AmakuruInyamaswa

Humane Dog Population Management igamije kugabanya imbwa zizerera no kurinda abaturage n’inyamaswa mu Rwanda

Umuryango utegamiye kuri Leta ukorera mu Rwanda mu guteza imbere imibereho myiza y’inyamaswa Rwanda Animal Welfare Organization (RAWO), yatangiye igikorwa cyo gukingira no gukona imbwa mu rwego rwo kurwanya indwara y’ibisazi by’imbwa no kugabanya umubare w’imbwa zizerera, zishobora guteza ibibazo abaturage, amatungo ndetse n’ibidukikije.

Iki gikorwa, kiri muri gahunda izwi nka Humane Dog Population Management, bisobanuye gucunga umubare w’imbwa mu buryo butabangamira imibereho myiza yazo, cyatangiriye mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, ku wa 12 Kanama 2026.

Abaturage bo muri Kinigi n’ahandi begereye uyu murenge bari kujyana imbwa zabo kugira ngo zikingirwe indwara y’ibisazi kandi zikonywe, mu gihe abafite imbwa bagaragaza ko iyi gahunda ibafitiye akamaro kuko serivisi zo kuzikingiza no kuzicunga ku giti cyabo zishobora kubahenda.

RAWO ivuga ko gahunda yo gucunga umubare w’imbwa mu buryo bwubahiriza imibereho myiza yazo itagamije kurinda abaturage indwara zishobora kwandurira ku mbwa gusa, ahubwo inagamije kugira uruhare mu gukumira ubwiyongere bw’imbwa zizerera no guteza imbere imibereho myiza y’inyamaswa.

Nshimiyimana Jean Baptiste, umwe mu baturage bitabiriye iki gikorwa, avuga ko serivisi zitangwa na RAWO zibafasha cyane kuko hari abaturage batabasha kwishyuriraho amafaranga akenewe kugira ngo imbwa zabo zikingirwe kandi zikonywe.

Ati: “Iki gikorwa cyadufashije cyane kuko iyo ushaka gukingiza cyangwa gukonesha imbwa yawe ku giti cyawe bisaba amafaranga menshi. Kuba izi serivisi zitwegerejwe ni ubufasha bukomeye ku baturage.”

Nkotanyi Israel avuga ko imbwa zizerera ziri mu bibazo bikomeye abaturage bahura na byo, cyane cyane iyo zinjiye mu ngo zishaka imbwa z’ingore.

Ati: “Imbwa zizerera ni ikibazo kiduhangayikisha kuko akenshi ziza mu ngo zishaka imbwa z’ingore, zikabungira izo mu rugo. Hari n’igihe zishobora kurya amatungo cyangwa kwangiza ibindi bintu byo mu rugo.”

Avuga ko gukona imbwa zo mu ngo bishobora gufasha mu kugabanya ubwiyongere bw’imbwa zizerera, kuko imbwa yakonywe itongera kororoka.

Ati: “Gukona imbwa bizadufasha mu gihe kirekire kuko imbwa yo mu rugo yakonywe itazongera kubungira izo mu gasozi cyangwa kujya kuzishaka. Ibi bizafasha kugabanya umubare w’imbwa zizerera.”

Nkotanyi kandi avuga ko imbwa yakonywe ishobora kwitabwaho neza n’umuryango uyitunze, ikagira uruhare mu kurinda urugo kandi ikaba ifite ubuzima bwiza.

Ati: “Imbwa yakonywe igira imyitwarire ituje kandi ikitabwaho neza. Iyo iri mu rugo, iba ifite inshingano zo kururinda kandi ikizerwa n’abagize umuryango. Iyo kandi yanakingiwe, bigabanya ibyago by’indwara y’ibisazi n’ibindi bibazo bishobora guterwa no kurumwa.”

Veterineri ukorera muri RAWO, Hagenimana Valensi, avuga ko abaturage bitabira iki gikorwa ku bwinshi kuko bagaragaza ko serivisi zo gukingira no gukona imbwa bazikeneye.

Ati: “Iki ni igikorwa abaturage bitabira ku bwinshi. Twagitangiye mu Murenge wa Kinigi ku wa 12 Kanama 2026, kandi abaturage batugaragariza ko cyaje mu gihe gikwiye kuko izi serivisi bazikeneye.”

Hagenimana avuga ko urukingo rutangwa rugamije kurinda imbwa indwara y’ibisazi, indwara ishobora kwanduza abantu n’inyamaswa iyo imbwa yanduye irumye umuntu cyangwa indi nyamaswa.

Ati: “Dutanga urukingo rurwanya indwara y’ibisazi. Imbwa yakingiwe neza igira ubwirinzi kuri iyo ndwara, bityo bikagabanya ibyago byo kuyanduza abantu cyangwa izindi nyamaswa.”

