Pathways na Dual Enrollment: Wisdom School Rwanda igiye gutegurira abanyeshuri amahirwe yo gukomeza amasomo ku rwego mpuzamahanga
Ishuri rya Wisdom School Rwanda ryatangaje gahunda nshya zigamije gutegurira abanyeshuri baryo gukomeza amasomo muri za kaminuza zo mu Rwanda no mu mahanga, binyuze muri gahunda zirimo Pathways, Dual Enrollment ndetse na gahunda mpuzamahanga yo guteza imbere imikoreshereze y’Icyongereza.
Izi gahunda zitezweho gufasha abanyeshuri kugira ubumenyi, ubushobozi n’imyiteguro ikenewe kugira ngo bazabashe gukomeza amasomo yabo muri za kaminuza zo mu bihugu bitandukanye, bityo babe abaturage b’Isi (Global Citizens) bashoboye guhangana n’amasoko mpuzamahanga y’umurimo.
Umuyobozi wa Wisdom School Rwanda, Mwalimu Nduwayesu Ellie, avuga ko nubwo iri shuri rimaze imyaka 18 ritangiye, intego yaryo yo guha umunyeshuri uburezi n’uburere byuzuye ikomeje kuvugururwa hashingiwe ku mpinduka z’Isi.
Ati: “Wisdom School ntabwo ikiri nk’uko yatangiye mu buryo bwo gutanga ubumenyi. Uburezi n’uburere bwo ntibuhinduka, umuco nyarwanda uracyari wawundi, ahubwo tugomba gutuma bikomera kurushaho, n’ibitariho bikabaho.”
Akomeza avuga ko iterambere ry’ikoranabuhanga n’imikoranire y’abantu ku Isi bishobora kugira ingaruka ku muco, bityo amashuri akaba afite inshingano yo kuwurinda no kuwusigasira.
Ati: “Uko Isi irushaho kutwambura umuco bitewe n’ikoranabuhanga n’uko abantu bagenda bivanga, usanga umuco wacu usa n’uwivanze. Ariko iyo dushyizemo imbaraga, bituma umuco wacu ukomeza kugira umwimerere.”
Reba videwo hano
Nduwayesu avuga ko imwe mu ntego zikomeye za Wisdom School ari ugutoza umunyeshuri ikinyabupfura n’izindi ndangagaciro kuva akiri muto.
Ati: “Twishimira ko ibi ari bimwe mu ndangagaciro dutoza umwana wiga muri iri shuri kuva ku munsi wa mbere acyinjira hano. Yerekwa ko ikinyabupfura ari inzira igeza ku ntsinzi.”
Yatanze urugero ku banyeshuri barangije muri Wisdom School mu 2012, avuga ko mu banyeshuri 60 barangije icyo gihe, 57 muri bo ishuri rifite amakuru y’uko bakomeje gukurikiza indangagaciro batojwe, ndetse ubu bakaba bari kurangiza icyiciro cya kabiri cya kaminuza.
Nyuma y’imyaka 18 itangiye, Wisdom School Rwanda ivuga ko imaze gutera intambwe igana ku rwego mpuzamahanga.
Nduwayesu avuga ko iri shuri rifite School Code 392605, ishobora gukoreshwa mu gusuzuma amakuru ariranga ku bijyanye no kwemezwa kwaryo nk’ikigo cy’amashuri.
Ariko ashimangira ko kuba ishuri rifite code yaryo bidahagije kugira ngo umunyeshuri abashe kwakirwa muri kaminuza yo mu mahanga.
Ati: “Kuba dufite iyi code si byo bituma umwana wacu ashobora kujya gukomereza amasomo ye hanze, ahubwo ajyanwa n’ibyo twamuhaye.”
Ni muri urwo rwego Wisdom School yashyize imbaraga muri gahunda zigamije guha abanyeshuri ubumenyi n’ubushobozi bubafasha gukomeza amashuri yabo hirya no hino ku Isi.
Muri uyu mwaka w’amashuri wa 2026–2027, Wisdom School yatangiye gushyira imbaraga muri gahunda yo kuzamura ubushobozi bw’abanyeshuri mu Cyongereza no kubategurira kugikoresha mu buryo bujyanye n’ibisabwa ku rwego mpuzamahanga.
Nduwayesu avuga ko nubwo abanyeshuri biga amasomo menshi mu Cyongereza, ishuri rishaka ko bagira ubushobozi bwo kugikoresha ku rwego rutuma bashobora kwiga no gushyikirana n’abantu bo mu bihugu bitandukanye.
Ati: “Ingamba dufite muri uyu mwaka w’amashuri ni uko tugiye gutegura abana kugira ngo cya Cyongereza kibe mpuzamahanga, bamenye icy’Abongereza, Abanyamerika, Abanya-Canada n’ahandi.”
Muri gahunda nshya, abanyeshuri bo mu mashuri abanza bazahabwa amahirwe yo kugira Pen Pal, ari gahunda mpuzamahanga ituma abana bo mu kigero kimwe bagirana ibiganiro no kungurana ibitekerezo n’abandi bana bo mu bihugu bitandukanye.
Biteganyijwe ko abana bazajya bandikirana, bagasangira ibyo bakora ndetse bakagenda bongera ubushobozi bwo gukoresha Icyongereza.
Nduwayesu avuga ko n’umwana ukiri muto udashobora gukoresha mudasobwa neza ashobora kugira uruhare muri iyi gahunda.
Ati: “Nubwo umwana aba adashoboye kwandika kuri mudasobwa, ashobora gushushanya, agafashwa na mugenzi we, na we akamwereka ibyo akora. Abana bagenda bazamuka uko baganira kandi bakaba bakoresha Icyongereza.”
