Camp 2026: Abana 100 bigiye kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije mu mwiherero w’ibyumweru bibiri basabwe ko bitaba amasigaracyicaro
Abana 100 baturutse mu bigo by’amashuri 10 byo mu turere tune twegereye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ari two Musanze, Burera, Rubavu na Nyabihu, basoje umwiherero w’ibyumweru bibiri wari ugamije kubongerera ubumenyi ku kubungabunga ibidukikije, urusobe rw’ibinyabuzima no gusobanukirwa akamaro kabyo ku buzima bwa muntu n’iterambere ry’igihugu, by’umwihariko binyuze mu bukerarugendo.
Uyu mwiherero wabereye mu kigo The Ellen DeGeneres Campus of the Dian Fossey Gorilla Fund, usozwa ku wa 13 Kanama 2026. Abana bawitabiriye bigishijwe uko urusobe rw’ibinyabuzima rukorana, basobanurirwa ko buri kinyabuzima n’ibindi bigize ibidukikije bigirana isano kandi ko buri kimwe gikenera ikindi kugira ngo kibashe kubaho.
Bigishijwe kandi uburyo abantu bungukira mu bidukikije, ndetse n’uruhare bagomba kugira mu kubibungabunga kugira ngo ibyiza bitangwa na kamere bikomeze kuboneka no mu gihe kizaza.
Abitabiriye uyu mwiherero bavuga ko bungutse ubumenyi bwabafashije guhindura imyumvire ku bintu bimwe na bimwe babonaga nk’ibisanzwe, nyamara bishobora kugira uruhare mu kwangiza ibidukikije.
Uwiringiyimana Solange, umwe mu bana 100 bitabiriye uyu mwiherero, yavuze ko mbere atari asobanukiwe neza uburyo bwo kubungabunga ibidukikije, ariko ko amasomo yahawe yamuhaye ubumenyi azasangiza bagenzi be.
Yagize ati: “Ibyo nize nzagenda mbisangiza bagenzi banjye, kuko naje hano ntazi neza icyo kubungabunga ibidukikije ari cyo. Najyaga njugunya amacupa n’ibindi aho mbonye, ariko nageze hano baranyigisha, nunguka ubumenyi bw’uko ngomba kubigenza, nkabibika ahabugenewe kugira ngo bitazangiza ibidukikije.”
Uwiringiyimana yavuze kandi ko yamenye akamaro ko gutera ibiti no kugira uruhare mu kurwanya ibikorwa by’ubushimusi, ndetse asobanukirwa ko abana bashobora kugira uruhare mu kubikumira batiriwe bishora mu bikorwa bishobora kubashyira mu kaga.
Ati: “Namenye ko tugomba gutera ibiti, tukarwanya ba rushimusi. Kubera ko turi abana tutashobora guhangana na bo ngo tubafate, dushobora kubwira abantu bakuru n’abayobozi, tukabamenyesha ko hari umuntu uvogera pariki cyangwa utega inyamaswa.”
Hirwa Olivier na we ni umwe mu bana bitabiriye uyu mwiherero. Yavuze ko amasomo bahawe yabafashije gusobanukirwa uruhare inyamaswa zo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga zigira mu iterambere ry’igihugu.
Ati: “Twize ko inyamaswa ziba muri pariki zidufitiye akamaro cyane. Zituma igihugu kigera ku iterambere binyuze mu bukerarugendo, kandi natwe zigira uruhare rukomeye mu gutuma tugira ubuzima bwiza.”
Yakomeje agira ati: “Tugiye kubungabunga Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, turwanye ba rushimusi n’abantu bangiza inyamaswa zacu, tunafate neza ibidukikije. Ni twe Rwanda rw’ejo; muri twe hazavamo abayobozi, abaganga b’inyamaswa n’abazirinda muri rusange.”
Mu masomo bahawe harimo kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima n’ahantu hatuwe n’ibinyabuzima, birimo pariki enye z’igihugu n’ibindi byanya bikomye. Bigishijwe kandi uko bakwitwara igihe babonye inyamaswa, cyane cyane izo mu misozi miremire, ziri hanze y’aho zisanzwe ziba.
