Abahagarariye amashuri yigenga muri Nigeria basuye Wisdom School mu rwego rwo kungurana ubumenyi
Abahagarariye amashuri yigenga muri Nigeria basuye Wisdom School mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru, mu rwego rwo kungurana ubumenyi n’ubunararibonye mu guteza imbere ireme ry’uburezi no gushaka uburyo amashuri yo mu Rwanda na Nigeria yarushaho gukorana.
Uru ruzinduko rwabaye ku wa Gatanu, tariki ya 14 Kanama 2026, rugamije gutuma abahagarariye amashuri yigenga muri Nigeria bigira ku mikorere y’amashuri yo mu Rwanda, by’umwihariko ku bijyanye no guteza imbere indangagaciro, umuco, ireme ry’uburezi no gutegura abanyeshuri gukomeza amashuri makuru.
Iri tsinda ryari rigizwe n’abantu bagera kuri 35, barimo ba nyir’amashuri n’abandi bahagarariye amashuri yigenga muri Nigeria. Ryari riri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itandatu rugamije kongera ubushobozi bw’abayobozi b’amashuri no kwigira ku mikorere y’urwego rw’uburezi mu Rwanda.
Dr. Harrison Okeke, Umujyanama Mukuru w’ishyirahamwe OPSAN rihuriyemo amashuri yigenga muri Nigeria, wari uhagarariye iri tsinda, yavuze ko baje mu Rwanda kureba uburyo imikorere y’amashuri yo mu Rwanda yakwigirwaho mu rwego rwo guteza imbere urwego rw’amashuri yigenga muri Nigeria.
Yagize ati: “Turi mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itandatu rugamije kongera ubushobozi bw’abayobozi b’amashuri. Turimo kwiga imikorere y’amashuri yo mu Rwanda no kureba ibyo twakwifashisha mu guhindura no guteza imbere gahunda y’uburezi dufite, cyane cyane mu mashuri yigenga.”
Dr. Okeke yavuze ko kimwe mu by’ingenzi iri tsinda ryigiye kuri Wisdom School atari inyubako n’ibikoresho gusa, ahubwo ari indangagaciro n’umuco bigize umusingi w’imikorere y’ishuri.
Ati: “Icyo tujyanye iwacu ni agaciro n’akamaro ko gushyira imbere indangagaciro n’umuco. Ibyo ni byo shingiro ry’ibikorwa by’iri shuri. Ntabwo ari inyubako gusa twaje kureba, ahubwo gahunda y’indangagaciro ni yo yatangaje benshi muri twe.”
Umuyobozi wa Wisdom School, Nduwayesu Ellie, akaba na Visi Perezida wa Rwanda United Private Schools Association (RUPSA), yavuze ko iri tsinda ry’abahagarariye amashuri yigenga muri Nigeria ryasabye gusura Wisdom School kubera imishinga y’ishuri ijyanye no guteza imbere ireme ry’uburezi no gutegura abanyeshuri gukomeza amasomo ya kaminuza.
Yagize ati: “Aba bantu bo muri Nigeria ni abahagarariye amashuri yigenga. Basabye amashuri yigenga yo mu Rwanda yibumbiye muri RUPSA, nkaba ndi Visi Perezida wayo, ko baza gusura Wisdom bitewe n’imishinga dufite dushobora gukorana, ndetse baje no kutwigiraho ibyo dukora.”
Nduwayesu yavuze ko abashyitsi bagize amahirwe yo kureba ibikorwa bitandukanye bya Wisdom School no kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’ishuri, anagaragaza ko bishimiye ibyo babonye mu Rwanda, birimo isuku, umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.
Ati: “Baje kudusura kandi nyuma y’ibiganiro no kureba aho twabatembereje na gahunda dufite, biyemeje kugirana amasezerano na RUPSA. Kandi ntabwo ari amasezerano magufi, kuko bafite ubushobozi ndetse bashoboye no kuzajya bakorana n’amashuri yacu yigenga.”
