurwanya imirire mibi n’igwingira.
Kanakuze Clemantine avuga ko hagikenewe kongera ubukangurambaga mu gutegura indyo yuzuye kuko hatabuze ibyo kurya, gusa ugasanga bamwe bahugira mu gushaka ubutunzi bakibagirwa inshingano zo kurera abana.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza Mbonyintwari Jean Marie Vianney avuga ko ikibazo cyateje imirire mibi n’igwingira mu bana atari ukubura ibyo kurya, ahubwo ko bazize ubumenyi buke no kwijandika mu businzi bityo ko inzoga zituma batabona umwanya wo ku kwiga uko bategura amafunguro y’abana yuzuye, ndetse bakagirwa inama yo kwitandukanya n’ingeso zo kwishora mu biyobyabwenge kuko nabyo biri mu biteza amakimbirane mu miryango bikagira ingaruka ku bana babo.
Mbonyintwari Jean Marie Vianney agira Ati:” Turifuza kubona abana bafite imirire myiza, tumenye gutegura indyo yuzuye kandi twitandukanye n’imico irimo ubusinzi kuko nabwo buri mu biteza amakimbirane bigateza ingaruka ku bana bacu”.
Yongera Ati:” Dusabwa kurangwa n’ indangagaciro z’ ababyeyi badafite ubusinzi kandi bizadufasha kurera abana b’ejo hazaza bazadufasha guteza imbere igihugu cyacu”.
Akarere ka Gicumbi kageze kuri 38,8 % mu kugira abana bafite igwingira, akaba ariyo mpamvu bashyize imbaraga mu kwigisha abaturage gutegura indyo yuzuye hifashishwa abakora ikinamico, abahanzi ndetse n’ abafatanyabikorwa batandukanye.