Iyi gahunda kandi ishobora gufasha abana kubaka ubucuti n’imibanire n’abandi bana bo mu bindi bihugu, ndetse ikaba yanagira uruhare mu kongera imikoranire hagati y’imiryango.
Wisdom School kandi iri mu biganiro n’amashuri makuru yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, arimo Rowan University, Kent State University na PennWest University, mu rwego rwo kongerera abarimu ubushobozi.
Umuyobozi w’iri shuri avuga ko ubufatanye bugamije gufasha abarimu kongera ubumenyi mu Cyongereza no mu buryo bwo kwigisha umwana ku rwego mpuzamahanga.
Ku banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, cyane cyane kuva mu mwaka wa kane kugeza mu wa gatandatu, Wisdom School yashyizeho gahunda yo kubafasha gutangira gutekereza no gutegura aho bazakomereza amasomo nyuma y’amashuri yisumbuye.
Muri iyi gahunda harimo Dual Enrollment, aho umunyeshuri wo mu mashuri yisumbuye ashobora gukurikirana na zimwe mu masomo yo ku rwego rwa kaminuza akiri muri Secondary.
Aya masomo azibanda ku masomo rusange ashobora gukorwa hatabayeho gukoresha laboratwari, aho umunyeshuri azajya ahabwa amasomo n’ibikorwa bimufasha kumenyera imikorere ya kaminuza.
Intego ni uko umunyeshuri azarangiza umwaka wa gatandatu afite ubumenyi bw’ibanze bwa kaminuza, ndetse bitewe n’imikorere ye akaba ashobora kubona ko hari amasomo azakomeza mu mwaka wa kabiri wa kaminuza, aho kuba atangiye byose bundi bushya.
Nduwayesu avuga ko ibi bizaha umunyeshuri umwanya wo gutekereza hakiri kare ku hazaza he.
Ati: “Ntazamuke yibaza icyo azamaza ibyo ari kwiga nyuma yo gusohoka muri Wisdom School. Gahunda dufite ni iyo gutegura abana kuva mu wa kane kugeza mu wa gatandatu, tukabategurira kuzajya muri kaminuza ahantu runaka ku Isi hose.”
Abanyeshuri bazajya kandi bahabwa amahirwe yo guhura n’abarimu bo muri izo kaminuza, haba hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse no mu buryo bw’imbonankubone.
Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, Wisdom School irateganya gushyira mu bikorwa Pathways Program, gahunda ishobora gutuma umunyeshuri atangira cyangwa agakomeza amasomo ye muri kaminuza yo muri Amerika cyangwa muri Canada, mu buryo bwateguwe hakiri kare.
Muri iyi gahunda, umunyeshuri ashobora kumara umwaka umwe cyangwa ibiri yiga mu Rwanda, nyuma akajya kurangiriza amasomo muri kaminuza yo hanze.
Iri shuri rivuga ko ibiganiro n’amasezerano n’amwe muri za kaminuza bikomeje, kandi ko aya mahirwe atazaba agamije abanyeshuri ba Wisdom School gusa, ahubwo ko ashobora kuzagera no ku banyeshuri baturuka mu bindi bigo.
Nduwayesu ati: “Pathways Program ni gahunda aho umwana ashobora kwiga muri Amerika cyangwa muri Canada, ariko yigira mu Rwanda umwaka cyangwa ibiri, hanyuma akajya kurangirizayo. Izo gahunda nazo zirateganyijwe.”
Avuga ko abanyeshuri bazaba barateguwe neza bazagira amahirwe menshi yo kwakirwa muri za kaminuza ndetse bamwe bakaba bashobora no kubona buruse bitewe n’imitsindire yabo.
Kugeza ubu, Wisdom School Rwanda ivuga ko ifitanye imikoranire na za kaminuza n’ibigo by’amashuri makuru byo mu bihugu bitandukanye birimo Philippines, Canada, India, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Malaysia n’ahandi, mu gihe ikomeje gushaka ubundi bufatanye.
Ishuri rivuga ko iyi mikoranire ari kimwe mu bintu rigenderaho mu guha abanyeshuri ubumenyi bujyanye n’ibisabwa ku rwego mpuzamahanga.
Nduwayesu avuga ko intego nyamukuru ari ugutegura umunyeshuri uzashobora kwiga, gukora no guhangana n’abandi ku rwego mpuzamahanga.
Ati: “Umwana nava hano akajya hanze, azasange uko yigishwaga hano naho ariko bimeze. Ibyo bizatuma atagira ibibazo byo kumenyera igihe agezeyo. Nk’uko tuvuga muri Wisdom School, twifuza umwana uba Global Citizen.”
Izi gahunda nshya zije mu gihe Wisdom School ivuga ko imaze kugaragaza umusaruro mu burezi.
Mu mwaka w’amashuri wa 2024–2025, iri shuri ryagize umunyeshuri waje ku mwanya wa mbere ku rwego rw’igihugu mu kizamini cya Leta gisoza amashuri abanza.
Iri shuri kandi rivuga ko ryizeye gukomeza gukora neza mu bizamini bya Leta by’umwaka w’amashuri wa 2025–2026, mu gihe rikomeza gushyira imbere ubumenyi, uburere, umuco nyarwanda n’ubushobozi bwo guhangana ku rwego mpuzamahanga.
Kuri Wisdom School, intego y’izi gahunda zose ni ugutuma umunyeshuri atarangiza amashuri afite impamyabumenyi gusa, ahubwo akagira n’ubushobozi bwo gukomeza amasomo, gukorana n’abandi baturuka mu bihugu bitandukanye no guhangana n’amahirwe ari ku isoko mpuzamahanga ry’umurimo.