Basobanuriwe ko igihe babonye inyamaswa nk’izo bagomba kubimenyesha inzego zibishinzwe kugira ngo zifatwe neza zisubizwe aho zigomba kuba, aho kuzikubita amabuye cyangwa kuzikorera ikindi gikorwa cyazihungabanya.
Akuredusenge Vallerie, Umuyobozi w’umuryango utari uwa Leta Conservation Heritage–Turambe (CHT), umwe mu bafatanyabikorwa b’iyi gahunda, yavuze ko bashyize imbaraga mu rubyiruko kuko ari rwo shingiro ry’iterambere rirambye.
Ati: “Twashyize imbaraga mu rubyiruko kuko ari rwo mbaraga z’igihugu zubaka mu buryo burambye. Kandi niba tutateganya ko Pariki y’Igihugu y’Ibirunga igira ejo hazaza, byaba ari ikibazo ku iterambere ryayo. Twashyize imbaraga mu rubyiruko kugira ngo pariki y’Igihugu y’Ibirunga igendane na rwo, kuko twe tubikora uyu munsi, ariko turimo gukura.”
Harerimana Emmanuel, Umuyobozi wa Muhisimbi Voice of Youth in Conservation akaba n’umwe mu bakurikirana ibikorwa by’uyu mwiherero, yavuze ko intego nyamukuru ari ugutegura urubyiruko ruzagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije no kuyobora ibikorwa byo kubirengera mu gihe kizaza.
Ati: “Intego yacu ni ugutegura urubyiruko ruzaba abayobozi b’ejo mu kubungabunga ibidukikije. Urebye ku bipimo by’igenzura twakoze, bigaragaza ko ibyo bigishwa babyakira neza, bikerekana ko iyi gahunda iri gutanga umusaruro twifuzaga.”
Yakomeje avuga ko gahunda imaze kwaguka, kuko yatangiye yitabirwa n’abana baturuka mu karere kamwe, ubu ikaba igeze ku turere tune twa Musanze, Burera, Rubavu na Nyabihu.
Ati: “Ubu turishimira ko dukomeje kwagura iki gikorwa, tukakira abana batandukanye. Twavuye mu karere kamwe tugera mu turere tune ari two Musanze, Burera, Rubavu na Nyabihu. Twavuye ku bigo umunani by’amashuri ubu tugeze ku bigo 10, kandi bizakomeza kongerwa ari na ko twongera imbaraga mu masomo tubaha.”
Harerimana yavuze ko bamwe mu bana bitabiriye imyiherero yabanje batangiye gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe, by’umwihariko mu gutera ibiti no kubungabunga ahantu hatuwe n’ibinyabuzima.
Ati: “Turishimira ko abana bize mu myiherero yatambutse ubu bamwe batangiye kubikora kinyamwuga. Hari abateye ibiti icyo gihe, ubu byarakuze kandi biri kugira uruhare mu gucumbikira inyamaswa no gutanga umwuka mwiza.”
Ndagijimana Felix, Umuyobozi w’ikigo The Ellen DeGeneres Campus of the Dian Fossey Gorilla Fund, yavuze ko ubumenyi abana bahabwa bubafasha kugira amakuru ahagije ku bidukikije no ku buryo bwo kubibungabunga, by’umwihariko Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Ati:“Ubumenyi aba bana bahabwa bubafasha kugira amakuru ahagije ku kubungabunga ibidukikije no kurinda Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Iyo tubigisha bakiri bato, tubafasha gusobanukirwa isano iri hagati y’abantu, inyamaswa n’ibidukikije, bityo bakagira uruhare mu kubibungabunga no kubiteza imbere mu gihe kizaza.”
Manzi Kayihura, uhagarariye The Wilderness mu Rwanda, sosiyete ikora mu rwego rw’ubukerarugendo kandi ifite amahoteli atanu mu Rwanda, yavuze ko uburyo burambye bwo kubaka umuco wo kubungabunga ibidukikije ari ukubitangira ku bana bakiri bato.
