ADEPR Paruwasi ya Musanze yibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, inaremera umuryango utishoboye
Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Musanze riherereye mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru, ryifatanyije n’abakirisitu baryo, ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, Ingabo z’u Rwanda (RDF), Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego zitandukanye mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko hibukwa abakirisitu b’iri torero bishwe bazira uko baremwe.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kamena 2026 ku rusengero rwa ADEPR Musanze, cyatangijwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Cour d’Appel de Ruhengeri mu Karere ka Musanze, ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi barenga 800 bishwe nyuma yo kuhahungira bizeye kuhabonera ubuhungiro n’ubutabera, ariko bagahura n’ubwicanyi ndengakamere bwabambuye ubuzima.
Abitabiriye iki gikorwa bafashe umunota wo kunamira no guha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bashyira indabo ku rwibutso nk’ikimenyetso cyo kuzirikana abishwe no gukomeza guharanira ko amateka nk’ayo mabi atazongera kubaho ukundi.
Mu butumwa bwatanzwe muri iki gikorwa, hagarutswe ku kamaro ko gukomeza kubungabunga amateka no gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda nk’ishingiro ry’iterambere rirambye. Abitabiriye iki gikorwa basabwe gukomeza guharanira amahoro, kwirinda amacakubiri no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaba iva hose.
Muri gahunda yo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’imiryango itishoboye, ADEPR Paruwasi ya Musanze yashyikirije inzu igezweho kandi ifite ibikoresho by’ibanze umuryango wa Twagirayezu Jean Claude utuye mu Mudugudu wa Nduruma, Akagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze.
Kanda hano urebe amwe mu mashusho yaranze iki gikorwa
Twagirayezu Jean Claude yavuze ko yishimiye cyane ubu bufasha, agaragaza ko bwahinduye imibereho y’umuryango we ndetse bukawusubiza icyizere cyo kubaho neza.
Yagize ati: “Twari tumaze igihe kinini mu buzima bugoye, dutuye mu nzu ishaje kandi idatekanye. Uyu munsi twongeye kugira icyizere cy’ejo hazaza heza. Turashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku buyobozi bwiza bukomeje guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda, ndetse tunashimira itorero rya ADEPR n’abafatanyabikorwa baryo batuzirikanye bakadukura mu buzima bubi twarimo.”
Muri iki gikorwa kandi, hashimiwe abakozi b’Imana n’abakirisitu batandukanye bagize ubutwari bwo guhisha no kurengera Abatutsi bahigwaga muri Jenoside, bamwe bakemera gushyira ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo barengere abicwaga.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa ADEPR ku rwego rw’Igihugu, Rev.Eugene Rutagarama, yavuze ko kwibuka ari umwanya wo kuzirikana amateka no gukomeza gufata amasomo ayakomokaho kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Yagize ati: “Kwibuka bidufasha gusobanukirwa aho igihugu cyavuye n’inzira cyanyuzemo kugira ngo kigere aho kigeze uyu munsi. Nubwo hari bamwe mu bakozi b’Imana bataye inshingano zabo bakifatanya n’abicanyi, tunishimira ko hari abandi bagumye ku ndangagaciro z’ubumuntu bakarinda bakanahisha Abatutsi bahigwaga. Ibyo bitwigisha ko umuntu wese afite inshingano zo guhitamo icyiza no kurwanya ikibi.”
Yakomeje avuga ko Imana itagomba kwemera ko ikibi gihabwa intebe, anashimangira ko ubutwari bw’Inkotanyi bwahagaritse Jenoside bukarokora Abatutsi bari basigaye, bigatanga amahirwe yo kongera kubaka igihugu cyari cyarasenyutse.
Visi Perezida wa IBUKA mu Karere ka Musanze, Karemanzira Fidèle, yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ikomeye mu rugendo rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba buri Munyarwanda kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’abayipfobya.
Yagize ati: “Ubumwe, amahoro n’umutekano igihugu gifite uyu munsi ni umusaruro w’urugendo rurerure rwabayeho nyuma ya Jenoside. Tugomba gukomeza kurinda ibyo twagezeho no guhangana n’abagifite ibitekerezo bigamije gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda. Turashimira itorero rya ADEPR ku kuba rikomeza kuzirikana abakirisitu baryo bishwe muri Jenoside no gukomeza kwigisha amateka nyayo abakirisitu n’urubyiruko.”
Umuyobozi ushinzwe Imirimo Rusange mu Karere ka Musanze, Munyaneza Jean Maurice, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yasize igihugu mu bihe bikomeye cyane, ariko ko ubuyobozi bwiza n’ubumwe bw’Abanyarwanda byatumye igihugu cyongera kwiyubaka kikaba gikomeje gutera imbere.
Yagize ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi yadusigiye amasomo akomeye. Tugomba gukomeza kurinda ubumwe bw’Abanyarwanda no guha urubyiruko uburere bushingiye ku ndangagaciro nziza. Abana n’urubyiruko bakwiye kwirinda ababashora mu bikorwa bibiba urwango n’amacakubiri.
Umukirisitu nyawe agomba kurangwa n’urukundo, impuhwe, kubaha ubuzima bwa mugenzi we no kugira uruhare mu kubaka igihugu gitekanye kandi kirangwa n’iterambere.”
Ubuyobozi bwa ADEPR Paruwasi ya Musanze bwagaragaje ko kwibuka atari ukubika inzika cyangwa guheranwa n’agahinda, ahubwo ari umwanya wo kuzirikana ababuze ubuzima, guha icyubahiro amateka yabo no gukomeza kubaka ejo hazaza h’Igihugu gishingiye ku bumwe, ubwiyunge n’iterambere.
Bwavuze ko kuzirikana abakirisitu bayo bishwe muri Jenoside ari uburyo bwo kubaha agaciro no gukomeza kwigisha abakirisitu indangagaciro zo gukunda Imana, gukunda igihugu no kurengera ubuzima bwa muntu.
Iki gikorwa cyaranzwe n’amasengesho, ubutumwa bwo guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuhamya bw’abayirokotse ndetse n’ubwitabire bw’abantu benshi bagaragaje ubushake bwo gukomeza kubungabunga amateka no kurwanya icyasenya ubumwe bw’Abanyarwanda.