Akomeza avuga ko gukona ari ingenzi mu kugabanya ubwiyongere bw’imbwa, cyane cyane izishobora kuvuka zikaza kuba imbwa zizerera.

Ati: “Iyo tuzikonnye, imbwa ntizikomeza kororoka ku buryo butagenzurwa. Icyo tugamije ni ukugabanya umubare w’imbwa zizerera no gutuma iziba mu ngo zicungwa neza.”

Hagenimana avuga ko iki gikorwa gifite n’uruhare mu kurinda Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, cyane ko imwe mu mirenge ikorerwamo gahunda iri hafi y’iyi pariki.

Ati: “Imbwa zakonywe zigira uruhare mu kugabanya umubare w’imbwa zishobora kujya muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, aho zishobora guhungabanya inyamaswa zo mu gasozi. Imirenge turimo gukoreramo iri hafi ya pariki, bityo kugenzura umubare w’imbwa ni ingenzi no ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.”

Avuga ko kwita ku mbwa no kuzigirira neza na byo biri mu ntego z’iki gikorwa, kuko imbwa zifite ba nyirazo kandi zitabwaho neza zigira imibereho myiza kurusha izizerera.

Ati: “Imbwa yakonywe igira imibereho myiza, ntiyongera kororoka no kujya gushaka izindi mbwa. Iyo iri mu rugo, igira inshingano zo kurinda urugo kandi ikizerwa n’abo mu rugo. Iyo yakingiwe na bwo, bigabanya inkeke zishobora guterwa n’indwara y’ibisazi.”

Umuyobozi wa Rwanda Animal Welfare Organization, Masengesho Jean Claude, avuga ko gahunda yo gucunga umubare w’imbwa mu buryo butabangamira imibereho yazo ifite akamaro ku buzima bw’abantu, ku matungo, ku bidukikije no ku nyamaswa zo mu gasozi.

Ati: “Imbwa zinjira muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga zigahungabanya inyamaswa zo mu ishyamba ziragabanyuka, kandi uko iki gikorwa kizakomeza gukorwa, twizera ko zizagera aho zicika burundu.”

Masengesho avuga ko kugeza ubu RAWO imaze gukingira imbwa zirenga 200 mu Mirenge ya Nyange na Kinigi, mu gihe ibikorwa byo gukingira no gukona bikomeje.

Ati: “Imbwa zizerera zishobora guteza ibibazo bitandukanye. Zishobora kwanduza abantu indwara y’ibisazi by’imbwa, kuruma amatungo yorowe ndetse no kwangiza ibihingwa. Turazikona kugira ngo zitazakomeza kororoka ku gasozi no kwiyongera.”

Akomeza avuga ko RAWO itangirira ku bukangurambaga kugira ngo abafite imbwa basobanukirwe neza inshingano zabo mu kuzitaho.

Ati: “Tubanza kwigisha bene imbwa uburyo bwo kuzifata neza no kuzitaho. Intego si ukugabanya imbwa gusa, ahubwo ni ukugira ngo zibeho neza, abaturage bazitwareho neza kandi habeho umutekano hagati y’abantu n’inyamaswa.”

Rwanda Animals Welfare Organisation (RAWO), ni umuryango utegamiye kuri Leta ukorera mu Rwanda, ufite icyerekezo cy’isi aho inyamaswa zifatwa mu cyubahiro no mu mpuhwe. Intego yawo ni guteza imbere imibereho myiza y’inyamaswa mu Rwanda, binyuze mu kuzamura imibereho myiza y’inyamaswa n’abantu.

RAWO kandi ishyira imbere gukoresha uburezi n’itumanaho mu gukangurira abaturage kubahiriza iby’ingenzi bikenerwa n’inyamaswa, gukorana n’abafatanyabikorwa kugira ngo imibereho myiza y’inyamaswa yitabwemo mu byemezo bifatwa ku nzego zitandukanye, ndetse no gucunga umubare w’imbwa mu buryo bwubahiriza ubuzima n’imibereho yazo.

Gahunda ya Humane Dog Population Management ikomeje mu Murenge wa Kinigi, aho gukingira no gukona imbwa bifatwa nk’imwe mu ngamba zo kurwanya indwara y’ibisazi, kugabanya ubwiyongere bw’imbwa zizerera no gukomeza kubungabunga umutekano w’abaturage, amatungo ndetse n’inyamaswa zo mu gasozi.

Abaveyerineri bo muri RAWO ubwo bakonaga imbwa
Veterineri ukora muri RAWO Hagenimana Valensi avuga ko kuzikingira no kuzikona ari ingirakamaro