Ati: “Ibanga rikomeye buri wese yakora mu kubaka ikintu cyiza kandi kirambye ni ukugitoza umwana akiri muto, akagikurana na cyo, agakura agifitiye icyubahiro, imyumvire ye yose ikagendera ku byo yigishijwe. Ni bwo habaho uburyo bukomeye kandi burambye, bitandukanye no kwigisha umuntu mukuru wamaze kugira indi myumvire.”
Yakomeje agira ati: “Iyo utigishije abana ntacyo uba ukoze, kuko kubungabunga ibidukikije atari iby’uyu munsi gusa; bigomba gukomeza. Rero tugomba gutangirira ku bana. Tubitezeho ko bazadufasha kubungabunga, bakumva agaciro kabyo bakabigira ibyabo, kuko na none ubukerarugendo butagira abaturage nta cyo bwaba bumaze.”
Manzi yasabye ababyeyi gufatanya n’aba bana gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe, kugira ngo amasomo baherewe mu mwiherero atarangirira aho, ahubwo ahinduke imyitwarire ikorwa buri munsi.
Mu mwaka wa 2025, Uwingeri Prosper, Umuyobozi Mukuru wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, yavuze ko imyiherero nk’iyi igira uruhare mu kurinda pariki no kugabanya ibikorwa bishobora kuyangiza.
Yagize ati: “Icyiza cy’uyu mwiherero ni uko abana basobanukirwa kurushaho akamaro k’ubusitani n’urusobe rw’ibinyabuzima, bakishyiriraho intego zo kubirinda. Twifuza ko iyi gahunda yakwiyongera ikajya ikorwa kenshi, kuko iyo urubyiruko rukuriye muri izi ndangagaciro bigabanya ibyago bya ba rushimusi n’abandi binjira muri pariki bagahungabanya inyamaswa, zirimo n’ingagi.”
Uyu mwiherero utegurwa ku bufatanye n’imiryango ine itari iya Leta ikorera mu Rwanda, ari yo Dian Fossey Gorilla Fund, Muhisimbi Voice of Youth in Conservation, Children in the Wilderness na Conservation Heritage–Turambe.
Mu myaka ine ya mbere, abana 80 baturukaga mu bigo by’amashuri umunani bikorera hafi ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, buri mwaka bagahabwa aya mahirwe hashingiwe ku kuba bari mu makirabu yo ku mashuri yo kubungabunga ibidukikije ndetse no ku rwego rwabo mu myigire.
Mu myaka ibiri ya 2025 na 2026, iyi gahunda yaragutse. Umubare w’abana wazamutse uva kuri 80 ugera ku 100, naho aho baturuka hiyongera. Mu 2025, abana baturukaga mu turere dutatu ari two Musanze, Burera na Nyabihu, mu gihe mu 2026 hiyongereyemo Rubavu, bituma uturere tugera kuri tune.
Nanone, umubare w’ibigo by’amashuri wazamutse uva ku munani ugera ku 10, kandi abategura iyi gahunda bavuga ko uzakomeza kwiyongera, ari na ko hazongerwa imbaraga mu masomo n’ubumenyi bihabwa abana.
Intego ni ukugera ku bana benshi kurushaho no kugeza amasomo yo kubungabunga ibidukikije hirya no hino, kugira ngo abakiri bato bagire uruhare mu kurinda urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere ubukerarugendo burambye.
Umwiherero w’uyu mwaka witabiriwe n’ababyeyi b’aba bana n’abasoje mu mwaka ushize,abayobozi n’abafatanyabikorwa batandukanye, barimo abayobozi b’ibigo by’amashuri, abahagarariye inzego za Leta n’abikorera, Ndagijimana Felix uyobora The Ellen DeGeneres Campus of the Dian Fossey Gorilla Fund, Manzi Kayihura uhagarariye The Wilderness mu Rwanda, Uwingeri Prosper uyobora Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bagira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije.