Yavuze ko ubufatanye buteganyijwe bushobora kwagukira ku mashuri yigenga yo mu Rwanda, cyane cyane mu bijyanye no gutegura abanyeshuri kubona amahirwe yo gukomeza amashuri makuru mu bihugu bitandukanye.
Ati: “Biyemeje kuba basinyana amasezerano ajyanye cyane cyane no gutegura abanyeshuri kujya muri za kaminuza zo mu bihugu byo ku yindi migabane dufitanye amasezerano, haba muri Amerika, Philippines, Canada, u Bushinwa, u Buhinde n’ahandi.”
Nduwayesu yavuze ko Wisdom School ifite gahunda zitandukanye zigamije kuzamura ireme ry’uburezi no gutegura abanyeshuri ku masomo ya kaminuza, by’umwihariko gahunda izwi nka Pathways.
Iyi gahunda igenewe abanyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, aho bashobora gutangirira amasomo ya kaminuza mu Rwanda mu myaka ibiri ya mbere, hanyuma umwaka wa nyuma bakawukomereza muri kaminuza yo mu mahanga.
Ati: “Kugeza ubu nka Wisdom School dufite imishinga myinshi yo kuzamura ireme ry’uburezi duha abana bacu no kubategura uko bazajya muri za kaminuza, mu byitwa Pathways. Ku banyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, bashobora kwiga muri kaminuza yo hanze imyaka ibiri ya mbere bakayiga mu Rwanda, umwaka wa nyuma bakajya kuwurangiriza muri iyo kaminuza yo hanze.”
Yavuze ko kuba abahagarariye amashuri yigenga muri Nigeria barahisemo gusura Wisdom School ari ikimenyetso cy’uko ibikorwa by’iri shuri bishimwa, ndetse bikaba bishobora no gufungura amahirwe mashya y’ubufatanye.
Ati: “Kuba baduhisemo bivuze ko Wisdom School hari ibyo dukora bishimwa n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga, kandi batubwiye ko hari byinshi batwigiyeho.”
Nduwayesu yavuze ko ubufatanye hagati ya RUPSA n’amashuri yo muri Nigeria bushobora gufasha mu guhererekanya abanyeshuri n’ubumenyi, bityo abanyeshuri bo mu bihugu byombi bakabona amahirwe yo kwiga no kungurana ubumenyi.
Ati: “Ibi bishobora gutuma Wisdom School igera ku ntego zayo za Pathways binyuze mu buryo bwo guhererekanya abanyeshuri, haba abava muri Nigeria baza mu Rwanda, ndetse n’abava mu Rwanda bajya ahandi. Wisdom School ikaba umuyoboro wo kubafasha kugera kuri ayo mahirwe.”
Yongeyeho ko ubu bufatanye ari bumwe mu buryo bwo gushimangira imikoranire hagati y’ibihugu bya Afurika no guteza imbere uburezi ku mugabane.
Ati: “Ibi biba ipfundo ryiza rishimangira ko Afurika ari imwe kandi ko dukwiye guharanira kuyiteza imbere mu mbaraga zimwe.”
Dr. Harrison Okeke yavuze ko nyuma yo gusura Wisdom School, iri tsinda ryari rifite izindi gahunda zirimo guhura n’abayobozi batandukanye mu Rwanda no gukomeza kwiga ku buryo urwego rw’amashuri rukora.
Yavuze kandi ko uru ruzinduko ruzasozwa ku Cyumweru tariki ya 16 Kanama 2026, ubwo abari muri iri tsinda bari gukora urugendo rwo gusura ibice bitandukanye by’u Rwanda bayobowe n’abasura igihugu, kugira ngo barusheho kumenya u Rwanda n’ubukerarugendo bwarwo.
Uru ruzinduko rw’abahagarariye amashuri yigenga muri Nigeria rwatumye habaho ibiganiro ku bufatanye mu burezi, guhererekanya ubumenyi n’ubunararibonye, ndetse no gufungura amahirwe mashya yo gutegura abanyeshuri ku isoko mpuzamahanga ry’uburezi n’umurimo.





